Kwibuka 21: “Twasigaye turi abagabo” - Kavamahanga

Yanditswe na Philbert Hagengimana
Kuya 11 Mata 2015 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanzi Alphonse Kavamahanga yakoze umuvugo awushyira no mu ndirimbo, agira ati “Twasigaye turi Abagabo, duharanire kwigira”.

Mu muvugo we, Kavamahanga avuga ko yagize igitekerezo mu myaka ibiri ishize, ariko ku bw’amikoro make agashyira igihangano cye ahagaragara atinze.

Yongeraho ariko ko byamuhaye uburyo bwo kukivugurura, yongeramo impanuro z’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yari mu giterane cyo gusengera igihugu ku wa 11 Gashyantare 2015 akavuga ati: “Guhangana si bibi , iyo uhanganira ukuri.”

Aha ni ho Alphonse Kavamahanga yateruriye agira ati:

• Cyo nimuze twibuke Banyarwanda

Tutibukira gutara umujinya wo guhora,

Ahubwo duhanganira ukuri kutuyobora ejo hazaza

Twigirire icyizere duharanira kwigira

• Twasigaye turi abagabo, ntabwo turi inganzwa

Cyo nimuze twibuke Jenoside yakorewe abatutsi

Kuko kutibuka bitera gusubira ku kahozeho

Cyo nimuze twibuke twiyubaka

Dukura imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside mu bwigunge

Bya bikomere twasigaranye, ubu tumaze kubyomorwa

Tubyomowe no kugira imbaraga zidushyira hejuru y’ibyo twakorewe

Ndavuga 1994 Imana ibidufashijemo, dore ko yaduhitiyemo

Ikaduha umuhanga uzi gushishoza, ureba kure cyane

Akibazwaho na benshi, ngo abikura he?

• Oh, Ubu turashima Imana yamurikiye u Rwanda

ikadukura mu icuraburindi rya 1994

Aho tugeze ubu Banyarwanda

Ni heza, ni aho kwishimirwa

• Aho tugeze Banyarwanda ni aho kwishimirwa

Ubu duhagaze twemye kandi turakataje

Ntituzigera dusubira inyuma

Natwe abana duhagurutse duharanira kwigira

Tega amatwi indirimbo ya Kavamahanga

Umuhanzi Kavamahanga Alphonse yasobanuriye IGIHE ko uwo ashimira Imana yahaye u Rwanda ureba kure cyane kandi agashishoza ari Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba ko kureba kure kwe byabera Abanyarwanda icyitegererezo, bakarushaho guharanira kwigira, no gutera imbere ubudasubira inyuma.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza