Alpha Rwirangira yagiye muri Amerika kwiga ibirenze kuririmba


Yanditswe kuya 4-03-2012 - Saa 14:37'

Umuhanzi Alpha Rwirangira uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kwiga, ariko yatangaje ko atagiye kwiga kuririmba gusa.

Uyu muhanzi yagiye gukomereza amasomo ya muzika muri Amerika aho yiga ibijyanye na "Business and music management" muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.

Binyuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com ku rubuga rwa Facebook, yadutangarije ko kugeza ubu amaze amezi agera kuri abiri n’igice atangiye ishuri.

Yagize ati : "Turimo kwiga neza rwose nta kibazo, kandi nashimishijwe no kuba naraje kwiga umuziki ino aha, kuko iyo urebye usanga hari umusaruro ufatika nzahavana. Mu byo niga harimo ibyerekeranye n’imicurangire, imiririmbire n’ibindi. Bamwe bashobora kuba bazi ko nagiye kwiga kuririmba gusa".

Alpha kandi yatubwiye ko yagiye kwiga umuziki abitewe n’uko yashakaga kongera ubumenyi bw’ibyo yari asanzwe azi n’ibindi byinshi umuntu aba yifuza kugeraho mu buzima. Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga imyaka igera kuri ine ahafite yumva azahita yerekeza amaboko ye ku muziki, ariko mu gihe akiri mu masomo azajya aba ahagaritse kuririmba akabisubiramo mu biruhuko birebire.

Twasoje ikiganiro agira ati : "Ndabakunda cyane, ntabwo nzamanura ijuru ariko nzagerageza guhagararira igihugu cyanjye n’Abanyarwanda muri rusange".

Twabibutsa ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahasanga n’abandi Banyarwanda bagiye gukomereza yo amashuri nka Murenzi Kamatari wakoreraga Contact F.M, Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, K8 Kavuyo uririmba injyana ya Hiphop , Ganza wari uzwi ho kumenya kubyina n’abandi.

IZINDI NKURU WASOMA
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ...
IBITEKEREZO
GOOD FOR YOU ALPHA.
Musubize6.03.2012 saa 11:39
Berya
Courage nshuti yacu Imana ibane nawe
Musubize6.03.2012 saa 06:15
######
Guhagararira banyarwanda ntibivuga KUJYA MURI DIPLOMATIE. Bivuga KWITWARA NEZA ntutukishe u RWANDA n'abarwo. Right ? Uwanditse ngo who cares thes stuffs YIBESHYA CYANE. Nandetse yanyereye aragwa, nabyuke vuba atari yigaragura mw'isayo. ALFA forces respect. Il force notre respect, twamukuriye ingofero. Impano ye nayikoresha neza, Iyayimuhaye izamwongerera umugisha. Nabasha no kwiga n'ibindi bizaba ari akarusho. Reka twoye kubura icyo dutuka inka ngo tuyirege IGICEBE CYAYO. Ni twe tuba turi kwigaragaza uko turi.
Musubize6.03.2012 saa 01:41
damarisi
Ndagushyigikiye kabisa ! uzarushaho gutera imbere !!!
Musubize5.03.2012 saa 14:50
######
amasomo meza mwana wacu
it's up to him,ntibitureba !
Musubize5.03.2012 saa 11:46
xxx
ITEKA DUKORA BYINSHI DUSHAKA KUBAHO NEZA ARIKO IBYO DUKENEYE NGO TUBEHO SI BYINSHI. JYE MBONA IKIGOYE ARI UKUVUMBURA IMPANO YA MUNTU KUKO IYO IBONETSE KUZAMUKA MUNTERA BIBA MU KANYA NK'AKO GUHUMBYA.
Musubize5.03.2012 saa 04:23
Augustin
iyigire sha rwose ureke ba walla bandika ngo :"who cares these stuffs", Imana izagufashe urenze n'ibyo wibwira
Musubize5.03.2012 saa 03:31
h
who cares for these stuffs ?
Musubize5.03.2012 saa 01:44
Wala
Igendere wige musore gusa uri umuhanga,utabyemera yaba adakunda umuziki,kandi nababandi batajya baguselectiona bazageraho bemereko urenze,kuko no mukarere kibiyaga bigari amaboko barayamanitse bigaragazwa nibihembo birenze uhora utwara mumarushanwa,big up !
Musubize4.03.2012 saa 23:36
JOE
bose barimo bariga kukigo kimwe bita asylum college mutegereze ubwo bazahavana impamya bushobozi I-94
Musubize4.03.2012 saa 23:23
gaju
Alpha nakore uwo kwiga kwe gusa, naho ibyo guhagararira ngo igihugu cye n'abanyarwanda abyihorere kubera ko si Ambassador w' Urwanda muri America, nta marushanwa runaka agiyemo ahagarariyemo u Rwanda, kandi n'abanyarwanda sibo bamwoherejeyo. Njye ndamukunda cyane kubera ijwi rye, and i wish him success ! Iga uziteze imbere birenze !!!
Musubize4.03.2012 saa 23:07
Bakets.

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!