Knowless agiye gusubira mu Bubiligi no mu Buholandi

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 18 Kanama 2012 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Knowless arateganya gusubira mu Burayi mu mpera za Kanama 2012, aho azaba agiye muri gahunda z’ibitaramo zirimo icya Miss East Africa Belgium 2012 kizaba kuwa 1 Nzeri 2012.
Mu kiganiro na IGIHE Abdou Kitoko, umujyanama wa Knowless akaba n’umuyobozi wa Exotic Night yamutumiye, yavuze ko Knowles ari mu bahanzi bake bifuje ko bagaragara mu birori byo gusoza itorwa rya Miss East Africa Belgium 2012.
Muri iki gitaramo Knowless azahuriramo n’abandi bahanzi nka Dr Josee Chameleone, Ray (...)

Umuhanzi Knowless arateganya gusubira mu Burayi mu mpera za Kanama 2012, aho azaba agiye muri gahunda z’ibitaramo zirimo icya Miss East Africa Belgium 2012 kizaba kuwa 1 Nzeri 2012.

Mu kiganiro na IGIHE Abdou Kitoko, umujyanama wa Knowless akaba n’umuyobozi wa Exotic Night yamutumiye, yavuze ko Knowles ari mu bahanzi bake bifuje ko bagaragara mu birori byo gusoza itorwa rya Miss East Africa Belgium 2012.

Muri iki gitaramo Knowless azahuriramo n’abandi bahanzi nka Dr Josee Chameleone, Ray Bleze hamwe n’AKaga n’abandi bahanzi nyarwanda baba mu Bubiigi.

Nyuma y’iki gitaramocyo kuwa 1 Nzeri, Knowless azitarabira ikindi gitaramo kizaba kuwa 8 Nzeri 2012 kizabera mu Mujyi wa Amsterdam, cyo kwizihiza umunsi w’isabukuru y’ubwigenge y’u Bugande. Iki gitaramo kiri gutegurwa n’Abagande baba mu Buholandi.

Muri iki gitaramo, Knowless, uheruka gusohora indirimbo nshya yise “Warurihe”. Twagerageje guhamagara Knowless ngo tumubaze ku bijyanye na gahunda ye muri ibi bitaramo ntiyabasha gufata telefoni ye igendanwa.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Warurihe By Knowless

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza