Kamichi yasezeye ku mukunzi we Emily Dubois wasubiye iwabo muri Amerika


Yanditswe kuya 17-07-2012 - Saa 11:21' na Richard IRAKOZE

Umuhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yasezeye ku mukunzi we witwa Emily Dubois Hollande, umuzungukazi w’imyaka 25 bamaze imyaka itatu bakundana, werekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye gukomeza amasomo ajyanye n’ubuganga. Emily yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.

Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko uyu mukobwa yari amaze umwaka umwe n’amezi abiri mu Rwanda. Avuga ko yagiye muri Amerika muti wa mperezayo (kugumayo burundu) kuko adateganya kugaruka mu Rwanda. Kamichi avuga kandi ko uyu mukobwa yari yaraje kumusura muri iki gihe cy’umwaka n’amezi abiri bari bamaranye mu Rwanda.

Kamichi, aganira na IGIHE yavuze ko ikintu azarushaho gukumbura ku mukunzi we, ari “Iminwa ye”. Emily Dubois we avuga ko ibintu byose biranga Kamichi azabikumbura. Akavuga ariko ko icyo azakumbura kurusha ibindi ari inseko ye.

Kamichi yaboneyeho umwanya wo kubwira IGIHE ko uyu mukobwa bamaranye imyaka itatu. Yavuze ko nta wundi akunda nk’uko ngo hari abajya babivuga. Yagize ati :”Abantu bajya bibeshya ko mfite undi mukobwa dukundana kandi ntawe, Emily niwe mugore wanjye, nta n’ihabara ngira njyewe.”

Mu byumweru bibiri mbere y’uko agenda, Emily Dubois yatunguye Kamichi amwizihiriza umunsi we w’amavuko mu rwego rwo kumusezera no kumugaragariza ko amukunda nk’uko Emily yabitangarije IGIHE.

Ubwo Kamichi yizihizaga isabukuru y'amavuko abifashijwemo na Emily
Kamichi avuga ko nta wundi mukobwa akunda, uretse Emily ari gusoma


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Kabimye By Kamichi Ft Babla (Indirimbo nshya aheruka gusohora)
IBITEKEREZO
man luv ntireba ibara n'umuco niba mwembi mwarahengamye fatiraho jama ikibazo ni uko aciyeho
Musubize7.12.2012 saa 12:03
rwangabo pascal
Nushaka ureke uwo muzungu inzira zikigendwa ? muhungu we wakikundiye umunyarwandakazi musangiye umuco ? nzaba mbarirwa ibyawe nice time.
Musubize19.07.2012 saa 09:50
shushu
mwana kamichi wowe wishakira inoti utavunikiye kuko uzaziruka ntakindi uretse ubukene bugukoresha ibyo none ko nziko na ticket ikugeza inaha kumureba utayibona uri mubiki abazungu ni abantu bakunda gusohoka kandi ntamafaranga ugira ntabwo ashobora kugukunda ahubwo mushobora kuba mwaramenyaniye ku ma internet. we yaje aje kukwiga hari icyo akwizeyeho nshimye ko uvuze ko atazagaruka. kugukoreshereza B-day nukukwereka ko ntafaranga ugira ntiwibwire ko kugusoma ari urukundo ni umucu wabo kuko n'igitabo aragisoma iyo kimutangaje uzegere LIZA akubwire ibyo atangiye kubona mwana shaka abo kurwego rwawe byeeeeeee
Musubize19.07.2012 saa 06:03
ericson
Kamishi we, nkwifurije amahirwe masa ariko nka 90 % uribeshya pe ! nutabibona vuba uzabibona warataye igihe cyawe...
Musubize18.07.2012 saa 01:52
QuinQuin
Hahahahahaaaaaaaa !uzi gupuliza gusa ntugasekwe ,@ingwe uzi ibintu !
Musubize17.07.2012 saa 22:58
Umuriro
@ Kamici, wumve inama, kuko maze imyaka irenga 18 mubihugu bya hani i Burayi. Ariko umuzungukazi mwaryana mugihararanye. Mfite inshuti nyunshi z'abazungu wabanye muri universite ariko nazangiye kubana nazo, ahubwo muminsi mike ndakoresha ubukwe aho i Kigali. Cyakora cyo niba ushaka kwigerera muri Amerika vas y, ariko uzi ko urukundo numuzungukazi no kubikora ntako bisa barakuryohereza kakahava ariko fini iba ugira ngo aragukinisha kuko uba wumva uri murukundo. Waba ugiseka akaba akujugunyiye utwawe twose. Ngiyo rero inama nakugiriye kandi nabandi bakugiriye
Musubize17.07.2012 saa 19:13
igikingi
Aramusoma ariko uyu muzungukazi ntabishaka. Kandi buriya abona arigitangaza gusoma umuzungu nuko nyine mutabana umunsi kumunsi.
Musubize17.07.2012 saa 16:15
aaa
byose biba biri mu migambi y,Imana niba ari uwawe uzamusanga or agaruke abaut me bonne chance
25.07.2012 saa 06:35
passy
Ariko uzi kumara ubuzima ukora "traduction, translation", usobanura byose..... Wakwirebera ka DVD ka Kanyombya ugaseka, ngo bavuze iki ? Ugasobanura.... naba n'uwiwanyu akurgya akurundarunda.....
Musubize17.07.2012 saa 15:56
Tiga
ariko ibyo ni ibiki none se ninde wakubeshye ko abazungu batazi ikirimi cyiwacu. ariko mwagiye mureka kweli
18.07.2012 saa 05:05
muv
Inama nababwira bagenzi,kunda umukobwa muhuje umuco n`amateka. Mba hano muri USA, nakunze umuyapanikazi tumarana umwaka n`igice ariko nsanga ntabana nawe pe !! Byatumye n `undi muzungukazi wari urimo kunyikururaho mwizibukira hanyuma nishakira inshuti y`umunyarwandakazi kanjye,ubu narangiza amasomo ye aho ari muri Europe,azahita aza ino twibanire iteka. Tumaranye hafi imyaka itatu,nta handi nkorera vacances uretse kumusanga,nawe kandi vacances ze ni iwanjye,ubundi tuba tuvugana buri munsi.Nta cyiza nko gukunda ugakundwa n`uwo musangiye igihugu,umuco,n`ibyiyumviro by`ubuzima.
Musubize17.07.2012 saa 14:10
BBG Masumbuko
ibntu tubwira bitarimo kamichi biratumarira iki ?
18.07.2012 saa 01:04
garuka
Ariko n'ubuhamya utanga nonese ibyo bimariyiki abasomyi ko numva wivuga ibigwi
26.07.2012 saa 04:20
leonce
Ibyiwacyu@ unvugiye ibintu, njewe nfite imyaka 24 ntuye Europe imyaka 10 ariko ndambiwe nuko ndagiza ishuri ngo nigarukire iwacyu, abakobwa babazungukazi ? apuu.
Musubize17.07.2012 saa 13:11
African
Kamichi nyumva nkubwire mwana ! abazungu ntabwo ubazi . umaranye na we imyaka itatu gusa ! bisaba nibura imyaka icumi. urukundo rwabo ruratangira ruka narangira. wishimire ibyo mwakoranye byose mukiri kumwe . buriya nibwo bwanyuma ndakwambiya.uzambwira.
Musubize17.07.2012 saa 12:47
papy
hhhahahahhhahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa !!!!!!!!!! @ingwe ureba kure kabisa !!! wagirango yamugize igipirizo kabisa !!!!
Musubize17.07.2012 saa 11:13
dodo
Wowe Cha ntaho ubeshye hano muri ibi bihugu twita Occident iyo uhageze ukahamara igihe nibwo ubona ukuri ku byo uba waragiye wibeshya ukiri iwacu mu Rwanda (niho mvuga kuko ariho mvuka ariko all Africans combined) bagaruka kenshi iwabo gushakayo abageni YEWE n'abakobwa bemera gutanga udu cash bakorera ijoro n'amanywa bamwe baga parrainant abo basize iwacu babona harimo akamuri k'urukundo gatangiye gucana aho kwizera aba bera !! Byose biterwa nuko iyo umaze gukorana nabo, guturana nabo, kugendana nabo muri za transports en commun...ubona uburyo iwacu tugifite the true love ureke ibyaba barutubeshya bataruturusha !!!! Nzi abakobwa benshi aha Canada afata indege aje kwitwarira umwana biganye tuuu kuko aba yaramubonagamo agakundo nyamara se ntaba asize abera benshi bigana or bakorana hano kandi bamwereka urukundo...rwahe ?? Ruragatabwa,,,burya RUBA IWACU DI !!!!
Musubize17.07.2012 saa 10:26
ibyiwacu
Uvuze neza nikindi gihe uzababwire
19.07.2012 saa 06:14
Antoine
uyu mutype ko wagirango ari kumuhaga bana
Musubize17.07.2012 saa 08:49
ingwe
uribeshya
Musubize17.07.2012 saa 08:39
yoyo
uriya mujama ufite cya PRIMUS muntoki yahonotse kabisa ! B-DAY ya kamichi yari sawa !
Musubize17.07.2012 saa 08:05
kalisa
iyo utaragenmda imahanga wibaza ko gukundana numuzungu ari agatangaza,simbarwanya kuko ni abana beza,ariko kandi abanyafurika kazi usanga nimahanaga ba rugigana babarwanira, muzibaze impamvu abasore bo hanze benshi barenga bakagaruka kwivuko gushaka( tyout simplement ya mitekerereze , bagiraga mbere irashira).
Musubize17.07.2012 saa 07:42
cha
sha nanjye mba iburayi kandi mfite umuzungu dukundana.gusa abi iwacu nabo sishyashya,nzi abatype benshi baganda bagashaka abakobwa iwacu(i rwanda) ariko bagera hano bakigira akaraha kajya he ? kuko aza afite uko atekereza iburayi gutandukanye n'ukuri. nabwo dufite umuco umwe ariko biterwa nuko nawe umwitwayeho. byibura yo mukundana aba agukunda nyabyo kurusha abiwacu bashobora gukunda abasore 3 icyarimwe.
17.07.2012 saa 15:41
helo
Ngo ntawundi akunda ? hahahaha cg akunda Cash ? Narekere aho turamuzi ?
Musubize17.07.2012 saa 07:20
22
Nibe nawe rata wumvishe uko icy'aba Rugigana kimera !
Musubize17.07.2012 saa 06:31
Thomas
mujye mukura ayo mateshwa yanyu hano, ubwo se inkuru nkiyi imariye iki abanyarwanda ?? aho kubwira abanyarwanda ngo bahaguruke TWAMAGANE abanyekongo barimo kugenda bavuga ngo bazatsemba uwita umunyarwanda wese !! ubundi se ninde wababwiye ko umuzungukazi akundana igihe kirenze umwaka ??? utazi abazungukazi arababrirwa, nta rukundo bagira ahubwo bagira sentiments gusa
Musubize17.07.2012 saa 06:13
cyuzuzo cynthia
iryo niishyari ko kamishi atabakunze mureke undu mwana akunde uwo ashaka ni uburenganzira bwe yamaze.
19.07.2012 saa 07:12
kazuzu
ahaha ariko se mwebwe muvuga ngo mubaye iburayi imyaka ibyo ntibivuze ko abo muzi ari kimwe nuwo kamishi yikundira mumureke niwe uzi niba amukunda cg se atamukunda rero ibyo murimo ndumva muri kuvugishwa mu byo mutazi
26.07.2012 saa 01:50
bob

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!