Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012, saa mbiri z’ijoro umuhanzi Riderman yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye mu nama nyunguranabitekerezo ihuza abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bo hirya no hino ku isi yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”.
Uyu muhanzi yagiye ari mu bahanzi 20 baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, akazamarayo ibyumweru bitatu.
Mbere yo kugenda, Riderman yasezeye kuri Se na Nyina bari bamuherekeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe. Yabanje kandi gusezera ku mukunzi we Asina hamwe n’abo bakorana muri Studio ye yitwa Ibizumizi Records barimo umuhanzi TMS.
Riderman yari yambaye agapira kanditseho izina “Ibisumizi” mu gatuza kandi kariho ikirango cy’iyo Studio, yambaye ikoti ririmo imirongo inyuranamo ryiganjemo amabara y’umutuku n’umukara,n’akagofero kamufashe mu mutwe k’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’inkweto zo mu bwoko bwa Timberlands z’ikigina.
Yari yambaye kandi amataratara, umusaraba n’urundi runigi mu gatuza, isaha n’ibikomo byinshi ku ntoki byiganjemo ibyanditseho ijambo “Ibisumizi”.
Inshuti ze zivuga ko Riderman yahakanye agatsemba avuga ko adateze guhera muri Amerika nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye muri Amerika bitabiriye ibitaramo n’inama babigenje. Riderman ntiyigeze agira icyo atangaza niba ateganya kuzahurira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abahanzi nyarwanda benshi babarizwayo barimo The Ben, Meddy, Emmy, K8 Kavuyo n’abandi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Riderman yataramiye Abanyarwanda baba mu Buhinde
7.09.2012 |
|
Dore umuti umuraperi Riderman atanga ku kibazo cya Congo
24.07.2012 |
|
Riderman yatangaje urutonde rw’abaraperi 6 barusha abandi mu Rwanda
20.07.2012 |
|
Kuba ari muri PGGSS II ntibibuza Riderman gukora album ye ya kane
16.06.2012 |
|
Mfite isoni zo kwitwa umuntu kubera amabi yabo-Riderman
1er.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |