Umuhanzi Riderman avuga ko akurikirana ibijyanye na politiki nk’abandi bantu. Avuga ko azi ibibazo n’imvururu ziri kubera muri Congo, imvururu atangira umuti w’uko habaho ibiganiro ngo zihoshwe.
Riderman amazina ye asanzwe ni Gatsinzi Emery, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Yavutse tariki 10 Werurwe 1986 avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni imfura mu bavandimwe 5 ; abahungu 3 n’ abakobwa 2.
Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre aho yakuye impamyabumenyi muri Sciences Humaines. Yakomereje mu mashuri makuru muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo.
Mu 2008 Riderman yerekeje mu Ishuri Rikuru rya Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo, yarahize kugeza mu mwaka wa 3, mu 2011, umwaka wa 2012, Riderman yabaye ahagaritseho amashuri, akazayakomeza umwaka utaha.
Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE :
IGIHE : Riderman Muraho
Riderman : Muraho Musaza !
IGIHE : Watubwira ku bijyanye na Riderman mu bwana bwe, waranzwe n’iki ?
Riderman : Nari umwana ugira isoni nkunda football cyane.
IGIHE : Ku ruhande rw’ubuhanzi, wakunze gute umuziki ?
Riderman : Nakuze nkunda umuziki nkunda radio cyane nakuze nkunda indirimbo za Matata na Ben Rutabana na za Slow francaise. Nakuze numva mu rugo bazumva nanjye ntangira kuzikunda. Natangiye numva Hip-hop kubera ukuntu nakundaga ubuhanzi nandika imivugo nuko ntangira kubikora.
IGIHE : Ese ni mu ishuri cyangwa ni mu muryango waje gukomora impano yo kuririmba ?
Riderman : Navuga ko byose bivanze kubera ko Mama yararirimbaga n’abavandimwe banjye bararirimbaga n’ubuhanzi nabwinjiyemo kubera iby’ishuri kuko ariho natangiriye ibyo kwandika imivugo, byose navuga ko byagiye byinjiramo.
IGIHE : Indirimbo wahereyeho ni iyihe ? Ku giti cyawe no muri UTP Soldiers wahereyemo ?
Riderman : Indirimbo ya mbere ku giti cyanjye yitwa “Turi muri Party”. Muri UTP twakoze ebyiri iyitwa “Insazi” na “Va Hasi” twazikoreye umunsi umwe zose.
IGIHE : Umuziki Nyarwanda muri iki gihe ubona umeze ute ? Ese winjiriza umuhanzi Nyarwanda uwukora ?
Riderman : Umuziki navuga yuko uri kugenda utera imbere kandi buri wese yabibona. Ku bijyanye no kwinjiza navuga ko hari benshi batunzwe n’umuziki ; navuga ko umuziki uri kwinjiza ; ntabwo byari byagera ku rwego rwo hejuru cyane nk’uko hari ahandi byateye imbere cyane ariko ukurikije n’uko wari umeze navuga ko uri kwinjiza.
IGIHE : Ese ubona ari uwuhe muhanzi uzatwara Primus Guma Guma Super Star II hagati ya King James na Jay Polly.
Riderman : Iki ngiki ntabwo nahita ngisubiza ariko Guma Guma ku bwanjye navuga ko nifuza ko yatwarwa na King James kuko ni inshuti yanjye kandi ni umuhanga mubyo akora.
IGIHE : Umaze gushyira hanze Album zingahe ?
Riderman : Ni Album eshatu ndiho ndakora kuya kane. Iya mbere ni “Rutenderi”, iya kabiri ni “Impinduramatwara”, iya gatatu ni “Igicaniro”, iya kane ndi gutegura ni “Kwibambura”.
IGIHE : Mbwira uko wabashije kwishingira Studio “Ibisumizi”.
Riderman : Navuga yuko byose nabivanye mu muziki kandi zari inzozi zanjye kuba nagira studio. Yitwa Ibisumizi ikora indirimbo ikora amashusho ikanamamaza mu majwi n’amashusho. Iba mu Biryogo, munsi ya Grace Hotel ikoreramo T-Brown First Boy na Spotlight.
IGIHE : Ufite umukunzi ?
Riderman : Yego
IGIHE : Ni nde ?
Riderman : Asina.
IGIHE : Ni ryari wakundanye bwa mbere ?
Riderman : Bwa mbere mfite imyaka 15.
IGIHE : Umaze gukundana n’abakobwa bangahe ?
Ridermman : (Aseka) Icyo kibazo ntabwo ndi bukigusubize.
IGIHE : Uvuga iki ku gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abakunda batarashyingirwa ?
Riderman : Ntekereza yuko iyo abantu bakuze burya nta gitangaza kiba kirimo biramutse bibayeho icyo ntekereza ni uko hanze aha hari ibishuko byinshi biramutse bibayeho hakagombye kubaho kwirinda.
IGIHE : Byari byakubaho ko waryamana n’umukobwa mukundana wowe ?
Riderman : Ntabwo ndi bukigusubizeho icyo kibazo.
IGIHE : Ni izihe nzozi zawe ?
Riderman : Ni ukubona umuziki uteye imbere ku buryo Inganzo Nyarwanda itagarukira mu biyaga bigari n’umuhanzi akubahwa akagira iterambere abivanye mu buhanzi.
IGIHE : Uretse kuba umuhanzi wakora iki ?
Riderman : Naba business man, nakwikorera ku giti cyanjye.
IGIHE : Uvuga iki ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ?
Riderman : Ihohoterwa si ibintu bikwiye ko rimwe na rimwe umugabo ahohotera uwo bashakanye kuko ni bibi uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo umwana wawe nawe akura akora ibyo wakoraga, ntabwo ari ikintu cyiza.
Rideman : Hakorwa iki ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihoshwe, mu Rwanda !
Riderman : Hagira amahugurwa cyangwa ubumenyi butangwa abagabo bakigishwa kubaha abo bashakanye nabo, bakigishwa kubaha umuryango no gutanga urugero rwiza kubo babyaye.
IGIHE : Uvuga iki ku itegeko ryo gukuramo inda, umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame aherutse gusinyira ?
Riderman : Hari uburyo bubiri : Nk’Umwemeramamna ntabwo mbyemera. Ariko ku rundi ruhande iyo urebye ubuzima bubi nk’abana bamwe baba babyawe batateganijwe babamo, umubyeyi akamubyara akamuta u muhanda ; aho ngaho nemeranya na Leta ariko nk’Umwemeranyamana ntabwo nemeranya nayo kuko hari icyaha cyo kwica cyaba kibayeho.
IGIHE : Hari abaraperi Nyarwanda, nawe urimo, mukunze kuririmba ku buzima bubi buvuga kuri mayibobo, indaya, abasambanyi, inzererezi n’ibindi nk’ibi. Ese waba warabaye kimwe muri ibi ?
Njyewe sinigeze mbibabamo ariko aho nkomoka quartier (agace) nkomokamo mpura n’abo bana baba mu muhanda. Mbona ubwo buzima aho ntuye mpura n’abana batazi ba papa wabo (ba se), birirwa banywa za kore.
IGIHE : Ubwo batangazaga ko utagikomeje muri PGGSS II wavuze ko ukuri kw’umuhanzi ukunzwe abaturage bakuzi, washakaga gusobanura iki ?
Riderman : Nashakaga kuvuga ibyo Abanyarwanda babonye ntekereza uko twagiye twitwara tugaragaza ko tubishoboye, ukagenda ukitwara neza no gushimisha Abanyarwanda n iko kur,i kuko iyo ugiye ahantu ugenda ugaruka ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri mu bitwaye neza mu gushisha abafana bifite icyo bivuze bitandukanye n’ibyo kwohereza ubutumwa bugufi hakoreshejwe telefoni (Message) kuko hari abitoresha. Niba ari ukugaragaza abafana, abafana bo ndabafite kandi no mu gushimisha abafana ndi mu ba mbere bashimisha.
IGIHE : Ushatse kuvuga ko umuhanzi uzatorwa muri PGGSS II agatangazwa ko ari we ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda ashobora kuzaba atari we, nyakuri ?
Riderman : Habwirwa benshi hakumva bene yo.
IGIHE : Ese ibibazo by’umutekano muke n’imirwano biri kubera muri Congo urabizi ?
Riderman : Ndabizi, ndabikurikirana
IGIHE : Ubona igisubizo cyaba icyihe ?
Riderman : Kuvuga ngo igisubizo ni iki ngiki biragoye gusa muri Congo hari igituma umutekano uba muke hari EX-FAR bahungiyeyo bakora ibikorwa bituma umutekano uba muke. Ku bwanjye numva bavugana n’inyeshyamba hakarebwa icyakorwa niba ari abasubizwa mu gisirikare cyangwa mu buzima busanzwe bakabusubizwamo.
Numva abayobozi b’ibihugu bakwicara bakaganira bakagirana imishyikirano izo nyeshyambo zikavanwa mu mashyamba, binyuze mu nzira y’imishyikirano kurusha uko byanyura mu nzira y’amasasu.
IGIHE : Abaraperi mukunda kwambara imyenda minini cyane n’ibintu bitandukanye cyane n’iby’abandi. Ese haba hari igisobanuro cyihariye nko kuri wowe ku myambarire yawe ?
Rideman : Bwa mbere bwo navuga ko style ya hip hop ntabwo igarukira mu kuririmba gusa hari n’imyambarire ya Hip-Hop bijyana n’ibyo umuntu akunda ugeraho ugahitamo ngo njye nzajya nambara gutya nzajya nambara gutya. Hari n’imyenda n’imyambarire ya Hip-Hop ugasanga ngo umuntu agaragare nk’umuraperi nyawe.
IGIHE : Soza utubwira gahunda z’ubuhanzi uteganya mu gihe kiri imbere.
Riderman : Uno mwaka nzashyira hanze Album yitwa ‘Kwibambura’ izaba igizwe n’indirimbo 12.
IGIHE : Hari icyo tutakubajije cy’ingenzi twari kuba twakubajije, wagitangaza.
Riderman : Ndasaba Abanyarwanda bose gukomeza gushyira hamwe ngo duteze imbere umuziki Nyarwanda abahurira mu muziki bose bakumva y’uko bafite inshingano zo guteza imbere inganzo Nyarwanda mu rwego rwo kugira ngo inganzo Nyarwanda ntitakare kandi itunge buri muntu wese uyikora.
IGIHE : Urakoze cyane.
Riderman : Urakoze nawe !
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Riderman yataramiye Abanyarwanda baba mu Buhinde
7.09.2012 |
|
Riderman yaserukiye u Rwanda muri Amerika nk’umuraperi
29.07.2012 |
|
Riderman yatangaje urutonde rw’abaraperi 6 barusha abandi mu Rwanda
20.07.2012 |
|
Kuba ari muri PGGSS II ntibibuza Riderman gukora album ye ya kane
16.06.2012 |
|
Mfite isoni zo kwitwa umuntu kubera amabi yabo-Riderman
1er.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |