Kwamamaza

King James: Indirimbo imwe ishima Imana kuri buri album ye

Yanditswe kuya 5-03-2013 saa 03:15' na Munyentwari Patrick


Nyuma yo gushyira indirimbo ya mbere ihimbaza Imana kuri Album Umugisha igakundwa akomeje gukora izindi zishimira Imana kuri buri Album.
Mu kiganiro na IGIHE King James yagize ati: “Kuva bampamagara bambwira ko indirimbo yanjye “Mana ikomeye” yatowe n’abantu besnhi kuri Radio byampaye izindi mbaraga, mfata icyemezo cyo gushyira nibura indirimbo imwe kuri buri Album ishimira Imana”.
Nyuma y’indirimbo “Mana ikomeye” yakunzwe n’abantu mu zihimbaza Imana, King James yaje kwesa umuhigo ubwo (...)

Nyuma yo gushyira indirimbo ya mbere ihimbaza Imana kuri Album Umugisha igakundwa akomeje gukora izindi zishimira Imana kuri buri Album.

Mu kiganiro na IGIHE King James yagize ati: “Kuva bampamagara bambwira ko indirimbo yanjye “Mana ikomeye” yatowe n’abantu besnhi kuri Radio byampaye izindi mbaraga, mfata icyemezo cyo gushyira nibura indirimbo imwe kuri buri Album ishimira Imana”.

Nyuma y’indirimbo “Mana ikomeye” yakunzwe n’abantu mu zihimbaza Imana, King James yaje kwesa umuhigo ubwo yakoraga indi ndirimbo yise “Yesu Nzajya ngushima” ,ndetse na “Birasohoye” yaririmbanye na Bahati kuri Album “Umuvandimwe” na “Biracyaza”.

Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, yakuze aririmba indirimbo zihimbiza Imana. Akaba asanzwe anafite indirimbo zimwe na zimwe za kera zihimbaza Imana yahimbye ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved