00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Interview: Oda Paccy avuga ko kubana kwe na Lick Lick byagenwa n’Imana

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 June 2012 saa 01:12
Yasuwe :

Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko bishoboka ko yazabana na Producer Lick Lick (akunda kwita Licky) babyaranye umukobwa, cyo kimwe nk’uko bishoboka ko batazabana; akavuga ko Imana ari yo yonyine izabigena uko ibishatse.
Ku kibazo kimubaza niba bateganya kuzabana, Paccy yanga kwemeza neza ko bazabana cyangwa se batazabana agira ati:” Uko Imana izabishaka.” Gusa yirinda gusubiza ikibazo kimubaza niba bagikundana cyangwa se niba bakivugana muri iki gihe, akavuga ko ari ubuzima bwe bwite atapfa (…)

Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko bishoboka ko yazabana na Producer Lick Lick (akunda kwita Licky) babyaranye umukobwa, cyo kimwe nk’uko bishoboka ko batazabana; akavuga ko Imana ari yo yonyine izabigena uko ibishatse.

Ku kibazo kimubaza niba bateganya kuzabana, Paccy yanga kwemeza neza ko bazabana cyangwa se batazabana agira ati:” Uko Imana izabishaka.” Gusa yirinda gusubiza ikibazo kimubaza niba bagikundana cyangwa se niba bakivugana muri iki gihe, akavuga ko ari ubuzima bwe bwite atapfa gushyira hanze.

Mu kiganiro cy’amasaha agera kuri 3 yagiranye n’umunyamakuru Richard Irakoze wa IGIHE, Paccy avuga ko hari byinshi adashaka kuvuga bimwerekeyeho (birimo ikimubaza niba yaba akundana n’umuhungu muri iki gihe), kuko avuga ko ari ubuzima bwe bwite.

Paccy avuga ko ashimishwa no kuba nyina amushyigikira cyane mu buhanzi bwe. Avuga ko yibuka ko uyu nyina, w’umwarimu wanamwigishije mu ishuri, yigeze kumukubita yabonye amanota 2 kuri 7 mu mibare.

Iki kiganiro cyanditse mu bice bitatu ku buryo byakorohera kugisoma.

Soma ikiganiro kirambuye munsi:

Paccy avuga ko kubana na Lick Lick babyaranye bizwi n'Imana

Paccy ni muntu ki? Ubwana bwe…

IGIHE: Muraho Paccy, watwibwira?

Paccy: Nitwa Uzamberumwana Oda Pacifique, Paccy nyine!
Navutse tariki 6 Werurwe 1990. Ababyeyi banjye ntibakunda ko mbavugaho cyane. Ndi imfura mu muryango w’abana babiri; njyewe na Corene Nikita Uwacu. Navukiye muri Kigali, mu Karere ka Gasabo muri Gatsata. Mfite umwana w’umukobwa witwa Mbabazi Yessah Linca.

IGIHE: Watubwira ku bijyanye n’amashuri yawe?

Paccy: Nize mu mashuri abanza mu Gatsata. Amashuri yisumbuye nyiga I Gitarama kuri Ecole Secondaire Bulinga. Naje gukomereza ku kigo cya APEM Ruli. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ncyiga kuri EAV Bigogwe. Naje kwiga umwaka umwe muri KIST muri IT, hanyuma nkomereza muri RTUC muri BB IT. Ubu niga muri RTUC mu mwaka wa kabiri.

IGIHE: Ni iki cyakuranze mu bwana bwawe, wenda mu mashuri abanza?

Paccy: Nakuze nkunda gusenga nanabyina mu kiliziya kuko twari Abagatulika. Kera nari ncecetse cyane ntabwo navugaga cyane, kandi n’ubu ntabwo niko biri, urabibona Richard!

Nakuze nzi ubwenge kubera ko Mama ntabwo wamubana mu nzu utazi ubwenge. N’ubusanzwe Mama ni mwarimu. Nakundaga gukina imikino y’abahungu kubera ko nabaye igihe kinini mu rugo ndi njyenyine hanyuma mu muryango ngakunda kubona abantu b’abahungu benshi cyane nkura gutyo nkunda kwitwara nk’abahungu.

IGIHE: Kuba Mama wawe yari umwarimu, hari ikintu cyihariye byagufashije mu myigire yawe? Ese yaba yaragukubise nka mwarimu wawe (atari nk’umubyeyi wawe) wenda nk’ubu ukaba ukibyibuka?

Paccy: Nahoraga nitwararitse kuko Mama yari umwarimu kandi natinyaga inkoni kuko icyo gihe hari hakiriho itegeko ryo gukubita abana. Nize mu ishuri rye, yigeze kunkubita nabonye amanota make cyane, narangaye.

IGIHE: Ese Mama wawe yigishaga ayahe masomo? Utsindwa wari watsinzwe mu rihe somo?

Paccy: Kera umwarimu yigishaga amasomo yose, na Mama yigishaga amasomo yose!

Icyo gihe ankubita hari mu mibare. Nari narangaye ngira amanota abiri kuri arindwi, icyo gihe Mama yarankubise ku ishuri; nizo nkoni nibuka nakubiswe nyishi. Ariko ubusanzwe nakuze ndi umuhanga mu ishuri.

IGIHE: Yaba akiri umwarimu n’ubu?

Paccy: Yeee!!, aracyigisha.

IGIHE: Ese yakira gute umuziki wawe?

Paccy: Rwose arawukunda, niba hari umuntu ukunda umuziki wanjye wumva ibyo nkora akanshyigikira, ni Mama!

Paccy na muzika…

Ndi uwawe, indirimbo mu mashusho ya nyuma ya Paccy

IGIHE: Wakunze muzika gute?

Paccy: Nari mfite abantu bo mu muryango bakundaga Bob Marley, niho nahereye nkunda indirimbo mpera aho ntangira gukunda umuziki cyane.

IGIHE: Wowe waje kwinjira muri muzika gute?

Paccy: Ubundi nakundaga umuziki cyane numva mfite inzozi zo kuzavamo umuhanzi, najyaga ndeba amastages y’abandi bahanzi bo hanze. Hari kera icyo gihe hari nka ba Joe Thomas, ba Nas, Dr Dre, Eminem, Tupac n’abandi.

IGIHE: Waje kujya muri studio gute rero?

Paccy: Bwa mbere kugira ngo ninjire muri studio Kayishunge (umwe mu bahanzi batangiye muzika kera n’ubu ukunzwe cyane i Butare) niwe wanteye akanyabugabo (courage). Hanyuma dukora indirimbo yitwa “Mbese Nzapfa”. Ubusanzwe Kayishunge ni mubyara wanjye. Iyo ndirimbo maze kuyikora naje kubona ko natangira kuririmba nkabishobora. Naje guhita ndirimba indirimbo ‘Umunsi Umwe’ hamwe na Lick Lick icuranzwemo gitari basse na Jackson Daddoey.

Hanyuma nkomeza gukora umuziki gutyo mbifashijwemo n’abantu batandukanye kuko nta mujyanama nari mfite kandi n’ubu ntawe mfite.

IGIHE: Mbwira uko waje gukomeza gukora indirimbo kugeza aho wamamaye cyane hose mu Rwanda?

Paccy: Nakoze indirimbo yitwa ’Umunsi Umwe’, iva ho, nza kujya ku ruhande nkora “Boom Boom” nyikorewe na Mozey hanyuma ngaruka kwa Licky nkora “Miss President” hanyuma dukora indi yitwa “Amaganya” nyuma nza gukora ’Ninde’ nayo kwa Licky, tuza gukora “G.O.L.” kwa Licky, hanyuma nza gukorana na Junior indirimbo “Gangster Love” hamwe na Jay Polly na Knowless, dukorana nanone “Music” dukorana ’Icyabuze’ hamwe na Riderman na Mani Martin. Njya mu kiruhuko icyo gihe ndi kwita ku mwana wanjye.

Nyuma ngarutse nakoze ’Biteye Ubwoba’ muri Celebrity Music, nkora ’Uwo Ninde’ muri Kina Music kwa Producer Clement Ishimwe. Nyuma naje gukorana na Junior indirimbo yitwa ;Ndi Uwawe;, “Nyitaho” na Riderma.

Ubu ndi gukorana cyane na Producer Junior Multisystem indirimbo nyinshi zizagira Album yanjye nshya. Ubu turimo gukorana indirimbo yitwa “Miss President Part Two”, iyi ndirimbo yo nzayisobanura neza mu nkuru yayo yihariye nzaha IGIHE vuba aha.

Mfite indi ndirimbo yitwa ’Mama’ nakoranye na Jimmy muri Celebrity kuko nawe dufitanye imishinga myinshi.

IGIHE: Ubona ute muzika muri iki gihe?

Paccy: Uko igihe kigenda gishira umuziki ugenda urushaho gutera intambwe, ariko ntibibujije ko haba hakiri byinshi byo kwigira ku bandi kugira ngo umuziki wacu nawo uhabwe agaciro ku rwego mpuzamahanga. Nkaba nizera ko imyaka itatu iri imbere ibintu bizaba ari byiza muri icyo gihe.

Nyuma y’imyaka itatu nibwo mbona ko abantu bakora umuziki tuzaba tumaze kwiga byinshi mu muziki, tubasha no guhangana ku rwego mpuzamahanga.

IGIHE: Ni nk’ikihe gitaramo cyangwa igihembo gikomeye wahawe mu muziki?

Paccy: Natwaye igihembo cy’ijoro ry’urukundo. Ibitaramo ni byinshi, nakoze icya MTN, ikindi mu bikomeye nitabiriye ni icya Medd, ndakeka!

IGIHE: Ni ayahe mafaranga menshi wahawe mu buhanzi bwawe?

Paccy: Ni aya MTN, ubwo bamamazaga MTN Mobile Money. Hafi miliyoni ebyiri.

IGIHE: Uramutse utabaye umuhanzi wumva wakora iki?

Paccy: Ntabaye umuhanzi, niyumva cyane mu bintu bijyanye na IT kuko ari byo niga.

IGIHE: Kera wari ufite izihe nzozi?

Paccy: Kuba umuhanzi. Numvaga mu buzima bwanjye ntazapfa ntabaye umuhanzi.

IGIHE: Uvuga iki ku marushanwa ya PGGSS II?

Paccy: Ni amarushanwa afite amahame yayo agenderaho nk’andi marushanwa. Ariko amarushanwa yose ntagira amahame amwe. Mbona ari amarushanwa afasha abahanzi Nyarwanda kumenyekanisha ibihangano byabo mu Rwanda no mu Karere kuko ubashije kuyatsinda aba afite ubuyo bworoshye bwo kumenyekana.

Bimwe mu bifitanye isano n’ubuzima bwite bwa Paccy…

Paccy, umwe mu bakobwa batangije Hip-Hop mu bakobwa mu Rwanda

IGIHE: Wakundanye bwa mbere ryari?

Paccy: Nakundanye neza ndangije amashuri yisumbuye kuko mu mashuri yisumbuye nari mfite ibigari by’abahungu (…) ntabwo icyo gihe niyumvagamo ubushobozi bwo kuba nakundana.

IGIHE: Wakundanye n’abahungu bangahe?

Paccy: Ntabwo ari benshi, ariko ntabwo navuga umubare wabo. Ndumva ari ubuzima bwite bwanjye.

IGIHE: Wambwiye ko ufite umwana, wamubyaye gute?

Paccy: Ni umwana wa Mbabazi Isaac nta kindi numva narenzaho.

IGIHE: Ameze ate?

Paccy: Umwana ameze neza, ubu afite umwaka umwe n’igice.

IGIHE: Lick Lick mwamenyanye gute, tubwire ku by’uko mwaje gukundana kugeza mubyaranye?

Paccy: Oya, ndumva ntacyo nabivugaho.

IGIHE: Ni ibihe bintu byiza bibiri udashobora kuzibagirwa kuri Lick Lick?

Paccy: Icya mbere yamfashije mu muziki wanjye, icya kabiri ni umwana we, ariko ibindi bibazo kuri Licky wapi. Ni ibanga ryanjye ntabwo ari ngombwa ko nabivuga ni ubuzima bwanjye.

IGIHE: Ese muracyavugana nawe?

Paccy: Si ngombwa kuvuga byinshi ku mubano wacu.

IGIHE: Waba uteganya kuzabana na Lick Lick mwabyaranye?

Paccy: Uko Imana izabishaka.

IGIHE: Gute?

Paccy: Uko Imana izabishaka.

IGIHE: Ushatse kuvuga iki?

Paccy: Uko Imana izabishaka nyine.

IGIHE: Nyuma yo kubyara ubona ari iki cyahindutse mu buzima bwawe?

Paccy: Nsigaye niyumva ko nabaye umuntu mukuru kandi mfite inshingano nyinshi, kandi ngomba kuzuza izo nshingano.

IGIHE: Kubyara hari icyo byahinduye ku muziki wawe?

Paccy: Ku muziki, hari icyo byahinduye. Ni uko umara igihe kinini ucecetse nyine udakora umuziki.

IGIHE: Ukunda uwuhe muhanzi mu Rwanda?

Paccy: (Abanze ase n’utekeREza cyane….) Nkunda Ben vraiment! Nkunda n’abandi bahanzi, umuhanzi wese uzi icyo akora.

IGIHE: Byavuzweho ko waba warashakaga kujya muri Amerika nawe, ese nibyo urateganya kujya muri Amerika?

Paccy: Sinzi ahantu inkuru yavuye.

IGIHE: Warabyumvise se?

Paccy: Yego narabyumvise. Ntabwo ari byo, ndahari.

IGIHE: Wumva byaba byaravuyehe?

Paccy: Ntabwo mpazi pe! Ndahari.

Ubuzima busanzwe, politiki n’ibindi…

Paccy ntiyemeranya n'itegeko ryo gukuramo inda

IGIHE: Uvuga iki ku itegeko riri kwigwaho ryo gukuramo inda?

Paccy: Njyewe ntabwo numva ari bizima kubera ko niba abantu bose bumva ko iryo tegeko rihari ndumva byaborohera kwishora mu nzira z’ubusambanyi kuko umva ko iryo tegeko rihari.

IGIHE: Urateganyiriza iki abafana bawe?

Paccy: Ndi kubateganyiriza kumurika indirimbo zanjye muri uyu mwaka (Launch), gusa igihe nyacyo sindakimenya. Mfite amashusho menshi azajya hanze muri uku kwezi kwa karindwi na nyuma yako. Indirimbo nshya yanjye izasohoka muri iyi minsi ya vuba, yitwa “Miss President”.

IGIHE: Haba hari ikibazo tutakubajijeho wumva ari ingenzi wumva wifuza kuvugaho?

Paccy: Oya ntacyo.

IGIHE: Urakoze Paccy

Paccy: Urakoze.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Umunsi Umwe By Paccy- Imwe mu ndirimbo ze za kera yakozwe na Lick Lick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages