Umuhanzi Knowless yakoze indi impanuka atwaye imodoka (Updated)

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 23 Gicurasi 2012 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Knowless yongeye gukora impanuka ya kabiri, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, ubwo yari atwaye imodoka. Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro bya King Faycal.
Mu kiganiro kigufi na Anita Pendo, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC), yatangarije IGIHE ko bari kumwe mu bitaro. Yavuze ko bategereje kumenya ibisubizo. Yavuze ko Knowless nta gikomere agaragaza inyuma.
Yagize ati:”Inyuma ntabwo bigaragara yakubise agatuza kuri Volla, ari muri King Faycal ntabwo turamenya ibisubizo.” (...)

Umuhanzi Knowless yongeye gukora impanuka ya kabiri, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, ubwo yari atwaye imodoka. Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro bya King Faycal.

Mu kiganiro kigufi na Anita Pendo, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC), yatangarije IGIHE ko bari kumwe mu bitaro. Yavuze ko bategereje kumenya ibisubizo. Yavuze ko Knowless nta gikomere agaragaza inyuma.

Yagize ati:”Inyuma ntabwo bigaragara yakubise agatuza kuri Volla, ari muri King Faycal ntabwo turamenya ibisubizo.”

Knowless yaherukaga gukora impanuka aho imodoka ya Coaster yari yicayemo imbere yagonze indi yari ihagaze igashwanyagurika ibirahuri by’imbere, ndetse igahombana ku ruhande Knowless yari aherereyemo. Knowless yakomeretse bidakabije ku mano atatu ya nyuma, ku gatsintsino ndetse no mu ivi.

Uretse Knowless, mu Ntangiriro za 2012 umuhanzi King James nawe aheruka kugira impanuka, aho yari atwaye imodoka yari atunze vuba.

Knowless yasohotse mu bitaro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, umuhanzi Knowless yavanywe mu bitaro nyuma y’impanuka ya kabiri mu cyumweru kimwe aho yagonze ipoto rigahira rigwa. Yayikoreye ku manywa yo kuwa 23 Gicurasi Kicukiro ahazwi ku izina ryo ‘Ku Mazi’.

Icyatumye Knwoless ajyanwa igitaraganya mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ni uko yakubise agatuza kuri Volla.

Yayikoze ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAVA 4 ya Producer Clement Ishimwe (utunganya indirimbo muri Studio KINA Music), bivugwa ko yari yari ayifite no mu ijoro ryabanje. Yavaga mu mujyi yerekeza Kicukiro, atwaye, ari kumwe n’inshuti ye Christelle, bajya babana rimwe na rimwe.

Mu kiganiro n’umwe mu nshuti ze zamusuye, yavuze ko Knowless umurebye ubona nta kintu agaragaza ko yabaye. Gusa ngo yatakaga avuga ko ari kubabara umugongo n’agatuza cyane. Yagize ati:”Arababara umugongo n’agatuza ariko ntacyo yabaye, bamucishije mu cyuma nta kintu yigeze aba.”

Producer Clement yatangarije IGIHE ko Knowless n’ubwo ari mu rugo bwose akinaniwe kandi akibabara agatuza yakubise kuri Volla. Gusa avuga ko Knowless asanzwe atwara imodoka.

Ishimwe avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko Knowless yashatse guca kuri Coaster ariko umushoferi wari utwaye iyo Coaster ntamukundire bigatuma agonga ipoto.

Yagize ati:”Asanzwe atwara, ni amamodoka agenda nabi yagiye guca ku muntu wari utwaye bituma agongana.”

Iyi modoka Knowless yari atwaye yangiritse ku buryo bworoheje imbere ikaba ibasha kugenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza