Bahati arifuza kuzaririmbana na King James mu rusengero

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 8 Kanama 2012 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bahati Alphonse usanzwe uzwi cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukorana indirimbo ihimbaza Imana na King James arifuza kuzaririrmbana na we mu rusengero.
Uyu muhanzi ubarizwa i Rubavu ahahoze hitwa Gisenyi, aratangaza ko yishimiye cyane kuba yarakoranye indirimbo ’Birasohoye’, iri mu bwoko bw’indirimbo zihimbaza Imana n’umuhanzi King James, wambere mu bakunzwe mu Rwanda nk’uko byemejwe n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, ndetse ngo yifuza ko King (...)

Umuhanzi Bahati Alphonse usanzwe uzwi cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukorana indirimbo ihimbaza Imana na King James arifuza kuzaririrmbana na we mu rusengero.

Uyu muhanzi ubarizwa i Rubavu ahahoze hitwa Gisenyi, aratangaza ko yishimiye cyane kuba yarakoranye indirimbo ’Birasohoye’, iri mu bwoko bw’indirimbo zihimbaza Imana n’umuhanzi King James, wambere mu bakunzwe mu Rwanda nk’uko byemejwe n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, ndetse ngo yifuza ko King James yagaruka mu rusengero bakaririmbana.

Ubwo yagezaga kuri IGIHE iyi ndirimbo yakorewe muri ’EasterAfrican Sounds’ ikozwe na Producer Aron, Bahati yavuze ko yari asanzwe ari inshuti na King James, ariko ko nyuma yo gukorana nawe indirimbo byatumye arushaho kumukunda no kumumenyaho birushijeho.

Avuga ko n’ubwo abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe badakunda kugaragara mu biterane baririmbana n’abahanzi basazwe, we yifuje gukorana nawe kandi ko amwifuriza ko bazaririmbana nawe mu rusengero.

Yagize ati ’’Mfite inzozi zo kuzaririmbana na King James mu rusengero kandi Abakristu bakwiye kuzirikana ko Yesu yaje azanywe no gushaka abazimiye ndetse abarwayi nibo bakenera umuvuzi. Dukwiye kwamaganira kure gukururwa kw’abahanzi bahimbaza Imana bavanwa mu murimo wabo ahubwo ngo birakwiye ko indirimbo zihimbaza Imana arizo zizana abahanzi bo hanze bityo bakaza mu nsengero aho kuba aritwe tuzivamo.”

Bahati usanzwe usengera muri ADPR Gisenyi, avuga ko yishimiye imico n’imyitwarire ya King James usanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa karindwi.

Yagize ati ’’King James aca bugufi, arubaha kandi agira ibitekerezo bya kigabo njye nasanze atandukanye n’abandi bahanzi.’’

Bahati Alphonse na King James

Twashatse kuvugana na King James ngo tumubaze icyo avuga ku gukorana na Bahati ntitwabasha kumubona. Iyi ni indirimbo ya kabiri ya umuhanzi King James akoze nyuma ya ‘Mana Ikomeye’ yakunzwe kujya ikoreshwa ku maradiyo menshi y’iyobokamana.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Birasohoye By Bahati Alphonse Ft King James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza