Ubwo umuhanzi Kamichi yamurikaga album ye ya mbere yise Umugabirwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Grand Auditorium kuwa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, yongeye gusubiza abanyeshuri ba b’iyi Kaminuza mu mateka baherukaga ku bw’abahanzi Meddy na The Ben mu gitaramo cyari cyateguwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Mike. Aya mateka nta yandi ni ubwitabirwe bw’abantu benshi cyane bwakigaragayemo.
Ubusanzwe, iyi Grand Auditorium yuzuzwa n’abantu 2000, yagaragayemo abantu bikubye hafi kabiri uyu mubare ndetse bamwe babuze aho bahagaragara. Ibi byagaragaje ko uyu muhanzi Kamichi na bagenzi be b’abahanzi bari bamuherekeje bishimiwe cyane n’abanyeshuri bo muri NUR kandi ko gushyira ahagaragara album ye byari bitegerejwe n’abantu benshi.
Mu kiganiro na IGIHE.com umuhanzi Kamichi yavuze ko kuba iki gitaramo cyaritabiriwe n’abantu benshi byaturutse ku buryo cyari cyarateguwe neza kandi ku gihe. Yagize ati :’’Ibi byakagombye kubera abandi bahanzi urugero mu mitegurire y’ibitaramo’’.
Uyu muhanzi kandi avuga ko cyagenze neza cyane kandi ko byatumye abantu bongera kwibuka ibitaramo bikomeye byagiye bibera muri iyi nzu mberabyombi birimo kumurika album ya mbere y’umuhanzi Mike ndetse no guhemba abahanzi bitwaye neza muri Salax Award 2009, bwa mbere mu Rwanda.
Kamichi ashimangira ko uretse kugaragara kw’umuhanzi Tom Close muri iki gitaramo yanashimishijwe no kuba yaratumye umuhanzi P’Fla yongera kugaragarira abafana be kuko hari abantu benshi bifuje kandi bagatumira uyu muhanzi ariko ntabashe kuririmbira abafana be. Yagize ati :"P’Fla ni umuhanzi w’umuhanga, arakundwa kandi agira abafana benshi baba bifuza kumureba. Kugaragara kwe, hamwe na Tom Close mu gitaramo cy’Umugabirwa byaranejeje".
Uyu muhanzi avuga ko atishimiye na gato imyitwarire mibi yagaragaye hagati ya Ally Soudy n’umuhanzi Sandra Miraj, ubwo Ally Soudy yangaga ko aririmba kandi yari ku rutonde. Gusa Kamichi agasobanura ko yaje kwishimira ko nyuma yaho byaje gukemuka n’ubwo asanga byarahesheje isura mbi iki gitaramo bikanagaragaza amakimbirane yabo imbere y’abantu.
Dore andi mafoto y’iki gitaramo
Foto : Plaisir MUZOGEYE/UMUSEKE.com
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamichi agiye kuzenguruka igihugu ku bw’abafana be
5.02.2013 |
|
Kamichi na Skizzy bahagaritse kuba abanyamakuru
4.02.2013 |
|
Intambara y’amagambo hagati ya Uncle Austin na Kamichi
21.01.2013 |
|
Amurika Album ye, Kamichi yavuze ko abanyamakuru bakunda ‘Byacitse’
9.12.2012 |
|
Igitaramo cya Kamichi cy’i Kigali cyimuriwe itariki
7.12.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |