Knowless yataramiye Abagande baba mu Buholandi

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 12 Nzeri 2012 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Ku itariki 8 Nzeri 2012, umuhanzikazi Butera Knowless yitabiriye igitaramo yatumiwemo n’Abagande batuye mu Buholandi.
Muri iki gitaramo niho Knowless yahuriye na Bobby Wine, icyamamare muri muzika mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba uturuka mu gihugu cya Uganda, ndetse bemeranije gukorana indirimbo.
Iki gitaramo ni icya kabiri knowless akoreye ku mugabane w’u Burayi kuva yagenda ku itariki ya 1 Nzeri kuko kuri uwo munsi yagendeyeho yitabiriye igitaramo cyo gutora nyampinga wa Afurika y’I (...)

Ku itariki 8 Nzeri 2012, umuhanzikazi Butera Knowless yitabiriye igitaramo yatumiwemo n’Abagande batuye mu Buholandi.

Muri iki gitaramo niho Knowless yahuriye na Bobby Wine, icyamamare muri muzika mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba uturuka mu gihugu cya Uganda, ndetse bemeranije gukorana indirimbo.

Iki gitaramo ni icya kabiri knowless akoreye ku mugabane w’u Burayi kuva yagenda ku itariki ya 1 Nzeri kuko kuri uwo munsi yagendeyeho yitabiriye igitaramo cyo gutora nyampinga wa Afurika y’I Burasirazuba mu gihugu cy’u Bubirigi,

Knowless yari yishimiwe n'Abagande baba mu Buholandi

Knowless asigaje igitaramo kimwe azakorera i Buruseri mu Bubiligi mumpera z’iki cyumweru turimo ku itariki 15 Nzeri.Arateganya kugaruka mu Rwanda nyuma y’iki gitaramo hagati y’itariki 17 na 19 z’uku kwezi turimo.

Muri iki gihe kandi Knowless ari gukora amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe zizajya kuri album ye ya kabiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza