Umuhanzi Kamichi ari gusubiramo ibizamini 12 ngo yimuke


Yanditswe kuya 25-07-2012 - Saa 11:17' na IGIHE

Adolphe Bagabo, umenyerewe ku izina rya Kamichi, akaba umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat arasabwa gusubiramo ibizamini 12 yatsinzwe kugira ngo ave mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru ajye mu mwaka wa gatatu mu ishuri rikurur ry’Itumanaho n’Itangazamakuru “ICK” I Kabgayi, aho yiga.

Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko gusabwa gusubiramo ibi bizamini ari uko atakunze kugaragara mu ishuri kubera yahinduriwe igihe cyo kwiga akava ku kwiga nijoro agatangira kwiga amanywa kandi atari abifitiye umwanya biturutse ku kazi k’ubunyamakuru akora kuri Radio Voice of Africa-Kigali FM no gukora umuziki. Anongeraho kandi ko muri uyu mwaka yarwaye.

Kamichi avuga ko yatangiye uyu mwaka yiga nijoro nuko agasabwa kwiga ku manywa kuko abo biganaga bose bari basabye kwiga ku manywa nuko agasigara ari we munyeshuri wenyine wiga nijoro bityo agasabwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo ko nawe yakwiga ku manywa nk’abandi. Kamichi avuga ko ibi byamubangamiye cyane kuko byatumye kwiga abihuza na gahunda nyinshi.

Aganira na IGIHE kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012, Kamichi yagize ati ”Mfite ibizamini 12. Byinshi ntabyo nari narakoze hari ibizamini byinshi ntakoze. Njye natangiye niga journalism nijoro abandi bose bajya kwiga ku manywa abandi bahindura faculté bajya muri Relations Publique nsigara njyenyine wiga nijoro bisaba ko nanjye ntangira kwiga ku manywa. Kandi njye nararwaye.”

Gusa avuga ko muri ibyo bizamini amaze gukoramo bitandatu (6) kandi ko yizeye kuzabitsinda. Kamichi avuga ko ibi n’umwaka washize byamubayeho kandi akabyitwaramo neza akabasha gutsinda. Avuga ko umwaka ushize bwo yigaga nijoro ariko ko byari byatewe no gukora ibitaramo byinshi. Kamichi yagize ati ”Maze gukora ibizamini 6 kandi nizeye ko nabitsinze n’ibisigaye nzabitsinda. N’umwaka ushize kandi niko byagenze kandi ndabitsinda nta kibazo ndabimenyereye”

Kugira ngo umunyeshuri akomeze mu wundi mwaka mu mashuri makuru na Kaminuza asabwa gusubiramo ibizamini by’amasomo atatsinze neza byakwanga akimurwa ariko akajya yiga anasubiramo amasomo yatsinzwe mu mwaka ubanziriza uwo arimo (Retake).



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ifirimbi ya Nyuma (RMX) By Kamichi Ft Jay C
IBITEKEREZO
Hahahahaaaaa !!!!!!!!!!!! ndumiwe koko !!!!! ni ukuvuga ko 2nd sittings zose mu mashuri makuru yose yo mu Rda n'ahandi hose ku isi aho ibihangano by'uyu mu type byageze uhereye none ziswe "INKAMICHI"
Musubize7.12.2012 saa 14:19
Pitta
ndamwemera azubwenge azabinsinda byose
Musubize27.07.2012 saa 08:33
turinimana sylvestre
ARIKO AZI UBWENGE IBIZAMINI 12/12 NUKUGIRANGO AREKE ABANDI BABANZE BIMUKE AZABA ABASANGA YO. KANDI UMUHANGA WOKWIRUKA YIRUKA NYUMA KUKO NTACYO BIBA BIMUTWAYE. NGAHO NIYIGE ABONE UKO ATSINDA.
Musubize27.07.2012 saa 06:15
K
by the way, sap 12 ntago yigeze yiga,kuba atarize bisobanuye ko atagoba no kwimuka.aziuke yize,erega wimuka kuko uzi ibyo wari supposed kwiga.
Musubize27.07.2012 saa 01:36
NIYIFASHA ERNEST
Ibi se birashoboka ? deuxieme sessions 12 ? muri kaminuza ? mu Rwanda ? none se muri Secondaire ho zibaye repechages, ho bareka unazikora ra ? ICK niyisobanure.
Musubize26.07.2012 saa 23:23
ndumiwe
yewe mwiririre n,urubyaro rwanyu naho yatsindwa afite aho ageze aho ntiwasanga wowe utahira kuvuga gusa kumuntu ukurenze gusa icyo na mwifuriza na nshike intenge Bonne chance kdi ukomeze ku tunezeza
Musubize26.07.2012 saa 16:30
KAanyarwanda
SI IBISOSI MWIRUNDAMO SE !!! NIYO BYABA 30 NTIYABIKURAMO ! NUKO NO MUMITWE YANYU ABA ARI VIDE !! UBWO SE AHUBWO UNIVERSITY UMUNYESHURI ATSINDWA AMASOMO ANGANO GUTYO AKABA YEMERERWA NO GUSUBIRAMO UBWO NIBWOKO KI ? NDUMIWE NONEHO !! IBISOSI BYIZA !
Musubize26.07.2012 saa 15:17
NSENGA
Aya mashuri makuru y'iwacu ko mbona asigaye asebya uburezi bwo mu Rwanda ! Ubwo se ko mbona amasomo yose yayatsinzwe kuki atasibiye ngo azabanze yige mbere yo gukora ibizami ? Uransebeje musore, nari nsigaye ngukunda none birarangiye ! Ariko muri muzika si ngombwa ubwenge bwinshi, n'ishuri ushatse warireka icyangombwa ni uko uturyohereza
Musubize26.07.2012 saa 07:50
karaha
Reka nsubize uwitwa Roger, kuko kuvuga kugira sap nyinshi hari n'igihe atari ubuswa, naho kuvuga nog umuhaye akazi yakumarira iki, ntabwo abakora akazi ari abahanga nanubwo abashomeri ari ariko ari abaswa, ntimukabone mufite bene wanyu babavugira mukabona akazi ngo ugende uvuga ngo muri abahanga, Please ntimugakomeretse abantu !
Musubize26.07.2012 saa 05:16
33333333
Uwomusore n'umusazi jye ndamuzi.Ntibyantangaza n'ubundi azikoze zikamutsinda kuko ashobora no kwandika ibyo yishakira !!!!! Ese ubundi yishyize ku karubanda ashaka iki. Ngo abe umusitari mubuswa se ?cheap popularity !!
Musubize26.07.2012 saa 01:16
######
azi kwigira umuphylosophe du 2eme siecle amasomo yaramunaniye amagambo agira gusa yameshe kamwe birenze ubuswa ni anomalie ndakurahiye ahaaaaaaaaaa bigize aba analysateurs cyane next time azananalyse ses etudes parceque c'est tres honteux nyumvira 12 examens ubuse yatsinze iki ???les inalphabets gusa.
Musubize26.07.2012 saa 00:55
kel ignorance ??!!
hhh asa nubundi nkumunu w'umuswa ntimwumva se ko nawe yivugira ko ari ibisanzwe !mbega abeshejweho na twa session !ndumiwe cyakoze 12 sap !?yewe yaryoheje ubuzima numuzungu kazi ntamwanya wa masomo yari kuzabona !kamichi guma guma wapi uvamo kwifirimbi ya mbere namasomo burya nayo ntakigenda ?turagufatahe noneho ?
Musubize25.07.2012 saa 15:49
titi
ariko noneho ndumiwe ! ubu ç ibinabyo wabitangaje kubera ubustar ! ni uko mwicisha amazi ! harimo nubujiji sigusaa !!!!
Musubize25.07.2012 saa 14:34
Chadu
izo nkaminshi uzazirangiza mwa ! Ko ushebeje ICK kumugaragaro. Ariko se ko mushaka kwiga kandi abantu bose batararemewe kwiga wakwibyiniye kwiga ukabireka ko atari ibyawe. Ndumiwe pe inkamishi 12/12. Ako ni akumiro kandi ukazatsinda ayo makamishi nako amakamishi. Ese umuntu wumugabo nkawe uratinyuka ugatangaza amakuru nkayo mu itangazamakuru ni ubugabo se ? cyangwa urashaka gushyira ku musoto ICK itanga amakamishi angana atyo ku banyeshuri. Ngaho gerageza.
Musubize25.07.2012 saa 14:01
inkamishipe
Courage muhungu !uzashake Kabila wize muri nyarwanda i Butare azaguha umuti wo gutsinda ama sessions yose kandi ugire amanota menshi cyane.uzabaririze kubo yahaye amahirwe.
ariko koko kaminuza ni imwe itunganye,andi ni amashuri makuru.ibi ubizanye muri NUR,uretse ko utabona namafranga uzishyura,bahita bakwereka umuryango ukitahira.none wowe ngo ntakibazo,urababaje !
Musubize25.07.2012 saa 13:07
######
Ariko hari namakuru avuga ko ngo Tom Close nawe yasibiye uyu mwaka UNR naba na Kamichi wenda azajya atangaza inkuru uko abishobojwe, nkuyu se we wigira ubuganga akabifantanya na Micro azavura atera inshinge cg avuza microfone ! yewe ni ukurindwa n'Imana
Musubize25.07.2012 saa 13:02
kc
None byaba ari byo se ra ? abantu nk'aba ahandi hari igihe babita culturemaker, ariko wagirango mu Rwanda kujya mu muziki bivuga ubuswa, kwitwara nabi , uburumbo n'ibiyobyabwenge. Duheruka abahanga mu muziki hakiri ba Rodrigue, ba Masabo, ba Byumvuhore, ba Bizimungu, ba Lotti n'abandi.
26.07.2012 saa 23:33
noneho
Ariko kwiga byataye agaciro, ko jye aho mperukira mu ishuri iyo wabaga ufite hagati y' 4 n' 8 warasibiraga naho izirenze ku 8 wahitaga witahira vuba. barangiza bakirirwa bakabya ngo ni abashomeri babuze akazi, nk' uyu wamuha akazi ngo akumarire iki koko !!!!!
Musubize25.07.2012 saa 12:12
Roger
kuki kwiga mwabihinduye umukino ?ibyo byose wabifatanya no kwiga ugatsinda kweri ?ahubwo nibakureke waragerageje kuba wibuka ko uniga i kabgayi ;gusa education y,u rwanda murayisebya ahandi siko bigenda brother,gusa i wish u good lucky,ariko ntubigire akamenyero nkuko wakomeje kubigaragaza ;
Musubize25.07.2012 saa 10:39
cool
none se ubwo impamya bumenyi ye izaba imeze nk'iy'umuntu watsinze nta sap n'imwe ? ubuyobozi bwa ICK bwadusobanurirakuko ndumva we sap 12 abifata nk'ibisanzwe kdi twe tuzi ko ahubwo yakagombye guhita asibira.
Musubize25.07.2012 saa 10:36
Ndabaza
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!