Riderman yaserukiye u Rwanda muri Amerika nk’umuraperi


Yanditswe kuya 29-07-2012 - Saa 09:55' na Richard IRAKOZE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012, saa mbiri z’ijoro umuhanzi Riderman yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye mu nama nyunguranabitekerezo ihuza abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bo hirya no hino ku isi yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”.

Uyu muhanzi yagiye ari mu bahanzi 20 baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, akazamarayo ibyumweru bitatu.

Mbere yo kugenda, Riderman yasezeye kuri Se na Nyina bari bamuherekeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe. Yabanje kandi gusezera ku mukunzi we Asina hamwe n’abo bakorana muri Studio ye yitwa Ibizumizi Records barimo umuhanzi TMS.

Riderman yari yambaye agapira kanditseho izina “Ibisumizi” mu gatuza kandi kariho ikirango cy’iyo Studio, yambaye ikoti ririmo imirongo inyuranamo ryiganjemo amabara y’umutuku n’umukara,n’akagofero kamufashe mu mutwe k’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’inkweto zo mu bwoko bwa Timberlands z’ikigina.

Yari yambaye kandi amataratara, umusaraba n’urundi runigi mu gatuza, isaha n’ibikomo byinshi ku ntoki byiganjemo ibyanditseho ijambo “Ibisumizi”.

Inshuti ze zivuga ko Riderman yahakanye agatsemba avuga ko adateze guhera muri Amerika nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye muri Amerika bitabiriye ibitaramo n’inama babigenje. Riderman ntiyigeze agira icyo atangaza niba ateganya kuzahurira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abahanzi nyarwanda benshi babarizwayo barimo The Ben, Meddy, Emmy, K8 Kavuyo n’abandi.

IBITEKEREZO
rider ni number one kdi akunda abafanabe bari mugihugucye, urumva ntiyaherayo i mean(u.s.a)
Musubize16.04.2013 saa 12:24
irene a.k.a ernest
mukuri riderman numuhanzi mwizape mugutanga ubutumwa nuwambere. naho kuvugango yararahiye ntahera muri usa byakagobye kuba impamo kuko natwe tura mukeneye
Musubize31.07.2012 saa 10:10
muhire
hello guyz thas realy fantastic to all the biggest fan of the rwandanz music...im amazd to this............so i got say good luck guyzzz
Musubize31.07.2012 saa 08:42
vadrelissa
I am happy to young man who is going to America which shows that rwandan musics are amzing. I thank you guys. you are fantastic Aimepk london
Musubize30.07.2012 saa 14:32
Aimepk
komereza aho musaza wereke ni kotamasimbi ko urenze
Musubize30.07.2012 saa 07:56
paxy sean
Biratangaje kubona umunyabisumizi wacu muvuga ibyo yari yambaye nkabamutaranga cg nk'umwana watakaye !!!!!!!!!!!lol
Musubize30.07.2012 saa 03:11
ikariso
Ariko murasetsa USA ntabwo ingana n'u Rwanda ni nini pe !! Kuvuga rero ngo yazahura n'abandi bahanzi, biragoye kuko USA igizwe na Leta nyinshi n'imigi itandukanye kandi iri kure ku buryo bisaba ahenshi gufata indege kugera ngo ugere aho ujya ku gihe, Keretse rero afite budget ihagije yateganirije izo ngendo azakora !!! urugendo rezakubere rwiza Rider.....
Musubize29.07.2012 saa 07:59
Momo
Iba ureba kure ntuzatoroke musore !! Ubanze ubaze uko Medy ,The Ben babayeho !! Hari kera ubu amahanga ni faux sana wanguuuu... Muzumve irya ndirimbo ya Medy "URAMBABAZA" biriya avuga mo niko bimeze inshuro 5 benshi babibashije erega banataha .., wowe kora job yawe yakuzanye uzateri mbere utaje guti igihe inahaaaaa
Musubize29.07.2012 saa 07:10
Munyarwandarichy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!