Umuhanzi Bull Dogg ngo yikundira guhangana


Yanditswe kuya 7-06-2012 - Saa 16:12' na Richard IRAKOZE

Umuraperi Nyarwanda Bull Dogg avuga ko hari bamwe mu barapei yita ‘abana’ baba bashaka kwikuza ngo bishyire hejuru kandi ntacyo baraba cyo, ndetse kandi akavuga ko mu buzima bwe yikundira guhangana.

Aba baraperi atifuza kuvuga mu mazina akabita ‘ubuhinja butoya’, ‘gikumi’ n’andi mazina Bull Dogg avuga ko ari bo agarukaho cyane mu ndirimbo ye nshyashya yise “Coup d’Etat”. Gusa anavuga ko muri iyi ndirimbo anavugamo abandi bantu yita abanzi be.

Bull Dogg ahakana ariko ko muri iyi ndirimbo atavugamo abahanzi baririmbana mu itsinda rya Tuff-Gang cyangwa se undi muhanzi uzwi babanye neza wese.

Mu kinganiro na IGIHE, Bull Dogg abajijwe niba atari Jay Polly cyangwa undi murapei uzwi cyane yaba yarashatse kwibasira muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Coup d’Etat’, yagize ati :”Si na Jay Polly nigeze nyitera (Beef) navugaga abandi baraperi batandukanye b’abana nagiye nterura, mbese bw’ubuhinja butoya muri Rap bagashaka kwishyira ahantu hatandukanye, n’abandi b’abanzi.”

Umunyamakuru amubajije guterura umuntu icyo bivuga, Bull Dogg avuga ko umuhanzi yita ko yateruye ari uwaje kumusaba ko baririmbana wese ndetse n’undi yaba yarafashije mu zindi nzira nk’izo z’ubuhanzi akagira aho agera. Bull Dogg yagize ati :”Ni abo ngabo mba mbwira abo batindi twakijije amaso ariko ni indashima.”

Bull Dogg uheruka kuvugira ku rubyiniro muri kimwe mu bitaramo bya Roadshow ati :”Abanzi bazijyeho” avuga ko ayo magambo nta kibazo yagombye guteza.
Avuga ko abafana be ahubwo baba bamutegerejeho amagambo nk’ayo agira icyo abwira abamwanga. Bull Dogg yagize ati :”Oya abafana banjye baba bankunda. Baba bategereje ko hari icyo mbwira abanzi banjye baba bavuga bati :’Double G bariya baginga, bariya banzi bawe baragusumbuwa kuki ntacyo ubabwira ? Iyo mbwiye umwanzi wanjye birabashimisha.”

Bull Dogg ukunda kwiyita ‘Semwiza Sembyariyimana bibero bikingiye abarwanyi’, asoza ikiganiro avuga ko yikundira guhangana ; agira ati :”Nkunda Beef.”

