Amazina yanjye nitwa Eric Senderi Nzaramba, navukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu nkaba ntuye mu mujyi wa Kigali.
Navutse ku itariki ya 15 Werurwe 1977. Navutse mu muryango w’abana icyenda, ubu dusigaye turi babiri. Data yitwa Rutagwabira Ntampuhwe mama akitwa Mukaderevu Esperanse. Amashuri abanza nayigiye I Nyarubuye n’ay’imyuga atatu.
Nahise njya mu gisirikare cy’inkotanyi gutabara kuko nabonaga ubutegetsi bwari buriho bwari bubangamiye abatutsi bo mu gace k’I Gisaka. Nyuma tumaze gufata igihugu muri 94, naje kuva mu gisirikare muri 97 kubera ko umuryango wanjye nasanze warashize biba ngombwa ko ngomba kwiyubaka.
Umuryango wanjye waguye muri iyo kiliziya yo twasengeragamo I Nyarubuye ndetse n’abaturanyi bo mu Karere...
soma ibindi