Nitwa Bizimana Aboubakar batazira Sat-B. navukiye i Bujumbura kuwa 12 Werurwe 1990. Ndi mwene Leilla Bandyabose na Bakary Bizimamana. Ndi umunyarwanda-rundi (Rwando-burundais) kuko mbyarwa n’umunyarwandakazi hamwe na data w’umurundi. Ndi imfura mu muryango w’abana 5. Ntuye mu Kanyosha muri Bujumbura mu Burundi.
Amashuri abanza nayigiye kuri Ecole Primaire de Himbaza, ayisumbuye nyiga muri Complexe Scolaire Kanyosha muri Bujumbura. Ngeze mu mwaka wa 11 (S 5) nahagaritseho umwaka amasomo yanjye kuko nteganya kujya kwiga mu Bufuransa mu kwezi Nyakanga 2012. Nigaga mu bijyanye n’indimi.
Natangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2003, mpera ku ndirimbo nise nawakilisha nakoreye muri studio yitwa Romeo Production. Nyuma naje gushinga itsinda ryanjye nise Wana Vesi, turakorana kugeza mu mwaka wa 2007....
soma ibindi