Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi kw’izina rya Riderman aratangaza Ko ibyo akora byose ndetse n’aho ageze abikesha abafana be bakomeje Kumushyigikira, kandi ngo kuba mu marushanwa ya PGGSS II ntibizamubuza gukomeza gukora album ye.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE ubwo yamusangaga i Nyamirambo muri studio ye yitwa Ibisumizi, uyu muhanzi yatangaje ko gahunda afite mu minsi iri mbere harimo n’ijyanye n’imyiteguro ye yo gushyira ahagaragara album ye ya kane ateganya kuzita ‘Kwibambura’, akaba atangaza ko mu mpera z’uyu mwaka ntakabuza azaba yayishyize ahagaraga.
Soma ikiganiro kirambuye
IGIHE : Riderman amakuru yawe ?
Riderman: Ni meza cyane nta kibazo na kimwe mfite.
IGIHE : Kuba mu marushanwa ya PGGSS II muri roadshow mwakoze musigaje Umujyi wa Kigali ndetse na live show; ni iki kidasanzwe uteganya kugeza ku bakunzi bawe b’i Kigali?
Riderman : (Aseka cyane ) Abatuye mu Mujyi wa Kigali bo ni akarusho nk’uko musanzwe mubizi indirimbo zanjye ziba zibyinitse cyane, icyo nzakora kidasanzwe ni uko tuzabyina kakahava zimwe mu ndirimbo zanjye nka ‘Bombori bombori’, ‘Nkwiye igihano, ’Arankurura’, ‘Nkwite nde?’ ndetse n’izindi.
IGIHE: None se Riderman haba hari izindi gahunda ufite mu bijyanye no kwagura muzika yawe?
Riderman: Eeh! Man urabizi muzika yo tugomba kuyikora amanywa n’ijoro kuko ni ko kazi kacu twabigize umwuga, ubu mfite gahunda nyinshi cyane, ariko iyo nibanze ho cyane muri iki gihe ni ugukora kuri album yanjye ya kane nteganya kuzita ‘Kwibambura’.
IGIHE: Ese waba ubifatanya gute n’aya marushanwa urimo ya PGGSS II, ntabwo byaba bikubangamira cyangwa ngo bikugore?
Riderman: Oya da! Nta kintu na kimwe bimbangamira ho kuko nyuma yo kuva muri za road show zitandukanye twakoreraga mu ntara zitandukanye za hano mu Rwanda, mbona n’umwanya wo gukora imyitozo (repetition) kugirango abafana banjye nzabagezeho indirimbo nziza cyane.
IGIHE: Ese album yawe urateganya kuyishyira ahagaraga ryari?
Riderman: Album yanjye ndateganya kuyishyira ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza hagati y’amataliki ya 12 na 13 muri uyu mwaka wa 2012.
IGIHE: urakoze cyane Riderman, tukwifurije kugira ibihe byiza,
Riderman: Murakoze namwe uburyo mukomeza gufasha abahanzi Nyarwanda mukumenyekanisha ibikorwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO