King James yagarutse mu Rwanda avuye mu Burayi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 Ukwakira 2012 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James yagarutse i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012 ahagana mu ma saa munani z’amanywa.
King James yaje yambaye ishati y’umweru irengejeho agapira k’imbeho k’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto z’umukara. Yari yambaye mu ijosi furali y’umutuku anahetse agakapu gatambitse ku rutugu rw’ibumoso nako k’umukara.
Yari yaje kwakirwa na mushiki we witwa Akimanizanye Jemima, umwe mu nshuti ze ari nawe bakorana nk’umujyanama (...)

Ruhumuriza James, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James yagarutse i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012 ahagana mu ma saa munani z’amanywa.

King James yaje yambaye ishati y’umweru irengejeho agapira k’imbeho k’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto z’umukara. Yari yambaye mu ijosi furali y’umutuku anahetse agakapu gatambitse ku rutugu rw’ibumoso nako k’umukara.

Yari yaje kwakirwa na mushiki we witwa Akimanizanye Jemima, umwe mu nshuti ze ari nawe bakorana nk’umujyanama we Jabo Landry, abahanzi bagenzi be barimo Bahati Alphonse, inshuti ze nka Regis, Titty n’abantu.

Akigera ku kibuga cy’indege, King James yatangarije IGIHE ko yashimishijwe n’uko ibitaramo byagenze. Gusa yavuze ko igitaramo yakoreye mu Bufaransa kititabiriwe cyane.

Yagize ati “Urugendo rwagenze neza. Icyanshimishije ni uko abantu bitabiriye ibitaramo byanjye. Nk’isomo nkuyeyo ni uko narushaho gukora neza.”

King James yatangarije IGIHE ko yazanye indirimbo nshya yitwa “Ab’ubu” avuga ko yakoreye mu Rwanda ariko ikarangirizwa mu Bufaransa, ikozwe na Pastor P.

Uhereye i bumoso ni Regis, Landry, mushiki wa King James witwa Jemima n'umuhanzi wa Gospel Bahati
Dore uko King James yari yambaye ava i Burayi
King James akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege asuhuza inshuti ze

Foto: Inyarwanda.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza