Kwamamaza

Peace yinjiye muri Label nshya ahita ashyira hanze amashusho ya ‘Turi Beza’

Yanditswe kuya 7-05-2015 saa 08:30' na Kalinda Brendah


Jolis Peace umwe mu bahanzi bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Turi Beza’ nyuma yo gusinya muri Label ya Alpha Entertainment.

Uyu muhanzi uhamya ko amaze kunguka ubumenyi bukomeye muri muzika yabwiye IGIHE ko ari amahirwe akomeye kuba abonye Label abarizwamo ndetse ko yizeye kuzayivanamo umusaruro ufatika.

Yagize ati, “Nari maze igihe nta Label mbarizwamo ariko kuba ninjiye muri Alpha Entertainment ndahamya ko hari impinduka nziza igihe kugaragara muri muzika yanjye ku ikubitiro nkaba nashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Turi Beza’”.

Peace yasobanuye ko gahunda nyinshi za muzika yananirwaga kwifasha abonye ugiye kujya amufasha ndetse na we azakora uko ashoboye kugira ngo abakunzi be batazongera kumubura.

Ati, “Hari ibintu byinshi byananiraga kwifasha, nko gutegura ibitaramo, amashusho y’indirimbo n’ibindi byinshi ariko kuva mbonye Label mbarizwamo nanjye ngiye kujya nkora iyo bwabaga sinjye kure y’abafana banjye ahubwo ndusheho kubaha ibihangano byiza”.

Nyuma y’amashusho ya Turi Beza, uyu musore arateganya gukora indi mishinga ndetse agashyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze za kera.

Label ya Alpha Entertainment yashinzwe na Alpha, umugabo wa Tonzi, Peace akaba ayihuriyemo na Phionah witabiriye TPF ya 6 ndetse na Hope wayegukanye.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 7 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved