Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2012, umuhanzi Kizito Mihigo yongeye gutaramira abakirisitu bo mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyabereye muri Centre Christus i Remera cyitabiriwe n’abantu bagera ku gihumbi na magana atanu.
Muri iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakusanyijwe amafaranga yo gukomeza kubaka Chapelle ya Centre Christus.
Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo Kizito Mihigo yacurangaga anaririmba indirimbo za Noheli mu ndimi zitandukanye, abari bacyitabiriye na bo bakamufasha amagambo y’izo ndirimbo yose bayasoma ku kibahu kinini (screen).
Usibye indirimbo za Noheli kandi, Kizito Mihigo yaje kuririmba indirimbo yahimbiye Bikira Mariya n’ubutumwa bwatanzwe i Kibeho. Izi ndirimbo zose yabanzaga kuzisobanura ari nako abwira abari aho amateka y’amabonekerwa y’i Kibeho.
Nk’uko bisanzwe mu bitaramo by’uyu muhanzi, abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo cya Noheli. Urubyiruko rwarabyinnye biratinda, ariko abasheshe akanguhe na bo bari benshi.
Abihayimana bo muri Centre Christus bakuriwe na Padiri Kizito Niyoyita bagaragaje ko bishimiye cyane ubutumwa bwatanzwe na Kizito Mihigo mu ndirimbo ndetse no mu magambo, banavuga ko bazakomeza gufatanya nawe mu nyungu za Kiriziya n’abakristu bahasengera.



















TANGA IGITEKEREZO