Salax Awards 2011 : King James yabaye umuhanzi w’umwaka


Yanditswe kuya 1er-04-2012 - Saa 09:13'

Umuhanzi King James niwe wegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa rya Salax Awards 2011 ryabaye kuwa Gatandatu tariki 31 Mata. Yahawe ibihembo bine birimo igihembo gikuru muri aya marushanwa cy’umuhanzi w’umwaka wa 2011.

Igikorwa cya Salax Awards benshi bakunze kuvuga ko ari Misa Nkuru ya muzika nyarwanda, ubu bibaye inshuro ya kane kibaye, kuri iyi nshuro nk’uko byagaragariye benshi, cyateguranywe ubuhanga ugereranyije n’imyaka ishize.

Hahembwe abahanzi mu njyana n’ibikorwa bitandukanye bagezeho mu mwaka wa 2011.

Uku niko ibihembo byatanzwe :

1. Umuhanzi w’Umwaka (Artist of the Year) : King James

2. Umuhanzi w’Umugabo witwaye neza (Best Male Artist) : King James

3. Umuhanzi w’Umugore witwaye neza (Best Female Artist) : Knowless
4. Videwo nziza (Best Video) : Warambeshye ya Kamichi

5. Uwakoze Videwo Nziza (Best Video Producer) : Producer Bernard Bagenzi

6. Uwakoze indirimbo nziza (Best Audio Producer) : Lick Lick

7. Uwaririmbye neza Indirimbo zo mu njyana ya Afrobeat (Best Afrobeat Artist) : Kamichi

8. Uwahize abandi muri Hip-Hop (Best Hip-Hop Artist) : Riderman

9. Uwahize abandi muri RnB (Best RnB Artist) : King James

10. Album yayinze izindi zose (Best Album of 2011) : Umuvandimwe ya King James

11. Uwahize abandi mu muco (Best Cultural Artist) : Itorero Indangamirwa

12. Uwahize bahanzi ba Gospel (Best Gospel Artist) : Liliane Kabaganza

13. Umuhanzi ukizamuka wagaragaje ko ashoboye : (Best New Artist) : Khizz

14. Itsinda ryahize ayandi (Best Group) : Dream Boyz

15. Indirimbo yagaciye muri 2011 (Song of The Year) : Bella ya Dream Boyz na Kitoko

King James, wujuje imyaka 22 kuri iki Cyumweru, akanegukana ibihembo byinshi kurenza abandi (Best RnB, Best Male, Best Album na Artist of the Year), yavuze ko mu rwego rwo kurushaho gushimira abakunzi be agiye gukora cyane.

Yagize ati : ”Ndagira ngo mbabwire ko ntabafite ibi ntabigeraho. Kubera ko ntabona uko mbashimira bihagije ndagira ngo mbamenyeshe ko ngiye gukora cyane kugira ngo n’umwaka utaha tuzahagarare hano”.

Clement Ishimwe, Producer wafashije King James mu kumukorera ibihangano bye, yavuze ko iyi ari intangiriro y’ukwigaragaza kw’ibikorwa by’abahanzi akorana nabo.

Yagize ati : ”Ndabashimira mwebwe bafana, iyi ni intangiriro.”

Umuhanzi Young Grace yatunguranye ahabwa ibihembo bibiri mu bihembo by’umugereka byari byarateganijwe gutangwa.

Ibyo birimo icyiswe Best Caller Tune (indirimbo yasabwe n’abantu benshi mu matelefone muri Werurwe 2012 ari yo Hip-Hop Game) aho yahawe igihembo cy’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000Rwf) ndetse n’icy’umuhanzi wambaye neza akanatambuka neza kuri tapi itukura “Red Carpet”, aho yahembwe intebe nziza zo mu ruganiriro azihawe na Malina Interiors.

Hatanzwe kandi ishimwe ku bandi bahanzi nka Cecile Kayirebwa, Kidum na Babou. Hibutswe kandi abahanzi Sentore n’icyamamare Whitney Houston.

