Gutsinda amarushanwa Talent Detection byamwinjije mu buhanzi

Gutsinda amarushanwa Talent Detection byamwinjije mu buhanzi


Yanditswe kuya 9-02-2013 - Saa 15:46' na Richard Irakoze

Muvunyi Mbaraga Aime, umwe mu bahanzi batangiye kumvikana mu Rwanda wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimé Bluestone, avuga ko yinjiye mu mu buhanzi nyuma yo kujya mu marushanwa ya Talent Detection agatsinda ari uwa kabiri mu baririmba mu njyana ya RnB.

Kugeza ubu afite indirimbo enye zirimo iyitwa “Ndaremerewe” yamaze kumenyekana hiryan no hino mu Rwanda.

Umva indirimbo ye nshya aheruka gusohora yitwa "Ndi Njyenyine" :

Bluestone avuga ko kuri we bikigoranye cyane kuzamuka ku bahanzi kuko hari abahanzi baba bazi kuririmba kandi bagaragaza ko bafite impano ariko ntibahabwe umwanya mu bitangazamakuru ngo bumvikane.

Aimé Bluestone aririmba mu njyana ya RnB

Avuga ko aramutse amenyekanye cyane nk’uko abyifuza yazafasha abahanzi bato batarazamuka ariko bafite impano yo kuririmba, kuko ngo bahari kandi benshi.

Amarushanwa ya Talent Detection Bluestone yabayemo uwa kabiri ni ayo mu mwaka wa 2012, akaba yaraje ku mwanya wa kabiri n’undi mu barushanwaga.

Kanda HANO wumve indirimbo "Kuki Ari Wowe" Aime Bluestone yaririmbanye na Tom Close n’izindi ndirimbo ze zose

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO