Umuhanzi Alpha Rwirangira uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kwiga, ariko yatangaje ko atagiye kwiga kuririmba gusa.
Uyu muhanzi yagiye gukomereza amasomo ya muzika muri Amerika aho yiga ibijyanye na "Business and music management" muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.
Binyuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com ku rubuga rwa Facebook, yadutangarije ko kugeza ubu amaze amezi agera kuri abiri n’igice atangiye ishuri.
Yagize ati : "Turimo kwiga neza rwose nta kibazo, kandi nashimishijwe no kuba naraje kwiga umuziki ino aha, kuko iyo urebye usanga hari umusaruro ufatika nzahavana. Mu byo niga harimo ibyerekeranye n’imicurangire, imiririmbire n’ibindi. Bamwe bashobora kuba bazi ko nagiye kwiga kuririmba gusa".
Alpha kandi yatubwiye ko yagiye kwiga umuziki abitewe n’uko yashakaga kongera ubumenyi bw’ibyo yari asanzwe azi n’ibindi byinshi umuntu aba yifuza kugeraho mu buzima. Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga imyaka igera kuri ine ahafite yumva azahita yerekeza amaboko ye ku muziki, ariko mu gihe akiri mu masomo azajya aba ahagaritse kuririmba akabisubiramo mu biruhuko birebire.
Twasoje ikiganiro agira ati : "Ndabakunda cyane, ntabwo nzamanura ijuru ariko nzagerageza guhagararira igihugu cyanjye n’Abanyarwanda muri rusange".
Twabibutsa ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahasanga n’abandi Banyarwanda bagiye gukomereza yo amashuri nka Murenzi Kamatari wakoreraga Contact F.M, Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, K8 Kavuyo uririmba injyana ya Hiphop , Ganza wari uzwi ho kumenya kubyina n’abandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umubyeyi wa A. Rwirangira yari atewe amatsiko n’imitsindire y’umuhungu we mu ishuri
18.12.2012 |
|
Alpha Rwirangira arategura ibitaramo mu Rwanda
8.11.2012 |
|
Alpha Rwirangira yashinze ikinyamakuru kuri internet
4.07.2012 |
|
Alpha Rwirangira aritegura kujya gukurikira amasomo ya muzika muri Amerika
28.12.2011 |
|
Alpha Rwirangira ati :“Babyeyi mushyigikire abana banyu mu mpano zabo”
26.12.2011 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |