Nitwa Josiane Uwineza uzwi cyane nka Jozzy. Navukiye i Butare kuwa 25 Ukwakira 1990. Ndi mwene Pierre Claver Kaburame na Cansilde Umubeshyerwa.
Amashuri abanza nayigiye ku ishuri ribanza rya Muhima. Amashuri yisumbuye nayatangiriye muri ESI St Elizabeth ( i Kabgayi) nyarangiriza muri FAWE Girls School i Kigali. Mvukana n’abavandimwe batatu. Ubu ntuye mu Gatsata mbana na mama.
Guhanga nabitangiye mbikundishijwe n’uko nasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye (nka Mariah Carey) abantu bakambwira ngo ndabishoboye. Naje kwitabira amarushanwa ya Talent Detection, yo kuririmba abantu bamva ko ufite ijwi ryiza, mbamo uwa mbere mu majonjora nza kuba uwa gatatu mu kuyasoza. Ibi byatumye numva ko mfite ijwi ryiza nuko ntangira ntyo ubuhanzi.
Natangiye ubuhanzi mu kwezi kwa Gicurasi 2011,...
soma ibindi