Ngororero: Imvura ntiyabujije Senderi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ubwo imvura yisukaga ari nyinshi cyane, nibwo Eric Senderi International yari ahawe umwanya wo gususurutsa abari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkoranyi mu Karere ka Ngororero, nyamara ibyo ntibyamubujijie kuvuga ibigwi by’umuryango.
Senderi ibi akaba abiterwa n’uko azi icyo akora kandi akaba yemera ko intore ishaka ibisubizo, agira ati “Ubu Senderi yabaye Eric Senderi International kuko asigaye akundwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abo hanze y’u Rwanda”. (...)

Ubwo imvura yisukaga ari nyinshi cyane, nibwo Eric Senderi International yari ahawe umwanya wo gususurutsa abari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkoranyi mu Karere ka Ngororero, nyamara ibyo ntibyamubujijie kuvuga ibigwi by’umuryango.

Senderi ibi akaba abiterwa n’uko azi icyo akora kandi akaba yemera ko intore ishaka ibisubizo, agira ati “Ubu Senderi yabaye Eric Senderi International kuko asigaye akundwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abo hanze y’u Rwanda”.

Uyu muhanzi Nyarwanda rero umaze kumenyekana cyane hirya no hino mu gihugu kubera ibihangano bye ndetse n’udushya agenda akora henshi aba yatumiwe, yasusurukije abaturage bo mu Ngororero, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye umunsi w’isabukuru y’umuryango.

Ntiyatindijemo nk’uko abizwiho, yafashe bamwe mubari aho maze atoranyamo abagore babiri bari bamufannye cyane maze baragacinya karahava. Yaje no gushyiraho amarushwanwa, ubwo umutegarugori warushije abandi yahembwe CD iriho indirimbo ze.

Uwamwezi umwe mubo twaganiriye, yatubwiye ko akunda cyane byabuze urugero Eric Senderi. Ati “Aho yumvise indirimbo ye hose sinaharenga ntabanje kunyeganyega”.

Iyo ukurikiranye kandi usanga uyu muhanzi afite abafana benshi muri aka Karere kuko indirimbo ze zose yaharirimbiye yafatanyaga n’abaturage kuziririmba, kuko wasanga hafi ya bose bazizi. Si abaturage gusa kandi kuko n’abayobozi bajyanaga mu njyana ye ndetse ntibanatanzwe mu kugacinya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza