Amatsiko yatumye ajya gukorera indirimbo muri Uganda


Yanditswe kuya 25-03-2012 - Saa 09:40' na Richard IRAKOZE

“Bakora neza kandi bakira abakiriya neza ; ni abantu bagira gahunda.” Aya ni amagambo y’umuhanzi Allioni wemeza ko nyuma yo kujya muri Uganda gukorerayo indirimbo yise "Impinduka" kubw’amatsiko yasanze bakora neza.

Mu kiganiro na IGIHE, Allioni ubusanzwe witwa Aline Buzindu Uwamwezi avuga ko yagiye muri iki gihugu kubw’amatsiko yaterwaga no kumva abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda bajya gukorerayo indirimbo. Agira ati :”Nashakaga kureba ukuntu bakora.”

Allioni avuga ko kimwe mu byo yashimiye abatunganya umuziki bo muri Uganda, by’umwihariko Producer Washington wamukoreye indirimbo Impinduka, ari uko babangukiwe no gukora injyana aririmba ya ‘Dancehall’.

Uyu muhanzi Allioni avuga ko ababyeyi be babanje kumubuza gukora umuziki kuko yashatse kuwutangira akiri umwana, yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Afite indirimbo imwe yamenyekanye gusa yitwa ‘Wake’ yasohoye n’amashusho yayo (Video) muri Mata 2011. Avuga ariko ko ateganya gukora izindi ndirimbo nyinshi ahereye kuri iyi yitwa ‘Impinduka’ yakoreye kwa Producer Washington ndetse n’zizindi nyinshi.

Avuga ko ubu amaze kwiyumvamo umuziki. Akavuga ko mbere atawiyumvagamo neza nk’imwe mu nzitizi zamubuzaga gukora umuziki cyane. Yagize ati :”Ni uko ntari niyumvamo umuziki neza kandi nari nkiri kwiga. Ubu ndi free (ndabohotse) ndi gukora umuziki nywiyumvamo.”
Arateganya gusubira muri Uganda gukorerayo amashusho y’iyo ndirimbo Impinduka. Aranateganya kandi kuzagaragara mu gitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Urban Boyz.

Ese ni izihe mpamvu zindi abahanzi bakunzwe mu Rwanda bari kujya gukorera muri Uganda ubuhanzi bwabo ? Turi kubakusanyiriza zimwe muri zo.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Impinduka By Allioni
IBITEKEREZO
Imana yo mu ijuru ihire impano yawe kandi ikongermo amagambo anyura amatwi. Ndagusaba ngo uzibuke akaririmbo wenda kamwe uririmbira Imana.
Musubize8.03.2013 saa 04:08
Dieudonne
njye ntabwo nari nzi uyu mwana ararenze ni mwiza wese
Musubize20.07.2012 saa 14:57
ngee
Bravo allion komerezaho nibyiza kabisa dutegereje nizindi abahanzi nkamwe nimwe mukenewe
Musubize28.03.2012 saa 06:23
aky
its nice keep it up
Musubize25.03.2012 saa 14:41
iraemery
uyu mukobwa arabizi kabisa aka ko ririmbo ni keza sana
Musubize25.03.2012 saa 08:48
mimk

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!