Kwamamaza

Alpha Rwirangira yagiye muri Amerika kwiga ibirenze kuririmba

Yanditswe kuya 4-03-2012 saa 14:37' na Kwizera Emmanuel
     


Umuhanzi Alpha Rwirangira uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kwiga, ariko yatangaje ko atagiye kwiga kuririmba gusa.
Uyu muhanzi yagiye gukomereza amasomo ya muzika muri Amerika aho yiga ibijyanye na "Business and music management" muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.
Binyuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com ku rubuga rwa Facebook, yadutangarije ko kugeza ubu amaze amezi agera kuri abiri n’igice atangiye ishuri.
Yagize ati: "Turimo kwiga neza (...)

Umuhanzi Alpha Rwirangira uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kwiga, ariko yatangaje ko atagiye kwiga kuririmba gusa.

Uyu muhanzi yagiye gukomereza amasomo ya muzika muri Amerika aho yiga ibijyanye na "Business and music management" muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.

Binyuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com ku rubuga rwa Facebook, yadutangarije ko kugeza ubu amaze amezi agera kuri abiri n’igice atangiye ishuri.

Yagize ati: "Turimo kwiga neza rwose nta kibazo, kandi nashimishijwe no kuba naraje kwiga umuziki ino aha, kuko iyo urebye usanga hari umusaruro ufatika nzahavana. Mu byo niga harimo ibyerekeranye n’imicurangire, imiririmbire n’ibindi. Bamwe bashobora kuba bazi ko nagiye kwiga kuririmba gusa".

Alpha kandi yatubwiye ko yagiye kwiga umuziki abitewe n’uko yashakaga kongera ubumenyi bw’ibyo yari asanzwe azi n’ibindi byinshi umuntu aba yifuza kugeraho mu buzima. Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga imyaka igera kuri ine ahafite yumva azahita yerekeza amaboko ye ku muziki, ariko mu gihe akiri mu masomo azajya aba ahagaritse kuririmba akabisubiramo mu biruhuko birebire.

Twasoje ikiganiro agira ati: "Ndabakunda cyane, ntabwo nzamanura ijuru ariko nzagerageza guhagararira igihugu cyanjye n’Abanyarwanda muri rusange".

Twabibutsa ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahasanga n’abandi Banyarwanda bagiye gukomereza yo amashuri nka Murenzi Kamatari wakoreraga Contact F.M, Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, K8 Kavuyo uririmba injyana ya Hiphop , Ganza wari uzwi ho kumenya kubyina n’abandi.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved