Imana yahaye umugisha urugendo rwanjye i Burundi- Dominic Nic


Yanditswe kuya 11-07-2011 - Saa 12:58' na Kamanzi

Iki cyumweru tariki ya 30/01/2011 ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) nibwo umuhanzi Dominic Nic na bagenzi be basesekaye mu mujyi wa Kigali nyuma y’aho bari bamaze igihe mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Duhura n’uyu musore Dominic Nic wabonaga ko ananiwe cyane, yari kumwe na bagenzi be 2 bari bajyanye nawe aribo Patrick Kanyamibwa, uyu akaba ari umunyamakuru nawe ufasha abahanzi cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbabaza Imana n’undi musore witwa Zawadi, nawe akaba akunda kugaragara acuranga neza piano mu bitaramo binyuranye.

Ubwo bageraga mu mujyi wa Kigali badutangarije ko bagize urugendo rwuzuyemo ibitangaza by’Imana kuko bamaze kugera aho mu Burundi bakiriwe neza n’abanyamakuru benshi bari barangajwe imbere n’undi munyamakuru nawe ukunzwe cyane hariya i Bujumbura witwa Christian Nsavye ukora kuri radio yitwa Isanganiro.

Bakigera hariya mu mujyi wa Bujumbura bahise berekeza ku rusengero rwitwa Life Center, rukaba ari urusengero rubarizwamo umuhanzi nawe uzwi cyane hano mu Rwanda mu kuramya no guhimbaza witwa Appolinaire Habonimana. Aha rero Dominic Nic akihagera yaririmbye indirimbo ye yitwa Ingoma abantu bose baranezerwa cyane buzura amarangamutima menshi ( émotions) maze abarundi bose bati “Uraduhezagiye Dominic, Imana izokugabire ijuru.”

Muri uru urugendo rwa Dominc Nic rwo kemenyekanisha album ye ya mbere “Arikumwe natwe” audio na video i Burundi, akaba yakoze ibiganiro ku maradiyo anyuranye ya hariya i Burundi nka : Radio Isanganiro, Radio Ivyizigiro, Radio La Voix de l’Espoir (Ijwi Riremesha), Television ya Gikristo yitwa « Heritage TV » n‘abandi banyamakuru batandukanye ndetse n’aba-producers b’ahongaho.

Dominic yakoze ibiganiro ku maradiyo atandukanye

Dominic Nic kuri Televiziyo i Burundi

Tumubajije icyamushimishije cyane hariya i Burundi, Dominic Nic yatubwiye ko yanejejwe cyane n’uburyo Imana yaberetse ukuboko kwayo gukomeye mu mirimo yose bari barimo, ati ” twakiriwe neza n’abarundi kandi twakunze ukuntu bakunda guhimbaza Imana”, ikindi nuko abantu bose baguze CD na DVD ku munsi ukurikiyeho twarahuraga bakambwira ko baryohewe n’indirimbo zanjye nkumva nshimye Imana cyane mu mutima kuko nzi neza ko atariyo ibikoze twe twaba turuhira ubusa.”

Habaye ibitaramo bitandukanye

Twabajije kandi Patrick Kanyamibwa nawe adutangariza ati” Mu byukuri ibyari bitujyanye byose byagenze neza, Imana yabanye natwe ishimwe.”

Dominic Nic yarangije ashimira Imana cyane ibyiza byinshi yabakoreye, ashimira umunyamakuru Christian NSAVYE wahongaho I Burundi witanze mu buryo bwose, ashimira kandi na bagenzi be bajyanye ati “Imana ibahe umugisha muri byose.”

IBITEKEREZO
DOMINIC NIC IMANA YAGUHANZE IKOMEZE IKUBE IMBERE KUKO UBUTUMWA BWAWE BUFASHA ABANTU BENSHI, NIHEREYEHO KUBWANJYE NUMVAGA NTABABARIRWA ARIKO NYUMA YO KUMVA UBUTUMWA BWAWE NONGERERWA IMBARAGA. TURAGUKUNDA KOMEZA UHESHE UWAKUREMYE ICYUBAHIRO. KUBA WARABAYE UWAMBERE URABIKWIYE PE ! NIMANA YAGUTOYE NTIYIBESHYE. TUKWIFURIJE UMUGISHA WAYO AHO UGENDA HOSE N'IBYO UKORA BYOSE BIHESHEJE IMANA ICYUBAHIRO. BLESSINGS.
Musubize28.07.2012 saa 13:57
NSENGIYUMVA Damien

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!