Igitaramo “Gira neza wigendere”cya Kizito Mihigo cyakusanyije inkunga ku bana batishoboye


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 11:50' na Samuel Ishimwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2012, umuhanzi Kizito Mihigo yakoze igitaramo kirekire ku kibuga cy’amashuri ya Parowasi ya Kiziguro, mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’u Burasirazuba. Iki gitaramo uyu muhanzi yise “Gira neza wigendere" yagikoze mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) na Fondation Concordia-Ineza.

Abantu barenga 5000 bari bitabiriye ibi birori byatangiye i saa yine n’igice za mugitondo birangira ahagana i saa kumi z’umugoroba.
Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo nyinshi za Kizito Mihigo, ziherekejwe n’inyigisho ndende. Muri iki gitaramo kandi habayemo tombola ndetse no gukusanya amafaranga azajya muri Fondation Concordia, akazishyurira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango itishoboye.

Fondation Concordia yashinzwe n’abapadiri b’abamisiyoneri bo mu muryango “Sacrés Coeurs de Jésus et de Marie”, bakaba ari nabo bayiteraga inkunga kugeza ubu. Uyu mwaka iyo nkunga y’abapadiri b’i Burayi ntabwo yabashije kuboneka, bikaba ari yo mpamvu iyi Fondation ibifashijwemo na Fondation ya Kizito Mihigo batekereje gukoresha ikusanyankunga mu baturage ba Gatsibo, kugira ngo abo bana bashobore kwiga.

Kizito Mihigo n'abapadiri bagize Fondation Concordia

Amafaranga yari akenewe uyu mwaka yageraga kuri 6.250.000 (Miliyoni Esheshatu n’Ibihumbi Magana abiri na Mirongo itanu). Muri iki gitaramo habonetse amafaranga asaga Miliyoni eshatu, hatabariwemo abazayatanga nyuma.

Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Epaphrodite Nshimiyimana, yashimiye cyane Kizito Mihigo mu butumwa atanga kandi amushishikariza gukomeza ibikorwa bye by’iyogezabutumwa mu ndirimbo.

Kizito asabana n'abakunzi be mu gitaramo

Umukuru w’akarere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, yijeje umuhanzi Kizito ko akarere ayoboye kazashyigikira Fondation ye kugira ngo irusheho kugira ingufu. Mayor wa Gatsibo kandi, yashimye Fondation Concordia kuri iki gikorwa yateguye, avuga ko kimeze ndetse nk’icyo Leta y’u Rwanda iriho ikora muri minsi mu gukusanya amafaranga azajya mu Gaciro Development Fund. Yagize ati : “Birumvikana rwose ko abana bacu nabo, batazategereza inkunga z’abanyamahanga ngo babashe kwiga”
Indirimbo za Kizito Mihigo zakunzwe cyane muri iki gitaramo, ni : ijoro ribara uwariraye, inuma, twanze gutoberwa amateka, turi abana b’u rwanda, na yohani yarabyanditse.

Kizito Mihigo hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Ambroise Ruboneza

Kizito Mihigo yatangaje ko gahunda yo gushaka ayo mafaranga yo kurihira abana amashuri itarangiriye aha, ngo ahubwo hashobora gutegurwa n’ibindi bitaramo, ndetse hagakorwa n’ubukangurambaga ku bundi buryo bunyuranye.

Abana b'i Kiziguro bagaragaje gukunda Kizito cyane
IZINDI NKURU WASOMA
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ...
IBITEKEREZO
Komereza aho mwana wacu, kandi ntukite ku bagusebya ngo uri uwo muri Nyaruguru. Ahubwo se siryo shema ryawe ? Uzajye ubaratira ko no ku Gikongoro hashobora kuvuka abahanga. kugusebya byo ntibizabura, wowe gusa ndagusaba ngo ukomeze ube intwari nk'uko watangiye kubigaragaza, ubundi urebe ngo urahorana intsinzi. Imana igufashe n'iki gikowa ni cyiza kandi uzagikomeze
Musubize16.11.2012 saa 02:27
Ny. Louise
Nibyo koko Kizito Mihigo numuhanga,ariko uko nsigaye numva bamuvuga siko narimuzi pe !njye narimuzi nkumukristu wintangarugero kandi wumuhanga mubintu byamuzika !uburero nsigaye numva bamwe bagenda bamunenga ngo numusinzi kand ngwakunda ninkumi,njye nanubu sindabyemera kuko iyomubonywe mbona ari nkumutagatifu wabutangiriye hano kwisi.Ariko niba batamubeshyera,yihane kuko atihannye byababaza umubare munini wabanyarwanda.Njye mpora musengera kuko ndamukunda birenze ukwemera,ahimba indirimbo zifite agaciro gakomeye,azatubabarire ntazadukoze isoni mumyitwarire,azaharanire kuzitwa intwari yUrwanda ndetse numutagatifu.Urakoze nshuti yImana.
Musubize5.11.2012 saa 07:06
freind wawe
no comment. nzabandora.
Musubize16.10.2012 saa 04:09
bisengimana ildephonse
Ariko sinarinzi ko mu Rwanda hari abagitekereza ibyahise bitakomeje kubera ububi bwabyo, amatiku n'ivangura ry'akarere byinjiza iki mu gihugu ? byafashije nde se ngo azadusobanurire ? Wowe se uvuga ngo areshya abagore beza mutere ibuye niba wowe ukijijwe, urumwe mubo yareheje se nibura ngo utubwire cg ahubwo irari ryawe niryo rigufindurira, ahaaaaaaa nzaba numva ibyanyu gusa jye numva gusenga guhesha Imana icyubahiro ar'ugukora ibikorwa by'urukundo n'amahoro kdi ibyo byo byose ntiwabigeraho ugishyira ibikorwa by'abandi k'umunzani ahubwo wushyireho ibyawe kandi uwuringanize neza utegereze umuhanga ufite umunzani muzima naza azasange uri kugipomo nyacyo cyamenyekanishije gitegerejwe.
Musubize10.09.2012 saa 05:59
lampard mende
Amafaranga atangwa na Fondation Concordia=Ineza ku banyeshuri 250 baturuka mu miryango idafite cyangwa ifite ubushobozi budahagije bwo kubarihira amashuri ni 6 250 000 frw mu gihembwe ,ubwo mu mwaka ni 1 8250 000 frw. Abo banyeshuri ni abaturuka cyane cyane muri Paroisse Kiziguro mu burasirazuba na Huye mu majyepho.Aho hombi,niho Fondation Concordia-Ineza ikorera.
Musubize5.09.2012 saa 16:49
Venuste
mbega amashyari,mbega inzangano mubana babanyarda,gukora umuntu nibyiza ariko hari nababa bagamije gusesereza harabatumwe na GITWAZA bari muntambara zidashira ngo KIZITO ararerembura niko areba kuko ari urerembura ntiyanjya muri stade ngo areremburire abantu barenze500. ndumiwe koko numutebose kubera avuka ku gikongoro mwagiye mwicecekera kuburi wese tugiye aho avuka harimo nabatavuga ntamuswa ubaho kuko buri wese afite icyo ashoboye ngo iyo hatabaho system ntiyarikumenyekana,,we icyo umuntu azaba ntaho kinjya.wowese ko iyo system ko ihari ko utamwigana ? sinsbarenganya kuko buri wese agira abanzi na bakunzi ariko ushaka gutera imbere ntiyumva amagambo mabi mumugire inama.mumukosore kuko ntawe ubura ikosa ariko ibyo akora ni byiza rwose
Musubize5.09.2012 saa 08:23
ganzaganza@yahoo.fr
Nibe nabo rwose barasaba frw abaturage bagaragaza n`icyo azakora. Hari abandi basaba ariko ntumenye amaherezo yayo, bityo bigahesha isura mbi abayajyanye n`abayatanze bakumva bateshejwe agaciro
Musubize5.09.2012 saa 08:08
-
umutebo wo kugikongoro afite gahunda yo kuresha abagore beza muzarebe iyo ahindura akarerembura amaso ahaaaa, birahwihwishwa ko arinshuti yumugore umwe wumucuruzi mwiza, amufasha muri publicite , uwo mugore acuruza piece zimodoka
Musubize5.09.2012 saa 01:26
byendagusetsa
Biragaragara ko wowe ugamije gusebanya nta kindi
5.09.2012 saa 04:50
ibigambo
aramutse afite umugore w'inshuti ye se byaba bikurebaho iki ? ngo afite gahunda yo kureshya abagore ? ahubwo ubwo nuko aribyo wiberamo wowe. imburamikoro gusa
5.09.2012 saa 04:57
kalisa
wamuswa we uriyita byendagusetsa nta soni ?umugore areshya ni wowe na benewanyu bameze nkawe kuko uyu mu type azi uwo akorera kandi yahisemo ;naho kuba umutebo nuba nkawe uzaba ugira Imana kuko nziko ntanuwiwanyu usa nawe
5.09.2012 saa 08:23
christa
j'approuve ce que "Un ami" a dit !
Musubize5.09.2012 saa 01:24
Une amie
Umutebo ni nde sha Kalume ? Uyu Izito niwe wita umutebo ngo nuko avuka muri Nyaruguru nako wavuze Gikongoro mawe. Numwigezaho uzishimire ko wakize ubutebo
Musubize4.09.2012 saa 14:40
Jeanne
Ariko uyu musore afite amaso meza koko, hahiriwe umukobwa uzamwiharira akabona amushyize mu mashuka. Ibi mvuze birakangirirwaho ! Lol
Musubize4.09.2012 saa 07:55
Mignone
Baravuga ibigoye wowe ukivugira ibigori. Ubu turagana he koko ?
4.09.2012 saa 09:45
kadogo
Ibyo ntacyo bavandi.AHUBWO MUMUSABIRE KUKO SATANI ATAKWISHIMIRA IMPANO YE.
Musubize4.09.2012 saa 06:51
NIYONSABA
Njyewe mbona dukeneye no guhora tumusabira kugirango iyi neza aganjemo ihore koko yera imbuto nziza kandi koko dukeneye nk'abanyarwanda.
Musubize4.09.2012 saa 06:03
kalino
Sibwo umutebo wo ku Gikongoro yigaruriye igihugu nta mbunda !
Musubize4.09.2012 saa 05:15
Kalume
Kizito ,merci pour ton apostolacs que seul le bon Dieu connais les recompense ,continue d`etre lumiere pour les petits et les grand dans l`amour et la bonte,surtout que le malin n`intervienne a jamais dans tes initiatives,courage mon grand,que la trinite te benisse et que notre maman du ciel continue a interceder en ta faveur
Musubize4.09.2012 saa 04:16
Un ami
Ntimukabe ba batambira aho bigiye, umurya w'inanga n'ijwi ryuzuye inyigisho rya Kizito birahagije kugirango buri wese yisuzume aho ahagaze kandi amenye neza icyo akorera ibiremwa by'Imana cyane cyane ku Rwanda n'abanyarwanda. Izi nkunga Kizito agenda atera ahantu hose zitubere imbarutso zo gutekereza ku bandi batishoboye. Natwe abafaratiri b'uyu muryango kizito yasuye turi mu mahanga, turishimye cyane. Kizito nakubwira nti wabaye mugenzi wacu ku ishuri none ukomeje no kudushyigikira mu kogeza ubutumwa bwa Kristu. Komera kandi inganzo yawe isagambe hose. Ku bana b'u Rwanda nidusubize umutima wacu mu gitereko, tugire amahoro n'ituze kuko ubufatanye bwacu buzatugeza kuri byinshi.
En tout cas Kizito n'est pas seulement un aritiste mais un prophète. ndashimira abatabiriye cyiriya gitaramo bose ndetse nabateye inkuga surtout les Pères missionnaire des Sacre Coeur dont je fais partie même si je suis en mission à l'étranger mais kure y'amaso..... courage à KIZITO tukuri inyuma !!!!
Musubize4.09.2012 saa 03:09
BUGINGO
Ntiwumva reri icyari cyarabuze mu Rwanda ! Mana y' i Rwanda ukomeze uturindire uyu mwana wawe watwihereye kandi umukomereze impano, umurinde amajya n'amaza kandi ujye umurinda imikoshi asabirwa na bamwe biyise, Apostles, Intumwa, bamwe bihimbiye amadini ameze nk'utubari basaruramo indonke kandi twizeye ko bazatsindwa mu izina rya Yesu. Amen
Musubize4.09.2012 saa 02:35
mushyitsi
Mbona Kizito afite inspirations ziri tres profondes, si umuhanga gusa mais un artiste prophete aussi
Musubize4.09.2012 saa 01:18
Jamila
Ariko namwe murakabya nonese ko umuntu atanga icyoafite,KIZITO ni umuhanzi ni umuririmbyi ni umucuranzi ni umwanditsi ariyubaha ndetse yize umuziki aranawigisha azibishoboka byose mumuziki,nonese ababasore bacu murumva mutaba mubarenganyije mugiye kubabwira ngo bakore nka KIZITO bitware nkawe kandi badashoboye,erega isuku igirisoko,tujye ducompara ibijya kwegerana naho ibidafite ahobihuriye no,murakoze !
Musubize4.09.2012 saa 00:55
papa Messi
Kizito ni umuhanga ibyo ntawe ubyanze, ariko se iyo ataba muri system ugira ngi hari nj'uwari kuzamumenya ?
4.09.2012 saa 05:37
Ngabo
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!