Mico Prosper agiye gukurikirana umuhanzi Diamond kuri miliyoni 5,1


Yanditswe kuya 16-02-2013 - Saa 17:56' na Richard Irakoze

Umuhanzi Mico Prosper, yasabye Abanyarwanda imbabazi kubwo kutabona umuhanzi Diamond wagombaga kwitabira igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare amurika Album "Umutaka".

Mico yabwiye IGIHE ko yiteguye kumukurikirana akamusubiza amafaranga yamutanzeho agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana by’amanyarwanda.
Ati “Ngiye kuvugana na we kuri telefoni, ariko nibyanga niteguye kumukurikirana mbinyujije muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda cyangwa se iy’u Rwanda muri Tanzania cyangwa se mu itangazamakuru.”

Mico Prosper yeretse IGIHE impapuro z’amasezerano yari yaragiranye n’umuhanzi Diamond ko agomba kumwishyura miliyoni zirenga eshatu mbere yo kuza mu Rwanda, andi akazayamuha yageze i Kigali.

Mico kandi yeretse IGIHE gitanse yishyuriyeho ayo mafaranga, anerekana ubutumwa bugufi yohererejwe bw’amazina nyakuri y’uyu muhanzi n’ay’ababyinnyi be bagombaga kuza mu gitaramo mu Rwanda.

Uretse kutaza kw'umuhanzi Diamond, igitaramo cya Mico cyagenze neza uretse

Mico yiseguye ku batarabashije kubona uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi avuga ko ibyamubayeho ari ibintu bidasanzwe kandi bitumvikana kuko Diamond atari yarigeze amubwira ko atazaza.

Mico avuga ko akeka ko Diamond yaba yarahuje igitaramo cye n’ibindi ntamubwire, kuko ngo mu masaha yo kuza kwe mu Rwanda yavanyeho telefoni ntibongere kubasha kuvugana.

IZINDI NKURU WASOMA
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ...
IBITEKEREZO
muvandimwe wanjye komera do not give up,sha nuza tz niyemeje kuzakujeza aho aba turaturanye,uwo muhemu,
Musubize17.02.2013 saa 06:51
dote
Mico sorry kabisa nange narindiyo numwana mubi sana.
Musubize17.02.2013 saa 06:21
Mutesa sauda
ugomba gucumuco wubuhemu mukurikirane bivemunzira nawe akwishyure kdi wihangane naho nkabakunzi bawe twarabyihanganiye
Musubize17.02.2013 saa 05:50
naillat
Agusubize Man ashyireho ninyungu zakababaro
Musubize17.02.2013 saa 04:06
Rubya
Ahubwo uraje uhatakarize n'ayandi ujya mu manza. Pole sana
Musubize17.02.2013 saa 02:35
Bea
sha ihangane biba kuko ntakidasanzwe abantu barahemuka,kandi guhemuka ni umucyo mubi,so agusubize ayawe kuko nawe uba warayabonye wiyushye akuya Mico pole kabisa
Musubize17.02.2013 saa 00:23
Mr the yona
pole sana mico gusa agusubize cash zawe
Musubize16.02.2013 saa 11:51
bebe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!