Ubwo yamurikaga album ye, Babou w’imyaka 10 yiyemeje gushyira amasomo imbere


Yanditswe kuya 25-12-2011 - Saa 08:47'

Mu gihe umuraperi Babou yamurikaga ku mugaragaro album ye ya mbere yise ‘Umwana ni Imbuto’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2011, yaboneyeho no gutangaza ko agiye kugabanya umuvuduko yakoragaho muzika ahubwo akongera uwo kwiga kuko ngo yumva aribwo ashobora kugira icyo afasha igihugu cye kuruta uko yaba umukire akijijwe na muzika.

Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’uyu muraperi ukiri muto dore ko amuritse iyi album ya mbere aherutse kuzuza imyaka 10 muri Kamena, Babou yagarutse ku kuba abantu bakunze kumugira ho impungenge cyane ko yaba akurikirana muzika gusa amasomo akaba yamunanira, avuga ko byombi abibangikanya kandi bigakunda kuko ari muri muzika yitwara neza kandi no mu ishuri agatsinda.

Ariko ngo asanga bishobora kubangamirana kandi uwamuhitishamo yahitamo ishuri, ati : ”Burya nkora muzika mu biruhuko gusa, kandi nabwo nkayikora iyo natsinze.” Ikaba ari nayo mpamvu ngo amuritse album ye ya mbere nyuma y’imyaka igera kuri itatu yari amaze muri muzika kuko ngo byabangamiranaga.

Babou akomeza avuga ko ubwo yimukiye mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza amasomo agiye kurushaho kwiyongera kurusha uko byari bimeze mu myaka asoje, bityo akaba agiye kugabanya uko yagaragaraga muri muzika kugira ngo arusheho kongera imbaraga mu myigire ye.

Ati :”kuba mvuze ibi ntibivuze ko mpagaritse muzika burundu, nzajya nkora nk’indirimbo imwe mu kwezi ahasigaye nige, kandi abafana banjye n’aba muzika muri rusange bambabarire, ishuri ni ryo rya mbere”.

Babou asaba abandi bana bagenzi be bakoresha impano bahawe nkawe kudatandukira ngo bazirutishe kwiga, ati :”mu gihe gito nshobora kuba ndi umustar mbona ibiraka by’amafaranga menshi, bivuze ko muzika ishobora kunkiza ariko sinayirutisha ishuri kuko nshobora kuzaba na perezida, senateri, Dogiteri n’abandi byarushaho kumfasha kandi bikanafasha igihugu cyanjye”.

Yasoje ashimira ababyeyi bazanye abana babo kumureba amurika ‘Umwana ni Imbuto’, avuga ko atari ibya buri wese kuko ngo bigoye cyane, asaba abana bagenzi be gukunda ishuri kandi abifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire.

IBITEKEREZO
no ne seiyondirimbo izaba ryari
Musubize22.09.2012 saa 16:22
samuel
ariko mana abobana barashimishije bakwiriye ibihembo kbs kandi babou komereza aho tukurinyuma
Musubize21.09.2012 saa 20:26
aline
babou turamukunda cyane kdi aranashyigikiwe amahoro nimigisha kuriwe
Musubize27.12.2011 saa 03:29
olly
Uy'umwana ni uwo gushigikirwa. Nagerageze gukomeza amasomo kugirango yongere ubumenyi ariko na music ntiyumve ko ariyo gutuma arangara ykuko nayo yamukiza ndetse ikagirira n'abandi akamaro. Merry christmas and happy new year of 2012 to all of you.May God bless this kid
Musubize25.12.2011 saa 04:50
emmanuel
Uwo mwana babou ashobora kuzavamo igihangage nkurikije amagambo ubwe yivugira n'imyaka afite inama na mugira n'uko yakora music buhoro cyane akongera nanone cyane imitsindire yo mu shuri
Musubize25.12.2011 saa 03:22
Abdoulazizi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!