Abafana n’ubwo bagaragaje ko bishimiye uko ibihembo byatanzwe, banagaragaje ko bishimiye cyane injyana ya Hip-Hop by’umwihariko umuhanzi Jay Polly n’ubwo nta gihembo na kimwe yahawe.

Muri ibi birori kandi hagaragaye abahanzi ba cyera kandi bakunzwe ari bo Makanyaga Abdul na Jean Paul Samputu nabo bataramiye abari bitabiriye ibi birori bya Salax Awards 2011 byo guhemba abahanzi bitwaye neza mu Rwanda mu mwaka wa 2011.

Amwe mu mafoto

Uhereye i bumoso ni Riderman, Asina na M Izzo (umuraperi bakunda kugendana)
Uhereye i bumoso ni Abdul Makanyaga na Samputu, abahanzi b'inararibonye mu muziki nyarwanda
Jay Polly, umwe mu bahanzi bagaragarijwe ko bishimiwe cyane
Just Family baje bambaye imyambaro y'abageni
Umuhanzi Young Grace yazanye n'abana bato 2 biyerekanye neza
Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz bahabwa igihembo cya Best Group
Umuhanzi Young Grace yahembwe intebe za Malina Interiors kubwo kwambara no guseruka neza
Ibihembo bya Salax Awards 2011
Bamwe mu bagize itsinda Inganzo Ngari bari bitabiriye ibirori
Itorero INDANGAMIRWA ribyina
Itsinda rya Just Family ntiryakundiwe kuririmba kubw'amasaha
Stade Ntoya yari yakubise yuzuye
Urban Boyz bari bambaye amajipo
Abahanzi bagize itsinda Blessed Sisters
Umuhanzi King James ari kwishimira ibihembo yahawe


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  King James atorerwa kuba Umuhanzi w’umwaka 2011 muri Salax Awards 2011
IBITEKEREZO
ni danger tuuu ????????????????
Musubize13.05.2012 saa 05:11
ange
king Uri umugabo pee ariko nkumufana wawe ugabanye ubwe scro
Musubize26.04.2012 saa 06:34
s. maida
NJYE NDANGIRA INAMA ABATEGURA SALAX AWARD, KWITA KU MWIMERERE W'IGIHNAGANO,IKIDI ABANTU MUGASHYIRAHO EQUIPE TECHNIQUE YA BURI DOMAINE, HAKABAHO NA MODALITE DU TRAVAIL KI BURYO MWIRINDA AMARANAGAMUTIMA KUKO NIMUTABYITAHO GAHUNDA NZIZA MUFITE IZATA AGACIRO. MUBESHE UMUNTU KO YITWAYE NEZA ,KDI NTA NICYO ARAKORA NGO YARATOWE, ICYA MBERE N'UKO AZAMUGARA, ICYA KABIRI NA EFFORT IRAGABANUKA KDI NTACYO AZI. URUGERO : MURI TRADITIONNEL, INDANGAMIRWA KOKO MURABONA HARI NA1/10 GIFITE CY'ITORERO INGANZO NGARI. NJYEWE INGANZO ZIRABYINA NKASESA URUMEZA,KDI IBINTU BYA KINYARWANDA SINABIKUNDANGA, INDANGAMIRWA YES NARAZIBONYE N'ABANA BO GUSHYIGIKIRWA KDI BAFITE UBUSHAKE MWA RI KUBASHIRA MU BAHANZI BATANGIYE KUZAMUKA. MERCI
Musubize9.04.2012 saa 03:01
GUEVARA
INGANZO NGALI tubarinyuma mukomereze aho mwigisha ayandi matorero.kuko ubu urabona ko bamaze kugenda bagerageza.haba mumibyinire ndetse no mumyambarire ntibagiwe n'ibisuko..ahubwo bajye babashimira. kdi turabemera cyaneeeeeeeeee courage.........
Musubize4.04.2012 saa 06:34
sindayigaya
urban boys nibajye guca imigani i huye kuko umujyi urabananiye ,uncle austin nakore kuri radio gusa. kamichi ntibakamuhe ntawari kumukira kubura guma guma yararize noneho ntago yari guceceka !!!!!!!
Musubize4.04.2012 saa 05:50
kim
King James congs turakwemera kandi ntukite ku baguca intege,ujye ukora ibigushimisha utitaye ku bantu kuko ntibanyurwa,nuhindura inyogosho ntibabura ikindi bavuga ni hahandi,kora ibyawe abagukunda ntaho tuzajya,kuko inyogosho n'ibikorwa ntaho bihuriye komerezaho,tukuri inyuma.congs Rider na Dream boys,turabakunda,salax y'uyu mwaka ni iya mbere pe
Musubize2.04.2012 saa 14:58
SISTER P.Diddy
Byaribyo ariko kuri afrobeat ndabyanze kabisa KITOKO is the one
Musubize2.04.2012 saa 14:10
Olivier
wasanga iyi NYOGOSHO arabakurambere babimubwiye
Musubize2.04.2012 saa 12:14
######
Byarambabaje cyane cyane.............. kitoko azira iki ? kabisa ngo kamishi atware afro beat . Kandi bizwi ko kitoko ariwe mana y'iyi njyana . Mu kemera ko umuntu yitora incuro ziranga 20000......... ngo niwe watowe cyane . Ntabwo tubyemera .Amarangamutima , no kudashira mu gaciro . c'est tout
Musubize2.04.2012 saa 11:27
henry
Big up kubabonye ama awards bose cyane cyane Dream boyz abandi nashima ndashima kitoko kuririya best performence yaduhaye ariko sinarangiza ntabagaya ko naho nabonye muvuga ko man martin na nyamitari badutaramiye twrbuka matata christophe thks kuri tom close performance live and austin
Musubize2.04.2012 saa 08:33
John Aime
Dream boys felicitation kabisa nishimye, Kamichi naw ok, King james ok ariko iyo nyogosho ntabwo turi kuyumvikanaho kandi burya akantu gato kagutandukanya na clientele ,so inama zacu uzitekerekerezeho nubwo ari uburenganzira bwawe.
Musubize2.04.2012 saa 07:46
JAVA
Dream boys felicitation kabisa nishimye, Kamichi naw ok, King james ok ariko iyo nyogosho ntabwo turi kuyumvikanaho kandi burya akantu gato kagutandukanya na clientele ,so inama zacu uzitekerekerezeho nubwo ari uburenganzira bwawe.
Musubize2.04.2012 saa 07:46
JAVA
Ariko bano ba blessed sisters baribwa na nde ko mbona nabo batangiye gutereka amaso ? Ni kuriya bitangira, vuba aha na bo baraba bifotoza bambaye amakariso !
Musubize2.04.2012 saa 07:22
gisyo
URBAN BOYZ BARAZIRA IKI ?
Musubize2.04.2012 saa 05:35
NTAGANZWA
Conglaturation muzaza riderman tukurinyuma na uganda ahotwiga amateka yawe niyo atuma tugukunda.
Musubize2.04.2012 saa 03:57
Ishingiro k.Adrien
Conglaturation muzaza riderman tukurinyuma na uganda ahotwiga amateka yawe niyo atuma tugukunda.
Musubize2.04.2012 saa 03:57
Ishingiro k.Adrien
bbirashimishije cyane ko umuziki ugeze kuri ruriya rwego ;ariko king James ni areke ariya masunzu ntacyo yari abaye mbere yo kuyashyiraho
Musubize2.04.2012 saa 03:04
queen
james kbsa jamer bitewe nuburyo nkwemera nuburyo naguha amahirwe kbsa ndishimye
Musubize2.04.2012 saa 02:58
ishimwe ange mimi
Urban Boyz are so crazy... style up !
Musubize2.04.2012 saa 02:54
Alan
Wa mugani Gitoko, Miss Chanelle, Jojo, Mani Marite bari he ? Mukore cyane namwe mutibagirana dore abana bavuye hasi ! KJames ko wadukanye coifure y'abazayirwa ra !! Ibyo ni ibiki ?
Musubize2.04.2012 saa 02:18
mushyitsi
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!