Princess Priscillah arateganya kuza mu Rwanda kumurika album

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 Nyakanga 2016 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Priscillah, umuririmbyi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kuzaza mu Rwanda gukora igitaramo gikomeye amenyekanisha album ye ya mbere.

Princess Priscillah akunzwe mu Rwanda mu ndirimbo ziganjemo izo yaririmbye ageze muri Amerika nka ‘Icyo Mbarusha’, ‘Nka Paradizo’ na ‘Ntacyadutanya yafatanyije na The Ben’.

Yabwiye IGIHE ko amaze iminsi atunganya indirimbo zizasohoka kuri album ye ya mbere atarabonera izina ndetse ko imishinga imwe agiye kuyishyira hanze ikurikiranye. Yizeye ko nayishyira hanze izamufasha kwagura umuziki we ukamenyakana no mu bihugu bitariu u Rwanda.

Ati “Ni album nashyizemo imbaraga nyinshi, ndifuza ko yamfasha kumenyekana ku rundi rwego. Gahunda mfite ni ugukora indirimbo ziganjemo iz’Icyongereza, nibyo mbona bizamfasha kugera kugera aho nifuza.”

Yongeyeho ati “Ni gahunda mfite, album izagaragaraho indirimbo ziri mu Cyongereza mu rwego rwo kurenza imipaka umuziki wanjye n’umuziki nyarwanda muri rusange. Nzakora ibitaramo mu rwego rwo kuyimurika nirangira, n’icyo mu Rwanda kirimo ntakabuza.”

Priscillah yavuze ko atahita atangaza igihe ndakuka azazira mu Rwanda gukora iki gitaramo kuko akinoza neza indirimbo icumi zigomba kuzagaragara kuri album ye ya mbere.

Princess Priscillah akorera umuziki muri USA kuva muri 2013

Uyu mukobwa agiye gusohora indirimbo yise ‘Na na na’, igizwe n’amagambo yiganjemo ayo mu rurimi rw’Icyongereza ndetse niyo ya mbere mu zigize album ye igiye kujya hanze ikoze muri ubu buryo. Yari aherutse gutangaza ko azasohora iyitwa ‘Warandemewe’ nayo yamaze gutunganywa.

Ati “Nyuma yo kwicara n’itsinda ryanjye twasanze iyitwa ‘Na na na’ byaba byiza isohoka mbere bitewe n’uburyo ikozemo n’igihe tugezemo cya summer [Icyi]. Iyi ndirimbo kandi izaba ahanini yiganjye mu rurimi rw’Icyongereza, nayo iri kuri album yanjye. Abafana bayitegereze nzayisohora bidatinze.’

Princess Priscillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 6 Kanama 2013 aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza. Atuye muri Leta ya California ari naho yiga ibijyanye na International Relations.

Priscillah agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Na na na'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza