Si naririmbye umukunzi wanjye ahubwo naririmbye ibibaho mu rukundo -Allioni


Yanditswe kuya 18-07-2012 - Saa 11:05' na IGIHE

Umuhanzi Buzindu Aline uzwi ku izina rya Allioni akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda akaba arimo kugenda yigararagaraza muri iyi minsi amaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Impinduka’, aratangazaka ko indi indirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ nta muntu wihariye yaririmbaga mo ngo ahubwo yavugaga ibintu bisanzwe bibabo mu rukundo.

Uyu mukoba wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Wake” na ‘Impinduka’ ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ ikaba ivuga ku rukund,o dore ko uba wumva abwira umukunzi we ko azamukunda kuko ngo yumva yaramaze kuba umucakara w’urukundo rwe.

Abajijwe niba ari inshuti ye aba abwira aya amagambo dore ko aba avuga ko yiyemeje kumubera umugore nawe akamubera umugabo, Allioni yagize ati :”Ubundi umuhanzi ashobora kuririmba yishyira mu mwanya w’uwo ari kubwira ,aha rero si jyewe nashakaga kwivuga, ahubwo nashakaga kwereka benshi ko hari urukundo ruza rukagira imbata umuntu burundu, rero ibi ni ibintu bibaho mu rukundo ariko si jyewe wivugaga rwose ”.

Twabamenyesha ko uyu muhanzi ateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Impinduka’ yakoreye muri Uganda hamwe na Washington akaba kandi agiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo shya ‘Umucakara’.

MP3 - 3.7 Mo

Allioni ashimira cyane abantu bose bamuba hafi kugirango bamufashe kuzamura impano ye, abafana be bamuba hafi Producer Chris Chettah, hamwe na Tom Close bagize urahare rukomeye mu kumubaha hafi.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
IBITEKEREZO
courage ndagukunda komeza wagure ibihangano byawe turikumwe
Musubize7.03.2013 saa 05:58
nkotanyi deo
Sha allioni nange ndamwemera sana ni umwana ucyeye kabisa
Musubize20.07.2012 saa 06:30
ruhumuriza deoglatias
Akaririmbo keza cyane uyu mwana turamusengera Imana izamututrindire bigaragara ko aduhishiye byishi byiza
Musubize19.07.2012 saa 16:46
oyoyo
ni pedro uzamuka mu musiki nyarwanda muburyo budashimishije cyane turi kumwe kandi nkunda indirimbo zawe ,courage
Musubize19.07.2012 saa 13:51
pedro
Nimwiza.
Musubize18.07.2012 saa 11:07
bb
Ariko abahanzi murakabya rwose.kuki muririmba wagirango muri kuramya abo mukunda hanyuma tukumva ngo naka yashwanye na nyira naka ?muve mu bintu byo kuvuga amagambo,ibyo muhora muririmba mubishyire mu bikorwa maze ibikorwa byanyu bivuge kurusha amagambo
Musubize18.07.2012 saa 10:02
g

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!