Bull Dogg kuri ubu ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, afite nomero 5.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Bye Bye Nyakatsi By Bull Dogg
IBITEKEREZO
dogg,turamwemera.cyane.itekaryose
Musubize11.06.2012 saa 09:38
fideri
dogg,turamwemera.cyane.itekaryose
Musubize11.06.2012 saa 09:38
fideri
dogg,turamwemera.cyane.itekaryose
Musubize11.06.2012 saa 09:38
fideri
umuntu wese uvuga nabi bull dog yijyeho kuko nubwo mwatwangisha ijisho ry'uruvu twe turarwemera.urumva hommie
Musubize9.06.2012 saa 16:31
barry
gangster of gangster,uri hatari,uri intwali,uri umusitari=ufite amagambo ,ufite flow,gusa ubuze icyo bita RYHMES(rimes),niba mu Rwanda ,hari master wa rhymes ni LIL G,naho wajya muri battle(freestyle)utarametrisa amarimes,ushobora gutsindwa=so inama nakugira,ni ukuzajya wandika amagambo macye ariko arimo RYHMES,maze uzarebe ko noneho utaba big Bulldogg,good luck son...
Musubize9.06.2012 saa 12:07
kagitumba
Bull dog come down niggar ..... Jya Winooski umunyarwanda yavuzeko nizibika zaramagi then ntukavugeko wakujije umuntu runaka kuko nawe wigeze uba under ground gusa ko nubuntawa tinyakuvugako ukiri mubuzima Bwa under ground kuko ho uragera wibukeko uzwi Murwanda gusa nugiri indirimbo igakinwa hanze yurwanda abe aribwo uzashyira bifu imbere
Musubize9.06.2012 saa 02:54
yowasi
Njye nakugira inama yokwikosora ukanja umenya amagambo ukoresha uri mubantu
Musubize9.06.2012 saa 01:06
Imukunzi
Icyo gitutsi yabatutse gisobanuye iki (kwijyaho) ???? Sibyiza gutukana.
Musubize8.06.2012 saa 12:53
Umujyanama
ubundi abisi iyo uborohereye bagufata nkaho utazi ibyo ukora ntuzacike intege tukuri inyuma peace.
Musubize8.06.2012 saa 11:28
brickiss
Sha mutama ushatse watuza kuko ubuzima buhinduka nkikirere.ejo uwo wita umwana cg umwanzi utazamusaba !
Musubize8.06.2012 saa 09:45
Nkuru
ebana kabisa uyu muhungu arasobonutse uhereye kumagambo avuga n'ibikorwa akora ubona ko arusha benshi cyane ibitekerezo nuko benshi mubanyarwanda mutumva ukuri. ese mwebwe mukeneye babandi bababwira uko umukobwa ari mwiza ese hari utabizi.....njyewe nakububwira umva ukubwira impfubyi z'u Rwanda nibindi
Musubize8.06.2012 saa 04:26
kamanzi
ebana kabisa babwire abo banzi bacu bakubarira kuntoki bazavuga bazazima ariko tuzakomeza gutera imbere !! bulldogg oyeee
Musubize8.06.2012 saa 04:23
elvine
bulldogg turakwemera ujye ubakatira ubabwize ukuri ntihazagire uguca intege ! kabisa bazajye bijyaho kweri ndakwemera nigute utwana nka AMAG the black tubadushaka kugusebya ariweho watwigishije
Musubize8.06.2012 saa 04:21
lix
Umva wa mu type we ! No kwihesha agaciro wiyubahisha ni ngombwa mu buzima. Ntabwo ayo mabambo ari meza na gato. Ntekereza ko abagushima wavuze ibintu nka biriya ngo abakijyaho ari abo muhwanyije uburere. Naho guhangana cg competition yo ni nziza muri sens ya quality improvment y'ibyo ukora. Imana ibigufashemo
Musubize7.06.2012 saa 23:27
Big
Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa ! Tuza turi mu isi sha ubwo ni akamiliyoni ka PGGSS II karimo kugukinamo
Musubize7.06.2012 saa 23:22
jojo
Syria is now at full-fledged war to the finish, no surrender ! This is done Western sponsored mercenaries. Arrogant, slimy US-Zionist war-criminals. Death to all American-Zionist traitors and instigators. May they burn in hell for ever. All Muslim believers must support Syria against Western-Zionist aggression. The final war that engulfs the whole world is started.
Musubize7.06.2012 saa 22:07
Issa
courage mwana w'iwacu i Kanombe kukibuga kindege !
Musubize7.06.2012 saa 14:37
Gugu
Ariko uransekeje iyo wita abantu impinja wowe se umuziki wawe ni uwuhe wigereranije na banyampinga cga impala nabandi ba kera ahubwo bwese mureke kwica umuco wacu kuko ntabyo muririmba
Musubize7.06.2012 saa 14:00
Ange
uwo munigga yitondere amagambo nyandagazi atibuza amahirwe menshi kuko uwo wita umwana nawe ari gukura kandi witaba kare ugatumwa kure
Musubize7.06.2012 saa 13:08
uncle g the paper
Amatiku arasenya ntiyuba kuba wiyita mwiza kd uri umunyamatiku ntacyo bizakugezaho nawe nturishyashya
Musubize7.06.2012 saa 12:46
Nikita

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!