Bahati arifuza kuzaririmbana na King James mu rusengero


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 08:44' na Richard Irakoze

Umuhanzi Bahati Alphonse usanzwe uzwi cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukorana indirimbo ihimbaza Imana na King James arifuza kuzaririrmbana na we mu rusengero.

Uyu muhanzi ubarizwa i Rubavu ahahoze hitwa Gisenyi, aratangaza ko yishimiye cyane kuba yarakoranye indirimbo ’Birasohoye’, iri mu bwoko bw’indirimbo zihimbaza Imana n’umuhanzi King James, wambere mu bakunzwe mu Rwanda nk’uko byemejwe n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, ndetse ngo yifuza ko King James yagaruka mu rusengero bakaririmbana.

Ubwo yagezaga kuri IGIHE iyi ndirimbo yakorewe muri ’EasterAfrican Sounds’ ikozwe na Producer Aron, Bahati yavuze ko yari asanzwe ari inshuti na King James, ariko ko nyuma yo gukorana nawe indirimbo byatumye arushaho kumukunda no kumumenyaho birushijeho.

Avuga ko n’ubwo abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe badakunda kugaragara mu biterane baririmbana n’abahanzi basazwe, we yifuje gukorana nawe kandi ko amwifuriza ko bazaririmbana nawe mu rusengero.

Yagize ati ’’Mfite inzozi zo kuzaririmbana na King James mu rusengero kandi Abakristu bakwiye kuzirikana ko Yesu yaje azanywe no gushaka abazimiye ndetse abarwayi nibo bakenera umuvuzi. Dukwiye kwamaganira kure gukururwa kw’abahanzi bahimbaza Imana bavanwa mu murimo wabo ahubwo ngo birakwiye ko indirimbo zihimbaza Imana arizo zizana abahanzi bo hanze bityo bakaza mu nsengero aho kuba aritwe tuzivamo.”

Bahati usanzwe usengera muri ADPR Gisenyi, avuga ko yishimiye imico n’imyitwarire ya King James usanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa karindwi.

Yagize ati ’’King James aca bugufi, arubaha kandi agira ibitekerezo bya kigabo njye nasanze atandukanye n’abandi bahanzi.’’

Twashatse kuvugana na King James ngo tumubaze icyo avuga ku gukorana na Bahati ntitwabasha kumubona. Iyi ni indirimbo ya kabiri ya umuhanzi King James akoze nyuma ya ‘Mana Ikomeye’ yakunzwe kujya ikoreshwa ku maradiyo menshi y’iyobokamana.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Birasohoye By Bahati Alphonse Ft King James
IBITEKEREZO
ariko bite byaye baza ukemure ibyawe ureke abandibanab biterere imbere
Musubize5.09.2012 saa 02:07
mukashyaka
Ntimukajye mwivanga mu buzima bw'umuntu, ndabwira uvuga ko se wa King James aba mu mashyamba ya Congo. Buri wese azabazwa ibye nimureke umwana yiterere imbere tumuri inyuma. Mureke amashyari di ! kare kose kuki mutari mwabivuze se ? ni uko mubonye atangiye kuzamuka ? King James courage rata.
Musubize10.08.2012 saa 04:29
Lily
muge mutanga iitekerezo byubaka murekeke gutandukira se aho aba hose ntihabareba couraage KING JAMES
Musubize9.08.2012 saa 12:26
betty
nubundi wahoze usenga gusa sinamenya niba ugisenga garukira Imana nayo izakwegera.
Musubize9.08.2012 saa 08:58
bebe
UKIZE BARAZA KOKO ! UBUNDI SE KARE KOSE KO ATARI YARARIRIMBANYE NA WE ! UBWO RERO MUTANGIYE KUVANGA AMASAKA N'AMASAKARAMENTU. NTIMUZI UKUNTU MAN MARTIN YATANGIYE ARIRIMBA GOSPEL NZIZA, YAKURIKIRA AKARYOSHYE (IFARANGA) NKA YA MBEBA, BIKABA BYARATANGIYE KUMUYOBERA ! MUJYE MUMESA RUMWE.
Musubize9.08.2012 saa 06:40
NTIMUKAVANGE
hey,mureke James atere imbere Imana niyo izi imigambi imufiteho !Nta mpamvu yo kwinjira mu buzima bwe bwite e.g ngo Se aba Congo.
Musubize9.08.2012 saa 04:08
Kamy
bgs nawe nta byawe !! King ni King, ise ni Se !! Kira mutu na mzigo wake !! Reka umwana yiririmbire, Se azabazwa ibye...
Musubize9.08.2012 saa 03:12
lydie
Ni byiza, Bahati we komereza aho, ariko witondere kuko ibyo bigomba amasengesho menshi.Ugende ushake n'abandi ariko uhere i Siyoni. Jye mbona benshi n'ubwo baririmba muri Chorale ku bigaragara usanga mu mitima yabo baragiye hanze y'urusengero, eg iyo uhamagaye telephones zabo wiyumvira sonnerie ari indirimbo zitahimbaza Imana. Rero, uwo murimo utangiye, Imana ibigufashemo. Congs to King James, wabona n'abandi bagarutse kubera woweeeeee !
Musubize9.08.2012 saa 02:47
zoro
Yegorata james ngwino ukorere Imana ureke kakana ngo marthe kabishingustemwo kandi ariho kabikuye
Musubize8.08.2012 saa 18:55
james
mungoroyi MANA duhora duseka mungoroyi MANA duhora turirimba
Musubize8.08.2012 saa 15:14
munezero
King James, Star.com, ntabwo yza rwose uko ni ukwivugira !
Musubize8.08.2012 saa 14:18
kamana
karibu King James mu nzu y'Imana.
Musubize8.08.2012 saa 10:03
byiza
Nibyo koko kuririmbana na king james aririmba neza kandi aranakunzwe cyane murwanda. Biranashoboka ko yaba yararirimbye neza cyane igisenyi kuko yari hafi yaho se aba mumashyamba ya CONG muri FDRL.
Musubize8.08.2012 saa 09:16
bgs
Ese ibya Se wa king kandi mubizanye mute !!! Uziko mbyemeye koko abaContre Succes koko babaho !!! aka n'akumiro rwose !
3.09.2012 saa 07:40
Mikabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!