Nyuma y’impanuka ikomeye Bull Dogg arimo koroherwa


Yanditswe kuya 30-10-2012 - Saa 07:29' na Joel Rutaganda

Ndayishimiye Malik Bertrand umwe mu bagize itsinda rya Tough Gang uzwi nka Bull Dogg ubwo yavaga i Cyangugu na bagenzi bageze i Nyanza ahagana saa saba z’ijoro ku itariki ya 29 Ukwakira 2012 bakoze impanuka we arakomereka mu isura kandi anababara mu gatuza.

Ahagana saa cyenda z’iryo joro ni bwo bakoze impanuka itewe n’indi modoka yabateye amatara maremare bigatuma umushoferi atabona neza kubera igihu cyari kimaze kuba cyinshi bituma barenga umuhanda.

Nyuma y’aho bakoreye impanuka bageze i Nyanza baje kujyanwa mu bitaro byaho bitabwaho ariko Bull Dogg ni we wari wababaye kurusha abandi.

Jay Polly na Green P bo bagize ikibazo cyo kumva intugu zabo zitameze neza bageze i Kigali, aho batashye mu ngo zabo ariko ngo bazakomeza gukurikiranwa n’abaganga.

Bull Dogg we yasigaye arimo serum nyuma yo kugezwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Nk’uko yabitangarije IGIHE mu ijwi rito Bull Dogg avuga ko ashima Imana yabarinze iyo mpanuka kuko ntawapfuye n’ubwo we atamerewe neza ariko ngo ari koroherwa.

IBITEKEREZO
sha nukuri bull dog ni numuntu winshuti pe rero sinzi ukuntu Imana yakwemera ko biba ariko ntacyo imana ikuri iruhande
Musubize6.02.2013 saa 08:39
bella
twaritubuze umuntu kabisa dore umuziki ngo warikuzadidira kakahava
Musubize4.11.2012 saa 02:19
eric rick-b
Tuogh Gang yose yihangane cyane cyane Bull Dog Imana imufashe acyire vuba
Musubize31.10.2012 saa 12:24
Claude
ihangane musaza
Musubize31.10.2012 saa 05:25
emile
Ndabona bagutaye kurugamba usigara mu GIHIRAHIRO cg n'imikasiro y'ingande za Washington ??? pole sana Nigger twarikuzongera gukurahe umu rapper nkawe gute koko yes J polly ararasa ariko udahari hari byinshi byakwangirika ijwi ryawe na rhyms nkiza MAKAVELI nta wundi
Musubize30.10.2012 saa 19:38
T-pacShakur
pole sana, I wish you a quick recovery
Musubize30.10.2012 saa 10:00
######
Manawe nimwihangane ark Imana ishimwe ko ntawapfuye nawe Bull dog turagusengera ukire.
Musubize30.10.2012 saa 09:39
marine

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!