Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi.
Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.
Amashuri yize
Alpha yaranzwe no kugenda yimurirwa ku bigo bitandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu mashuri y’incuke n’abanza.
Avuga ko yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School, nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu...
soma ibindi