Mu kumurika Album Umugabirwa, Kamichi yasubije NUR mu mateka


Yanditswe kuya 5-12-2011 - Saa 10:35' na Richard IRAKOZE

Ubwo umuhanzi Kamichi yamurikaga album ye ya mbere yise Umugabirwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Grand Auditorium kuwa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, yongeye gusubiza abanyeshuri ba b’iyi Kaminuza mu mateka baherukaga ku bw’abahanzi Meddy na The Ben mu gitaramo cyari cyateguwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Mike. Aya mateka nta yandi ni ubwitabirwe bw’abantu benshi cyane bwakigaragayemo.

Ubusanzwe, iyi Grand Auditorium yuzuzwa n’abantu 2000, yagaragayemo abantu bikubye hafi kabiri uyu mubare ndetse bamwe babuze aho bahagaragara. Ibi byagaragaje ko uyu muhanzi Kamichi na bagenzi be b’abahanzi bari bamuherekeje bishimiwe cyane n’abanyeshuri bo muri NUR kandi ko gushyira ahagaragara album ye byari bitegerejwe n’abantu benshi.

Mu kiganiro na IGIHE.com umuhanzi Kamichi yavuze ko kuba iki gitaramo cyaritabiriwe n’abantu benshi byaturutse ku buryo cyari cyarateguwe neza kandi ku gihe. Yagize ati :’’Ibi byakagombye kubera abandi bahanzi urugero mu mitegurire y’ibitaramo’’.

Uyu muhanzi kandi avuga ko cyagenze neza cyane kandi ko byatumye abantu bongera kwibuka ibitaramo bikomeye byagiye bibera muri iyi nzu mberabyombi birimo kumurika album ya mbere y’umuhanzi Mike ndetse no guhemba abahanzi bitwaye neza muri Salax Award 2009, bwa mbere mu Rwanda.

Kamichi ashimangira ko uretse kugaragara kw’umuhanzi Tom Close muri iki gitaramo yanashimishijwe no kuba yaratumye umuhanzi P’Fla yongera kugaragarira abafana be kuko hari abantu benshi bifuje kandi bagatumira uyu muhanzi ariko ntabashe kuririmbira abafana be. Yagize ati :"P’Fla ni umuhanzi w’umuhanga, arakundwa kandi agira abafana benshi baba bifuza kumureba. Kugaragara kwe, hamwe na Tom Close mu gitaramo cy’Umugabirwa byaranejeje".

Kamichi yerekanna Nyina umubyara (Nadia Ingabire) imbere y'abafana

Uyu muhanzi avuga ko atishimiye na gato imyitwarire mibi yagaragaye hagati ya Ally Soudy n’umuhanzi Sandra Miraj, ubwo Ally Soudy yangaga ko aririmba kandi yari ku rutonde. Gusa Kamichi agasobanura ko yaje kwishimira ko nyuma yaho byaje gukemuka n’ubwo asanga byarahesheje isura mbi iki gitaramo bikanagaragaza amakimbirane yabo imbere y’abantu.

Dore andi mafoto y’iki gitaramo

Umwana muto Babou aririmbira Abanyabutare mu cyongereza
Ubwo umuhanzi Khizz yaririmbaga
Ganzo ni umwe mu bakobwa biga muri NUR, uririmba bagafashwa
Kubera ubwinshi bw'abafana Tom Close bari bagiye kumusigarana
Kamichi abyinana na Knowless indirimbo Rukuruzi
Umuhanzi Tom Close agaragariza abafana ko ibyo ageraho byose ari ukubera bo
Umuhanzi Maitre Jado we yahisemo kuririmba yambaye ubusa hejuru
King James ari kuririmba indirimbo ye Buhoro buhoro
Just Family baririmbiye abafana babegereye cyane
Kamichi yagaragaje kuririmbana ingufu nyinshi muri iki gitaramo
Kamichi agaragaza ubuhanga mu kubyina

Foto : Plaisir MUZOGEYE/UMUSEKE.com

IBITEKEREZO
kamichi u da best,my favorite artiste
Musubize27.12.2011 saa 04:25
julio
kamishi urakunzwe kuko uririmba neza ariko wambara ibintu bidasobanutse na gato so courage ariko uzare dad de Maximo agushyire ku mu Line. dore waje mu gitaramo utanaciye muri salon ngo batunganye umusatsi sa hindura bike ukomeze byinshi. courage
Musubize7.12.2011 saa 03:50
teta
Ariko mana ?ubu koko kuki abanyamakuru mukabya ?ubuse aririmba iki wakura murizo ndirimbo ze zafasha umwana wumunyarwanda wubu nuzavùka ejo ?uuuu !ariko se nkubwo iyaba adakora kuri radio ngo ajye yiyirirazamo hari uwamwumva ?maze ilyo shyirahamwe lyigize abahanzi kungufu riranyic iyo umwe ari gucuranga undi,ngaho reba ,,All sud,uncl Austin,kamishi,maike,aba KGB KUR voice,kimu kizito kuri radio 1o,ugeze kuri CFM HOBITEYE AGAHINDA !frash nyuma yasasita hakora abahawe cash gusa.ngaho jya kuri city radio abitwa ba pacison'na bakanyombya basigaye biyirizaho biga guhanga.umuhanzi uzi icyogukora ntashobora kumenera kurababantu ngo bamucurange mbandoga rwanyonga
Musubize5.12.2011 saa 22:11
Kizito m
courage kamichi !!!!Harya ngo uwo ni Rihanna ???KWAMBARA SE ??cyokora uzabanze wige no kubyina ubona umwiyite !Erega si byiza kubakira kwizina ryabandi,ngaho ngo Rihanna,ukiyita Knowles,ubuse uhuriye he na Beyoncé koko ????ujye ukoresha Jeanne d' Arc !!!mmhh,haribyo ndeba bikanshisha,ngaho uwo ni maitre Jado ???!!!yewe narumiwe gusa !!!
Musubize5.12.2011 saa 11:58
patoz
kamichi courage kabisa ariko ninkubwira ko ngukunda ubyumve kandi ubihe agaciro.noneho byagera mu ndirimbo wise mwenyura emotion zikanyica ngahwera
Musubize5.12.2011 saa 06:54
gentille
yewana,yuragukunda cyane uruwambere kabisa,ariko uzashake uko wakorarana indirimbo na jaypolly
Musubize5.12.2011 saa 06:43
######
umva iyo stage ntisharamye kabisa
Musubize5.12.2011 saa 06:33
yves
jye ndi nka maitre jado nashaka ibindi nkora bitari ukuririmba kuko he is not talented at all !! ikibazo abanya africa tugira ni uko tutamenya talentents zacu, ahubwo buriya yaba nk' umu bounsa mwiza !!! wabonye ukuntu bamuririmbira murera ? bivuzengo yari yarambiranye !!
Musubize5.12.2011 saa 06:07
kiki
Ikigaragara n'uko abahanzi nyarwanda bashyize hamwe bageza umuziki nyarwanda kurwego rwohejuru Kamishi nawe tumwishimiye turi benshi cyane
Musubize5.12.2011 saa 04:12
diogene
courage ibyo wakoze biranejeje na mamy wawe ni mwiza
Musubize5.12.2011 saa 04:12
chanty
kamishi ubutaha nakora launch ajye aririmba indirimbo ze zose kuko twese ntidukunda zimwe
Musubize5.12.2011 saa 03:03
fiffy bauer

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!