Umuhanzi Ama-G The Black amazina ye nyakuri yitwa Amani Hakizimana. Yavutse kuwa 4 Nyakanga 1990, avukira mu Ruturusu, i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni mwene Aboul Karim Ngayabateranya na Saphina Bankundiye. Ni uwa 2 mu muryango w’abana 5. Atuye mu Kajagari i Kanombe.
Ni umwe mu bahanzi bagaragaza ko bafitiye ishyaka umuziki, by’umwihariko umuziki wa Hip Hop. Yatangiye ubuhanzi bwe nyuma mu mwaka wa 2004 mu kwezi kw’Ugushingo, ahereye ku ndirimbo yise ‘Turagarutse’ yakoreye muri Studio ya Emile Nzeyimana.
Uyu muhanzi nyuma yaje gusohora indirimbo nka ‘Urugendo’ akomeza gukorana n’aba bahanzi bakorera mu itsinda rya Tuff Gangz, by’umwihariko Bull Dog. Yaje kongera gukora indirimbo yise ‘Ndamukunda’ ayikorana n’abahanzi ‘Danny’ hamwe na Dre D Andre. Uyu muhanzi kandi yaje gukorana indirimbo yitwa...
soma ibindi