00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz bagabiwe inka ebyiri z’inzungu

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 January 2012 saa 11:10
Yasuwe :

Abahanzi Platini na TMC bagize itsinda Dream Boyz bagabiwe inka ebyiri z’inzungu zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Izi nka bazishyikirijwe n’umwe mu bafana babo b’imena (ari nawe wazibagabiye) ni Gerard Nikobasanzwe Ntwari, umuyobozi wa Sky Hotel, kuwa Gatandatu.
Mu kiganiro aba bahanzi bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com mu gitaramo cyo gukurira ubwatsi izo nka ebyiri, aba bahanzi bagiriye kuri Sky Hotel, bavuze ko izi nka bazihawe kubw’uko uyu mukunzi (…)

Abahanzi Platini na TMC bagize itsinda Dream Boyz bagabiwe inka ebyiri z’inzungu zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Izi nka bazishyikirijwe n’umwe mu bafana babo b’imena (ari nawe wazibagabiye) ni Gerard Nikobasanzwe Ntwari, umuyobozi wa Sky Hotel, kuwa Gatandatu.

Mu kiganiro aba bahanzi bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com mu gitaramo cyo gukurira ubwatsi izo nka ebyiri, aba bahanzi bagiriye kuri Sky Hotel, bavuze ko izi nka bazihawe kubw’uko uyu mukunzi w’ibihangano byabo yabakundiye ubutumwa batangamo.

Platini yagize ati: "Batugabiye inka ebyiri kubera urukundo afitiye ibihangano byacu n’ubutumwa dutanga, niko yatubwiye."

Aba bahanzi bakaba banavuga ko batari basanzwe baziranye n’uyu Gerard wabagabiye inka ko ahubwo batunguwe no kubona bakimenyana yarahise ababwira ko abana be batumye akunda Dream Boyz bigatuma ahitamo kubagabira inka ebyiri z’inzungu.

Platini yagize ati: "Ntabwo nari nzi ko anatuzi ahubwo, twaje kuririmba mu minsi ishize nk’uko dusanzwe turirimba ahantu hatandukanye nuko bamuhaye ijambo aravuga ngo aba basore sinari mbazi imbonankubone ariko ndababonye ndishimye cyane ahita atugabira inka ebyiri z’inzungu."

Gerard Nikobasanzwe Ntwari, w’imyaka 46, wagabiye inka aba bahanzi yatangarije IGIHE.com ko yabagabiye inka kuko mu guhanga kwabo bibanda ku gutanga ubutumwa bwubaka.

Yagize ati: "Nabahaye inka ebyiri kuko nabo ni babiri. Mu muco nyarwanda nta kindi kintu waha umuntu ukunze uretse inka, abana banjye indirimbo zabo barazikunze nkagenda nzumva mu modoka numva ndazikunze, cyane cyane kubw’ubutumwa batanga."

Yavuze ko abahanzi b’ubu bahimba neza kandi ko bimwe mu bitekerezo abantu bajya batanga ku muziki nyarwanda bavuga ko aba kera ari bo bari bazi kuririmba atari byo.

Yagize ati: "Biriya bavuga ngo abaririmbye ba kera nibo baririmbye neza sibyo. Babaririmbiye neza kuko ari aba kera ariko n’abubu ngubu ntacyo wabanengaho."

Reba amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:

Abana ba Gerard bashyikiriza abahanzi Dream Boyz ibyemezo by'inka
Platini akora ku nka bagabiwe
TMC nawe yishimira gukora kun nka bagabiwe
Jay Polly nawe yari yaje kwifatanya n'abahanzi bagize Dream Boyz mu gukura ubwatsi
Dore inka 2 z'inzungu Dream Boyz bagabiwe
Dream Boyz bari kumwe na Gerard umuyobozi wa SKY Hotel wabagabiye
Dream Boyz baririmba zimwe mu ndirimbo zatumye bagabirwa
Dream Boyz bahise bakora igitaramo cyo gukura ubwatsi, aho abantu babishimiraga babakoraho
Jay Polly nawe ataramira abari bitabirye igikorwa cyo gukura ubwatsi nyuma yo gushyikirizwa inka zagabiwe Dream Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages