Alpha Rwirangira

Indirimbo zikunzwe
Come to me  - Alpha Rwirangira feat  Bebe Cool
Sharifa  - Alpha Rwirangira feat  Ali Kiba
Heaven (Video)  - Alpha Rwirangira feat  LaMyia Good
Biography
Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi. Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi. Amashuri yize Alpha yaranzwe no kugenda yimurirwa ku bigo bitandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu mashuri y’incuke n’abanza. Avuga ko yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School, nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu... soma ibindi
Ibitekerezo byanyu kuri " Alpha Rwirangira "
None se ko yakiye tanzania ufite 2nationalite? knd courage ufite igitekerezo cyiza
11.04.2013 saa 13:37
RWAGASORE
1. Ise wa Alpha Rwirangira yitwa BIZIMA JOSEPH RUTAGENGWA ntabwo ari BIZIMANA. 2. AY ni mubyara wa ALPHA, nyakwigendera Lydia nyina ubyara AY ni mushiki wa BIZIMA Joseph (bavutse bakurikirana) 3. Alpha yavukiye ahitwa GEITA uri mu birometero 90 i burebgerazuba bw'umujyi wa Mwanza ntabwo ari GATA Imana imuhe gusobanukurwa umugambi wayo ku buzima bwe ndetse akaba ari nawo yibandaho cyane. Imana ibahe umugisha mwese.
13.03.2013 saa 04:39
BIZIMA Egide
komereza aho,Nyagasani akube hafi.
13.01.2013 saa 03:36
ikuze
Alpha i notify you to believe in GOD and others will pursue!
7.01.2013 saa 07:12
bamukunde norah
Imana izagufashe kbsa uterembere uzamureibendera ry'urwanda n'iry' Afrika muri rusange kuko nawe ufasha benshi.
5.01.2013 saa 12:13
keneddy
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!