Umuhanzi Edouce yakoranye indirimbo na Ben Kayiranga uri kumufasha kuzamuka


Yanditswe kuya 9-09-2012 - Saa 09:11' na Richard Irakoze

Ben Kayiranga, umwe mu bahanzi bamaze igihe mu mwuga wo kuririmba, yakoranye indirimbo yitwa “Umunsi Ni Uyu” n’umwe mu bahanzi bashya mu Rwanda witwa Edouce. Ibi ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’abahanzi bo hambere bafite inararibonye mu muziki n’abahanzi b’ubu butakundaga kugaragara.

Iyo ndirimbo iri mu njyana ya Zouk mu Kinyarwanda n’Igifaransa yakozwe mu rwego rwo gufasha umuhanzi Edouce kumenyekana no hanze y’imbibi z’u Rwanda. Aba bahanzi bahise bayikorera amashusho. Iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P ifite inyikirizo igira iti :”Fata ikiganza cyawe ufunge amaso nkwambike impeta y’urukundo.”

Edouce avuga ko gukorana indirimbo ari intangiriro yo gutangira gukorana n’uyu muhanzi Ben Kayiranga wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka “Freedom”, “Iyizire” n’izindi. Yavuze ko yamwemereye kurushaho kumufasha mu ngeri zitandukanye zimufasha mu buhuhanzi bwe nko kumuhuza n’abantu bamufasha mu kwamamara kw’ibihangano bye mu Burayi n’ahandi ku Isi.

Edouce yagize ati :”Yabanje kumva indirimbo zanjye nuko aza kuza mu Rwanda agirana ibiganiro na Robert waduhuje. Navuga ko ari umuntu nawe ungira inama uri kumfasha mu buryo bwose.”

Edouce avuga ko ubu arangamiye kwamamaza ibihangano bye hirya no hino aho abasha kugera by’umwihariko mu Rwanda no mu Bufaransa, aho Ben Kayiranga aba anageza ibihango bye.

Edouce wamenyekanye mu ndirimbo “Akandi Ku Mutima”, “Zahabu” n’izindi aracyari mu mashuri yisumbuye. Ubu yiga mu Ruhengeri mu mwaka wa Gatandatu mu ndimi.

Ubu Edouce afite umujyanama mushya witwa Cydney Rwagasore, umukozi muri BRALIRWA batangiye gukorana nyuma yo gutandukana na Robert Irambona, umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakunze gukorana nk’umujyanama we.

Reba indirimbo Umunsi Ni Uyu By Edouce na Ben Kayiranga



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Umunsi Ni Uyu By Edouce Ft Ben Kayiranga
IZINDI NKURU WASOMA
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ...
IBITEKEREZO
Masabo nyangezi ati : Kuririmba ntacyo byica ku yindi mirimo edouce naririmbe ariko anige kdi yirinde uburara.
Musubize10.09.2012 saa 01:28
Mwarimu Rutoki
courage musore wacu tukurinyuma
Musubize9.09.2012 saa 14:58
byiza
Big up mwana w'umuheza !
Musubize9.09.2012 saa 09:55
kunda

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!