Kuba indirimbo nshya ‘Warambeshye’ y’umuhanzi Kamichi yumvikanamo umwimere w’umudiho Nyarwanda n’injyana ya Afrobeat Nyafurika, akaba ari nawe muhanzi uhagaze neza mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda byatumye ibihangano by’uyu muhanzi bijyanwa kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), kugira ngo hatangire gucurangwa no gukwirakwizwa ibihangano by’uyu muhanzi hose ku isi binyuze kuri iyi Radio.
Ibi bikaba ari byaratangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, ubwo iyi ndirimbo Warambeshye yatangiraga gucurangwa mu kiganiro gica kuri iyi Radio cyitwa Couleurs Tropicales.
Muri iki kiganiro hakoresha indirimbo Nyafurika zikunzwe kurusha izindi kandi zumvikanamo umwimerere wa buri gihugu n’uwa Afurika by’umwihariko. Ibi bikaba ari byo iyi ndirimbo Warambeshye ya Kamichi yujuje nk’uko umunyamakuru Elvis Dusabe, ukorera RFI yabitangarije IGIHE.com.
Mu kiganiro umuhanzi Kamichi yagiranye na IGIHE.com, yavuze ko umunyamakuru ukorera iyi Radio mu Rwanda yamwegereye amusaba izi ndirimbo ngo zibashe gucurwangwa kuri iyi Radio. Yagize ati :”Numvise ambaza iby’ubuhanzi bwanjye n’uburyo naba naratsindiye kuba umuhanzi uririmba Afrobeat neza mu Rwanda, ndabimusobanurira, n’uko numva ambwira ko indirimbo yanjye Warambeshye yujuje ibisabwa by’indirimbo bacuranga mu biganiro bivuga ku bahanzi Nyafurika, arayinsaba nanjye ndayimuha.”
Kamichi yakomeje atangariza IGIHE.com ko bamusabye amateka ye yibanda ku buryo yinjiye mu buhanzi n’inama yagira abandi bahanzi. Yagize ati :”Twaganiriye byinshi n’uwo munyamakuru, ahanini ambaza ku buhanzi bwanjye n’aho impano nayikomoye n’uko yagiye ikura, byose ndamubwira.”
Muri iki kiganiro kandi hamaze gucurangwa indirimbo nka ‘Bella’ y’abahanzi Dream Boyz na Kitoko ndetse hakazanakomeza kujya hacurangwa ibihangano Nyarwanda buri cyumweru. Iki kiganiro gihita buri wa Kabiri saa yine z’ijoro na buri wa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri RFI.
Muri iki kiganiro kandi hatangajwe amwe mu makuru avugwa mu Rwanda y’intsinzi y’umuhanzi Alpha Rwirangira waje mu bahanzi baje ku isonga muri Afurika y’i Burasirazuba mu irushanwa rya Tusker All Stars, akazana umudari w’ubuhanzi mu Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamichi agiye kuzenguruka igihugu ku bw’abafana be
5.02.2013 |
|
Kamichi na Skizzy bahagaritse kuba abanyamakuru
4.02.2013 |
|
Intambara y’amagambo hagati ya Uncle Austin na Kamichi
21.01.2013 |
|
Amurika Album ye, Kamichi yavuze ko abanyamakuru bakunda ‘Byacitse’
9.12.2012 |
|
Igitaramo cya Kamichi cy’i Kigali cyimuriwe itariki
7.12.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |