Riderman ntiyemera ko abaraperi bica Ikinyarwanda PRINT VISITS : 7830 COMMENTS: 9 

Riderman ntiyemera ko abaraperi bica Ikinyarwanda


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 09:56' na Vénuste KAMANZI

Kuri uyu wa 21 Gashyantare, ku isi hose hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo, Riderman ntahuza n’abavuga ko abaraperi bafite uruhare runini mu kwica Ikinyarwanda.

Riderman asanga abaraperi barengana, yagize ati :"Sitwe turema amagambo akoreshwa atari mu Kinyarwanda, gusa tuyakoresha bitewe n’abantu tuba dushaka kubwira kandi si muri buri ndirimbo dukora. Nsanga ahubwo abaraperi tugerageza gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda menshi kandi neza ”

Akomeza avuga ko ahanini ikoreshwa nabi ry’Ikinyarwanda rituruka ku mateka y’u Rwanda aho abantu batandukanye bari barahungiye mu bihugu hirya no hino ku isi, batahuka bikagora benshi muri bo kukivuga neza bityo bakiyambaza amagambo yo mu zindi ndimi.

Ikindi ni uko Riderman atemeranya n’abavuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukennye, ati :"Ba sogokuru bacu bakoreshaga Ikinyarwanda neza kandi badatiye amagambo ahandi”.

N’ubwo avuga ko nta makosa abona ari mu Kinyarwanda, ariko asanga hari ibintu bimwe bikwiye kuvugururwa bikajyana n’igihe, aha yavuze nk’imigani itandukanye itakijyanye n’igihe tugezemo. Yagize ati :"Nk’ubu se umugani ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, ukwiye gukomeza kuranga Abanyarwanda b’iki gihe ?”

IBITEKEREZO
Ni mureke abana bashimishe bagenzi babo, ubu se ko aba hanzi bose bafite style baririmbamo, ngaho nimuzumve hakurya yamazi ibyo ba Snoop d, ba 2Pac... Buli gihe nigihe cyacyo. Mushishoje neza mwasanga nayo twita amagambo ya kera ari amatirano ya kera.... Mujye mwitond...
22.02.2012 saa 13:12
karame
UMVA JYA KURI kigalitoday.com usome inkuru za kanaka maze wumve uko ikinyatwanda cyapfuye keraaaaaaaaa
22.02.2012 saa 07:03
John
Harya uwo mwana ngo : ninde ? Riderman ? Uyu mugani ngo : AMAFUTI Y'UMUGABO NIBWO BURYO BWE. Ni umugani watekerejwe n'abahanga mu kinyarwanda bo hambere. Umaze kuba impamo, bigaragaye ko usobanu imyifatire ya runaka... Batangira kujya bawukoresha mu mvugo ya buri munsi, aribyo bita : guca umugani. Iyo mvugo ihinnye bakayikoresha bakurenguriraho... Uwo mugani se usobanur'iki ? Uhereye kera kwose na kare, muco gakondo yacu, umugabo n'umtware. Umugabo n'umuntu ugomba kugir'ibitekerzo bihamye bitsibye. Umugabo agomba kuba intwari, atari ku rugerero gusa no mu bindi agomba kugaragraho gushishoza no gushyira mugaciro. Noneho rero, iyo bagiraga batya bagasanga ibyo bari bamutezeho siko ari, ahubwo n'uwo guhinyurwa kuber'uburyo buke bwe, niho bagira bati : mbega yeee... Ese burya bwose wa wundi n'uku ahagaez(ateye) ? Bati : ntabugayirwe, ahubwo buruya biriya akora, avuga nibwo buryo bwe nta bundi bugabo, bupfura abahishe inyuma. Bati : AMAFUTI Y'UMUGABO NIBWO BURYO BWE. None, ubu rero uwo mugani ukwiye kuvanwaho kuko utakigendanye n'igihe ? Nimwige ikinyarwanda. Ahubwo mwe muvuga ko mwakuriye hanze bamwe muri mwe mwag'ikinyarwanda pe. Ko hari n'abandi baje ntana bwakeye bazi kuvuga, bashyika bakagishaka kandi bakacyibona, kandi ari bato. Mwige kumenya agaciro kanyu, muhe umuco gakondo wanyu agaciro. Iyo uri mu mahanga se ko ushakisha kuvug'indimi zaho neza, n'iki kidutera twe kubahuka ibyacu. Ikinyarwanda ugishatse wakivuga, utagishaka nacyo kikakubenga ku manywa y'ihangu.
22.02.2012 saa 06:26
BA KA
mbere yo gukura igiti mwijisho rya mugenzi wawe uge ubanza wihereho !!mwese muri kimwe ibyo bigambo muhuragura ngo nubu star simbizi,niyo muvuga mwahengetse imvugo !!
22.02.2012 saa 06:06
xxx
Ururimi ngo ntirubira icyo ruvuga kandi ngo ntacyo rupfana n'umuntu. Ubundi iyo umuntu ahimbye amagambo y'indirimbo, aba agomba kubanza kuyikosoza mu mivugire y'ayo magambo kugira ngo yumvikane neza igihe azayiririmba. Ariko usanga abaririmbyi bo mu Rwanda ari ba NZABIRYAMBYIKOREYE kuko iyo mwumvise amagambo y'indirimbo nyinshi usanga nta gukosoza kwabayeho kuko usanga imivugire y'ayo iteye agahinda arinabwo wumvamo amagambo atari ikinyarwanda cyangwa imvugo y'urukonjo(igoretse). Nonese ko hari abandi bahanzi muri iki gihe usanga baririmba ikinyarwanda kandi kitavangiye, amagambo bayakurehe abandi batazi ? Nibadushaka ko ikinyarwanda gisubirana ireme amaradiyo yagombye gufata iyambere ahitisha ibiganiro mu ndimi zitavanze, zigahitisha indirimo zo mu ndimi zitavanze. Niba umwanditsi ashobora kwandika igitabo mu kinyarwanda impapuro zirenga 1000 (urugero : bibiliya) ntabwo indirimo itarengeje urupapuro 1 yaburirwa amagambo y'ikinyarwanda. Bayobozi, banyamakuru, bahanzi b'ingeri zose ; iyo mukoresheje uruvangirane w'indimi, muba mwangije izo ndimi mwavanze kandi muhimbye urundi rurimi rutazwi izina.
22.02.2012 saa 04:24
jeanp
Igitekerzo ni cyiza mu kurandata ururimi rwacu. Ariko murakemura ikibazo aho kidatangiriye bityo muze gusanga ibyo mwagezeho bidakemura mu buryo burambye ikibazo mu mizi yacyo. Dore umuntu va ku giti ! Byose byahereye mu kwigana ibiva ahandi ngo kuko ibyiwacu bitarenga umupaka. Yego nibyo kuko ntaho guhera kuko twahatanze mbere ariko ubu ni ugushaka uburyo dutangira kumva ko uko twigira ba Rukurikira izindi mu mitekerereze, imikorere n'ibindi ntaho byatugeza. Ibi ubihakanye nakwibutsa ko afrika ari nini kurusha ubuyapani maze ukareba uburyo ubuyapani bwateye imbere kurusha ya Afrika nakubwiraga. Ariko kuko Afrika ngo igomba kwigishwa kugeza naho ireka indimi ziwabo bituma yumva ko ibya Afrika ari nta kigenda ariko ikibyihishe inyuma ni uko twisanga buri kanya twigishwa amabwiriza mashya tutanafitiye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa. Bikarangira na rwa rurimi gakondo tutakibasha kuruvuga ngo ahahaha twabateye imbere. Mwibuke ihame rivuga ngo bereke ibyo twagezeho bate umwanya bashaka kubigeraho ariko batabishoboye. Nibanabishobora tuzabereka ko twageze ahandi harenze ha handi maze bakomeze kudukurikira kandi batazadushyikira. Maze rero mubanze mwemere ibyanyu kuko ibyo bababwira ni bike iwabo bafite. Niba ushaka ingero reba abirirwa bakwigisha amadini maze urebe uko ayo madini ahagaze iwabo cg urebe niba ayo madini ariyo yafashije abahinde n'abashinwa kugera aho bageze ubu ! Nyuma y ibi twakagombye kwibuka ko uko dutekereza bitandukanye ariko tugahurira ku bya tuvana mu bibazo aho kwirirwa twitesha umurongo kugeza n'aho duhakana ururimi rw'abakurambere ngo ni amajyambere.
22.02.2012 saa 03:45
O
Riderman, ufite n'izina rifite igisobanuro cy'abagabo, ibijyanye n'imigani itakijyanye n'igihe nabyo nitwe abanyarwanda dushobora kubyikosorera ntidukwiye kurindira babandi banditse amategeko y'igenamajwe, jye mbona atari nayo kuko niyo urebye ukuntu abigishishe ikinyarwanda mbere bagiye bashingira ku kilatini ataribyo, birashoboka ko bifite byagira aho bihuriye ariko se kuki nta munyarwanda urabikoraho ubushashatsi nawe ? ejo bundi nagiye gusura umuvandimwe mpasanga akana ngiye kumva karavuze ngo karababara amayeux( amaso) kagiye gutaha karavuga goodbye bachildren mwe( murabeho bana mwe !) ibaze nawe, ibi bintu byo kudodadoda twabiretse tukajya tumenya ururimi rumwe ubundi tukongera kunamenya n'urundi neza ?
22.02.2012 saa 02:47
umunyarwanda
wa muhungu we jyewe mbona uzi ubwenge, nibyo ikinyarwanda ntigikennye kandi ntunica n'ururimi mu ndirimo uvuga amagambo uko ari rwose, ahubwo ntangazwa niyo mbona mu rwanda nta huriro ry'abantu bakuru bavuye mu bice bitandukanye by'igihugu baba bashinzwe kwemeza amagambo no gushakira ibisobanuro amagambo mashya aza mu rurimi ahubwo ukabona abitwa ngo twarize duheshwa ishema no kuvuga binononsoye amagambo yo mu ndimi z'amahanga kandi tubwira abatazumva. binyereka ko urubyiruko muzakora ibintu byiza, niba rata uba ubwira ingimbi n'inkumi bagenzi bawe ubabwira ibyo bumva kandi nk'uko babivuga kuko nta n'undi mubyeyi wabigishije uko bavuga. iyo urebye muri rusange ubona ururimi rwacu rudatera ishema abanyarwanda kandi rwose ushobora kuruvuga neza ndetse n'izindi ukazivuga neza igihe ugomba kuzivugira, uziko mu nsengero basigaye bavuga ngo nihagire uhaguruka adusomere umurongo muri bibiliya y'ikinyarwanda hakabura ujyayo, n'uwemeye kugerageza akajya asoma nabi cyane. NI AKUMIRO. ahubwo mu itorero no mu ngando bongeremo isomo ry'ikinyarwanda naho ubundi tuzasigara kuri " YO UZIKO NARI MBIZI BAVANDI !! " Rederman komeza uzi kwivuga, kwishongora no guhiga mu gitaramo, nkunda iyo uvuga ngo ndi Rusake, Cyamatare n'ibindi. Byerekana ko uri akagabo sha, nuko nuko
22.02.2012 saa 02:36
umunyarwanda
Ururimi rwacu rugeze kure kuko nibaza mu myaka icumi iri imbere ururimi ruzaba tuvuga ! Ariko abarwica si abahanzi gusa twibaze niba n'abayobozi bacu bazi kuruvuga. Hari ikintu kitanshimisha kubona umuyobozi wacu ajya kuvuga mu nama zikomeye akavuga mu rurimi rwabo hanyuma benerwo bagashyiramo traductors !!! Mwagiye mwivugira ikinyarwanda wa mugani wa atome tukagihesha agaciro. Buriya Perezida abidufashijemo ikinyarwanda cyajya mu rwego mpuzamahanga maze no muri ONU bakaza barukoresha doreko kivugwa n'abantu benshi.
22.02.2012 saa 02:21
Joan

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!