Kizito Mihigo na Fondation ye bataramiye amashuri yisumbuye yo mu karere ka Musanze


Yanditswe kuya 28-05-2012 - Saa 19:54'

Kuwa 26 Gicurasi 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe n’abanyamuryango ba Fondasiyo KMP, bataramiye muri Stade UBWOROHERANE y’akarere ka Musanze, ahari hahuriye ibigo by’amashuri cumi na bitatu (13). Ayo mashuri yari yaturutse mu mirenge ya Gitinda, Karinzi, Cyuve, Bisate, Kampanga, Muhoza, Kabere, Muko, Musanze, Tero, Nkurura na Nyakinama.

Ibi byakozwe muri gahunda yatangijwe mu mu mpera z’umwaka ushize wa 2011, ubwo Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix – Kizito Mihigo for Peace) yatangizagaumushinga yise “Inkunga y’Ubuhanzi mu burezi no mu burere mboneragihugu”. Ni ibitaramo iyi fondasiyo igenda ikorera hirya no hino mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, bigamije gukangurira urubyiruko indangagaciro zo gukunda igihugu, z’Ubumwe n’Ubwiyunge, agaciro ka muntu n’ubutagoma nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uko igitaramo cyagenze :

Igitaramo cyatangiye i saa cyenda na mirongo itatu n’umwe z’umugoroba (15h31), gitangizwa n’ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi (Mayor) w’Akarere ka Musanze, Madamu Mpebyemungu Winifrida. Mayor yahaye ikaze Fondation KMP kandi asaba urubyiruko rwa Musanze ko rwayifataho urugero. Yaboneyeho no gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Nyuma y’iryo jambo ry’ikaze, umuhanzi Kizito Mihigo yafashe umwanya aririmba indirimbo ze, ahereye ku zo kwibuka.

Nk’uko bisanzwe, uyu muhanzi mbere yo kuririmba, akunze kuvuga impamvu yamuteye guhimba indirimbo iyi n’iyi, ndetse akaboneraho no gusobanura ubutumwa yashatse gutangamo. Muri iki gitaramo Kizito yahereye ku ndirimbo zo kwibuka, avuga ko kwibuka bikwiye kubanziriza indi mishinga yose igihugu gifite, kuko turamutse tutibutse aho tuva, n’ibyo tugeraho byose bishobora kongera bigahirima.

Yavuze kandi ko abantu bakora umurimo wo gutanga ubutumwa bwo kwiyunga kw’Abanyarwanda, bari bakwiye guhera ku butumwa bwo kwibuka, ndetse bakarwanya ikinyoma gishobora kuza kigamije gutoba ayo mateka. Aha by’umwihariko, Kizito yatinze cyane ku butumwa bwo kurwanya ikinyoma kivugwa ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane mbere yo kuririmba indirimbo “Twanze Gutoberwa Amateka”.

Nyuma ya Twanze gutoberwa amateka, hakurikiyeho umuvugo wa Tuyisenge Aimé Valens, umusizi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera imivugo myinshi yagiye ahanga cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iki gitaramo, Aimé Valens yavuze umuvugo yise : inyuma y’ubugi hari ubuki.

Nyuma ya Aimé Valens, Kizito Mihigo yagarukanye indirimbo ebyiri : “Tugire umutima wa kimuntu” (iyi yavuze ko yayihimbye agamije gukangurira Abanyarwanda kwita ku bakomerekejwe na Jenoside) na “Isomo twasigiwe na Jenoside” (Yahimbiye kwibuka ku nshuro ya 18).

Izi ndirimbo zakurikiwe n’ikinamico ntoya yahimbwe n’abanyamuryan go ba Fondation KMP ari nabo bayikinnye. Iyo kinamico ntoya (sketch), bayise “Twese Tuva Umutuku”.

Muri uyu mukino, havugwamo inkuru y’umugororwa wakoraga imirimo nsimburagifungo, akaza gukora impanuka, maze igihe yari kwa muganga, aza guhabwa amaraso n’umwana wacitse ku icumu. Uwo mwana wamuhaye amaraso ndetse, ngo yabikoze azi neza ko uwo murwayi yari yaragize uruhare mu kwicwa kw’ababyeyi be. Ubutumwa bw’imbabazi buri muri uyu mukino buri mu bintu byatangaje abantu bari bateraniye muri stade “Ubworoherane”.

Nyuma y’uyu mukino, Kizito yaririmbye “Urugamba rwo Kwibohora”, indirimbo yahimbiwe itariki ya 4 Nyakanga, ndetse n’INUMA. ari nacyo kirango cya Fondation KMP. Iyi ndirimbo inuma ni nayo yaciye agahigo muri iki gitaramo, kuko mu gihe cyo gusaba indirimbo isubirwamo, niyo yabonye amajwi menshi.

Igitaramo cyaje gusozwa na none n’ijambo ry’umuyobozi (Mayor) w’Akarere ka Musanze, warangije anisabira indirimbo Arc en Ciel.

Mu bo Kizito yashimiye muri iki gitaramo, harimo abanyamuryango ba KMP, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, umuryango w’Abanyamerika wa USAID ndetse na Ambasade ya Amerika mu Rwanda kubw’inkunga bateye iki gitaramo, ashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo, ndetse n’amashuri yose yitabiriye ibyo birori. Igitaramo cyahumuje ahagana i saa moya z’umugoroba.

Igitaramo mu mafoto :

JPEG - 126.5 ko
Mayor Winnifrida Mpembyemungu aha ikaze umuryango KMP
JPEG - 141.3 ko
Kizito Mihigo aririmba
JPEG - 131.2 ko
Ikinamico ya KMP yashimishije benshi
JPEG - 144.4 ko
Ni kenshi bamusangaga kuri Podium ngo babyinane nawe
JPEG - 160 ko
Bose barahagurutse babyina "Inuma" banasaba ko yasubirwamo
JPEG - 135.3 ko
Umusizi Aimé Valens ati : "Inyuma y’ubugi hari ubuki"
JPEG - 150.4 ko
Haririmbwa "Inuma" abo byashobokeye kugera kuri Podium bayibyinanye na Kizito
JPEG - 154.2 ko
Kizito Mihigo asobanura indirimbo ze n’impamvu yazo
JPEG - 154.6 ko
Aba bari mu Kinamico yigisha ubumwe n’ubwiyunge nyabwo
JPEG - 143.7 ko
Urubyiruko n’abakiri bato nabo bari benshi
JPEG - 125.5 ko
Mu kwizihirwa, buri wese yabyinaga mu buryo bumunyuze
JPEG - 144.9 ko
Uyu mwana yabashaga kuririmba "INUMA" adasobwe haba mu ijwi no mu magambo
IZINDI NKURU WASOMA
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ...
IBITEKEREZO
kizito rwose ndagushima cyane uburyo witanga ukanakorera igihugu cyawe utarebye inyungu zawekandi byose ukabiragiza imana.ariko ndifuza ko wazadusura hano i GASHORA ku kigo (Gashora Girls' Academy of Science and Technology)
Musubize1er.07.2012 saa 13:44
chantal
kizitto turamukunda cya nakomereze ho tumurinyu ,tuzafatanya kuyaharanira kandi tuzayageraho dufanyije anyagasani
Musubize6.06.2012 saa 05:42
uwayezu venantie
Kubaka igihugu bisaba inkingi zinyuranye Kizito inkingi ye ayitera anyuze mu buhanzi bwe bunoze nguwo umusanzu we, rero buri wease ahereye ku mpano yahawe nayigire inkingi yubaka Urwanda aho kurusenya, ndabwira cyane urubyiruko rwo mbaraga z'igihugu kandi zubaka. Mihigo and your KMP komeza imihigo.
Musubize5.06.2012 saa 08:55
K.G
kizito komereza indirimbo zawe zifite ubutumwa wenda uko zigera henshi hari byinshi zizahindura cyane cyane murubyiruko kuko dushaka ejo hazaza heza hatandukanye nahatubanjirije ibyo ntitwabyishoboza ariko nizerta nta shidikanya ko dufatanyije twese hamwe twazabigiraho kndi n,Imana ntiyabyanga abashyize hamwe irabasanga.
Musubize30.05.2012 saa 02:54
why ?
Kizito ni Umuhanzi w'igihe cyose ! Ni Umuhanga afite impano idasanzwe Imana yamwihereye. Gusa uramutse usomye iyi message nakwibutsaga njye ya gahunda yo kuzaza kuturirimbira mu karere ka Rulindo. Narabigusabye kensi kandi mbizeza n'inkunga yanjye. Ni ku ishuli rya ES KIYANZA. Imana izagufashe utugereho tunyotewe cyane no gutaramana nawe. Courage ! My number 0788463034.
Musubize29.05.2012 saa 09:36
SIBOMANA Ernest
Kizito azi guhanga ahubwo ibihangano bye bizigishwe mu ishuri abanyeshuri cyane abo mu mashuri abanza bazajye baziga zajya zituma bazirimba noneho abazumva bagakomeza kuzirikana ubutumwa burimo. Ikindi kizito yakira abantu ryari ko shaka kuzavugana nawe akangira inama
Musubize29.05.2012 saa 08:07
kabalisa
Merçi igihe.com kuko ziriya commentaires zari zuzuyemo amatiku n'ishyari ,kuko umuntu muzima agaya ikintu ashingiye ku bikigize kandi iyo kinamico numvise ifite inyigisho nziza . Mujye mushungura mbere mutambutse com. Zubaka.
Musubize29.05.2012 saa 07:18
Merçi
tugire umutima wa kimuntu bavandimwe,dufatanye dufate mu mumugongo abacu !bakomerekejwe na amateka bakomerekejwe ni bibazoooh indwara ....duhuranabyo bavandimwe, ..ikiremwa muntu ni tucyubaje abo bahungabanye ni tubegere nabo nabo nabantu bakwiye icyubahiro hoho nabo na bantu bakwiye urukundo twese twifuza twese............. kizito mihigo Imana yonyine igume igufashe kugirango ugume uhumekerwemo nayo pe !
Musubize29.05.2012 saa 05:16
lili
NIBARIZE IGIHE.COM. Mugomba kuba hari comments MWAVANYEHO ZARI ZAMAZE KUGARAGARA. Hano hari abantu benshi barashima kandi BASHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO, nka njye uwampaye inka. Ariko abo bantu banyuzamo bakikoma abo bise abanzi b'amahoro, bashobora kuba bagize icyo banenga. Banenze iki ko mbona benshi bari kubivugaho tutabibona. Ababivuzeho harimo BWIZERE, ALB, ndetse na MUNTU WANJYE... Njye mu gushima ,nejejwe cyane na comments z'aba bakurikira : 1. MAIANA : Inyuma y'ubugi hari ubuki : Burahari, bugahakurwa n'umuhanga (Kizito na fondasiyo ye) bakabikorana ubuhanga bibitseho, bakabyigisha n'abandi, bakagwiza umusaruro w'ibyiza (ubuki) badahungabanyije inzuki ; barangiza bagasangira ibyiza 2.BWIZERE aho agira ati : Iyimijwe n`INGANZO ya nyirayo, ntiramburuzwa n`abiruka batazi icyo bahunga, bakabasha kurira batazi n`uwapfuye.Abemeye twaremeye kandi ubuze icyo ayituka agira ati`DORE ICYO GICEBE CYAYO.Uwari akenewe yarabonetse kandi umusanzu we urivugira.Igihe ni iki.Bravo !kabisa abakinnyi bo ni abo gushimirwa by`umwihariko. Kubera ko nta byera ngo de de, nimureke n'abo bagaya twumve ibyo banenga. Niba batukana bwo mubihorere, nta mwanya wo kubataho u Rwanda rufite, abanegura igicebe baba bavuga bikacakaca ; ntibibuza umuvomyi kuvoma, umugenzi kugenda. Babyanga babikunda Kizito Mihigo tumufatiye iry'iburyo. Uwo muryango yashinze Roho Mutagatifu azawuyobora. Ku rutare, uzatambuka, mu mahwa uzatambutsa abanyarwanda ; habe n'ijoro uzakura, habe ku mannywa uzatera imbere.
Musubize29.05.2012 saa 04:07
siboniyo
Kizito Mihigo ni umuhanzi w'umuhanga kandi njye nemera cyane, ikiminshije kurushaho noneho ni uko hejuru y'indirimbo ze zitagira uko zisa, noneho azanye n'ikinamico kandi nzikunda byasaze, ubu noneho nzamukunda inshuro enye.
Musubize29.05.2012 saa 00:46
Belise
Nisabire Kizito niba ajya agira umwanya wo gusoma iyi site, azashake Minisiteri y'uburezi n'iy'urubyiruko bapange badukorere gahunda izagera ku rubyiruko mu mashuri yose y'igihugu, kuko mbona ari we wenyine usigaye aririmbira imbaga ikanezerwa ikanatahana inyigisho. Sinsebeje abandi, ariko bo baratunyinisha gusa bikarangirira aho nta butumwa badusigiye. Bravo Kizito
Musubize29.05.2012 saa 00:45
Habumuremyi J.D.
KIZITO MIHIGO NI UMUHANZI W'UMUHANGA KANDI NJYE NEMERA CYANE, IKIMINSHIJE KURUSHAHO NONEHO NI UKO HEJURU Y'INDIRIMBO ZE ZITAGIRA UKO ZISA, NONEHO AZANYE N'IKINAMICO KANDI NZIKUNDA BYASAZE, UBU NONEHO NDAMUKUNDA INSHURO ENYE.
Musubize29.05.2012 saa 00:41
BELISE
abanzi b'amahoro, mubonye ibyo muvuga ikinamico, indirimbo yose se haricyo bitwaye ubwo rero muba mwabuze ibyo munenga ngo kuvangirwa ahubwo nimwe mwavangiwe .
Musubize29.05.2012 saa 00:20
muntu wanjye
Uri umuhanzi mwiza, ndakwemera !
Musubize29.05.2012 saa 00:06
Mukari A.
Sumuhanzi se uko azajya ahumekerwa ubwo nibyo azajya atugezaho bipfa kuba byubaka.
Musubize28.05.2012 saa 16:34
ALB
Twese ntawe uzi undi kandi, ngo Iyimijwe n`INGANZO ya nyirayo, ntiramburuzwa n`abiruka batazi icyo bahunga, bakabasha kurira batazi n`uwapfuye.Abemeye twaremeye kandi ubuze icyo ayituka agira ati`DORE ICYO GICEBE CYAYO.Uwari akenewe yarabonetse kandi umusanzu we urivugira.Igihe ni iki.Bravo !kabisa abakinnyi bo ni abo gushimirwa by`umwihariko.
Musubize28.05.2012 saa 13:30
BWIZERE
Kizito afite ubutumwa n'impano nyinshi, icyiza nuko ubwo butumwa bugera ku banyarwanda aho bari hose. iyaba yashoboraga gusura abanyacyangugu natwe ngo twidagadure kandi twige.
Musubize28.05.2012 saa 11:48
Yvonne Umurungi
Mwarakoze gusura urubyiruko rw'i Musanze, kuko natwe abakuru byadusigiye isomo rikomeye. Nk'uko Kizito Mihigo abiririmba, u Rwanda rwarapfuye, rurazuka, none ntirugipfuye. Kandi tugomba kugira uruhare twese mu gukiza urwanda rwacu. Iyaba abahanzi bose bagiraga umutima wo gukunda igihugu nka Mihigo, twabona imbuto zishimishije kandi ndizera ko bariya bana bose baririmbanye nawe hazavamo abahanzi basobanutse. Icyo nifuza nuko urubyiruko rubasha kwihesha agaciro, uretse hano muri musanze ndetse no mu gihugu hose. Abarezi dushyire hamwe, ariko n'urubyiruko rushyire hamwe ruyobowe na bangenzi babo nk'ukunguku. Ese igihugu cyacu ubundi nticyabohowe n'urubyiruko ? Interahamwe zari urubyiruko, ariko n'inkotanyi zari urubyiruko. Nimureke rero twese dusenyere umugozi umwe twubake igihugu. Kizito ndi kumwe nawe ndetse na Fondation yawe. Komera ku ntego kandi Imana iguhe umugisha muri byose.
Musubize28.05.2012 saa 11:34
Nyangezi Shema Justin
INYUMA Y'UBUGI HARI UBUKI. Umuvumvu ahakurana ubwitonzi, n'ibikoresho bya ngombwa, naho ubundi inzuki zamumerera nabi, na bwa buki akazaburya/akazabunnywa abyimbaganye.
Musubize28.05.2012 saa 09:35
Maiana

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!