Tom Close ashimangira ko nta kibazo afitanye n’abanyamakuru


Yanditswe kuya 30-01-2012 - Saa 13:59'

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Mr Skizzy yatangaje ko Tom Close afitanye ikibazo n’abanyamakuru, ariko Tom Close we arahakana ko nta kibazo azi afitanye n’abanyamakuru muri rusange, agasaba ko niba hari n’ukimufiteho yakimubwira bakakirangiza.

Ubwo yaganiraga na IGIHE.com, Tom Close yashimangiye ko nta munyamakuru n’umwe azi bafitanye ikibazo by’umwihariko. Ati”umuntu ashobora kukwangira ubusa ntacyo wamutwaye, kandi abanyamakuru nabo ni abantu”.

Akomeza avuga ko niba hari n’uwo baba bafitanye ikibazo yamubwira icyo bapfa bagahura bakaganira bigashakirwa umwanzuro bitaragira ingaruka. Uwo muhanzi avuga ko hari nk’abanyamakuru batarenze bane bashobora kuba bamwangira ubusa, ari nabo bakoresha ijambo bafite bagakwirakwiza ibitekerezo byabo mu bandi banyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati ”Ako gatsiko k’abantu bake niko gafata iya mbere mu kunyangisha Abanyarwanda no kunteranya nabo bakoresheje imbuga za internet.”

Tom yemeza ko adateze guhagarika umuziki kuko ako gatsiko ari byo kifuza.

Rurangwa Gaston uzwi nka Mr Skizzy, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wo mu itsinda rya KGB, yadutangarije ko atavuze ariya magambo kuko hari ikibazo na gito afitanye na Tom Close ahubwo yagiraga ngo akosore abanyamakuru bamaze kwigira nk’ibigirwamana ku bahanzi. Nibwo yafashe umwanzuro wo kujya avuga ikibazo cya Tom n’abanyamakuru mu ruhame nyuma y’inama yo guhitamo abahanzi bazahatanira Salax Awards.

Ati ”Nabonaga bavuga Tom nkumva abantu bose barajujura, baramutuka abandi bavuga ko yabasuzuguye”.

Skizzy yasanze ataceceka kuko bene ako kagambane ari ko katumye KGB isubira inyuma, bikaba biri mu rwego rwo kumurengera na muzika ye.

Avuga kandi ko bene aba banyamakuru bangira abantu ubusa bakabizana mu kazi kabo, baba bakwiye gutandukanya n’ibyo Abanyarwanda bakeneye.

IBITEKEREZO
wangu ndabakunze mwese mushyigikiye Tom, mureke tumushyigikire kuko uyu muhanzi afite future nziza nubwo bafite ubwoba bwo kubona yakomeza gutsinda uhita ubibonera kuri Salax award bakoze y'uyu mwaka ukuntu nta ndirimbo ya tom nimwe irimo muri video nziza z'umwaka kandi ndahamya neza ntashidikanya umuntu wari we wese wakwereka ziriya video bashyizemo ntiyakubwira ko ziruta iza tom ahubwo babonye ko bayishyizemo yatsinda ikanyomoza ibyo birirwa bavuga ku maradiyo yabo niko kumurwanya kubera success ye gusa. ariko baranga kureba hari igihe bazabona !!!! big up tom for Rimwe gusa nizo zindi urikutuzanira bazageraho baceceke, hari ikintu nashatse kukubwira Tom nuko nagize Imana nkasanga wakibonye kare (komeza utsinde bavuge wowe ukore uzabona ko bazageraho ibikorwa bakora ari ubusa you have to ignore them because you are an intellectual man don't go down for them but keep doing your thing. gracias
Musubize17.03.2012 saa 15:11
Aime Prosper
Tom komera ntucike intege kuko abakwanga nabadasobanutse ubwo nibabandi nawe utayobewe !! kandi nibabibababaje nibambabarire barire amaraso, kuko igikombe uragifite kandi ntawenda kukikwaka murizo nturumyi zose kandi bazahora arimyigaguhuma nka jeyy poli ni mayibobo yakarindira L' ON ndamwanga kuburyo numva kubwonjye yajya aho ikuzimu arimuzima nabandi nkawe, niwowedusigaranye mwana wacu !!
Musubize9.02.2012 saa 08:14
######
ariko ishyari ni ribi koko, ariko Tom muramuziza iki ? igihe mwahereye mwamuhaye agahenge, muramuzira nyamara nibwo muri kumuhesha success, ABANYAMAKURU mumufitiye ishyari ryiki koko ? MURAMUSHAKAHO IKI ? Tom aho bigeze ubirinde icyo basigaje ni ukukugirira nabi !! KOMEZA UTSINDE, aba FANS bawe turahari ka turi benshi pe kd turahari ujye umenyako abavuga ikibi abafite akarimi kabi aribo baganza buri gihe ariko ntibazakubuza gutera imbere, wowe ujye unakunda GUSENGA, kugirango abo banyagwa NYAGASANI abagutsindire. komereza aho !!!
Musubize9.02.2012 saa 03:11
MM
mwagiye mureka kwanga umuntu mumuziza uko yimereye mwaretse umwana w'umunyarwanda agakomeza agatera imbere ???? Tom ntucibwe intege n'abakuvuga thanks.
Musubize31.01.2012 saa 16:31
peace
Tom, bihorere bariya ni bene adam kdi ni wowe ubwawe wivugiyeko batanyurwa. Big up rero twe aba fans bawe turakwemera. Peace
Musubize31.01.2012 saa 13:43
Brother
Oya Tom ni antipatique pe ntakunzwe akagira nubwiyemezi bwe. Naho izo miliyoni wowe uvuga ntawuyamusabye aryoherwe ahubwo ariko turamwangaaaaaaaaaaaaaaa
Musubize31.01.2012 saa 05:56
kiki
tom ihangane sibo bakuremye icyangombwa nuko urangiza amashuli yawe ubundi ugakora byonyine ibyo wize byagutunga kdi hanze aha abaganga barakenewe gusa nibarwara uzabavure ubereke ko mudafwanyije ubugome courag abafan bawe tukurinyuma
Musubize31.01.2012 saa 05:55
jane
Ntabwo ari ariya mafaranga ahubwo tom ariyemera.ariko BIG UP KURI KOMEZUTSINDE TU
Musubize31.01.2012 saa 04:39
EDOUARD
Tom don't worry tuzagushyigikira mpaka abobose bavugavuga usijali !,uko ubizise harimvura idahita ?,very soon u'll become a doctor kd abobose ntanumwe ufite licence nicyo uzira turabizi nabayifite ntibaramenya value yayo bayirutisha itiku gs wowe komeza utsindeee ! Bazisararanga Bisama basandaye TOM CLOSE OYEE !
Musubize31.01.2012 saa 04:18
B-STONE
4 me, icyo navuga nuko iyo umuntu nkuwo w'umunyamakuru agutangiye ho akekako ari gukora neza. nyamara akirengagiza ko aba akomeretsa abantu benshi, kuko Tom Close ibyo aririmba si ibye wenyine ahubwo ni ibyacu twese abanyarwanda kdi bidufasha kwubaka sicieté. rero murekere aho kuko mukomeje byaba bibi mukangiza abantu benshi mwibeshya ari Tom wenyine. mureke amatiku turabazi
Musubize31.01.2012 saa 02:26
John
Ibi ni amashyari, kandi abanyarwanda tugira mamashyari kubi ni nabyo bituma dukena, kuko aho kureba ibyawe uta igihe cyawe mu kureba iby'abandi no kubikiritika, uyu muco ni mubi mba ndoga rukimirana.
Musubize31.01.2012 saa 01:54
Kamuhanda Everiste
UMVA MUCECEKE ,KUKO ICYO UMUNTU AZARYA IMANA IRARA IGIKORA NI TOM ZIRIYA MILLION ZARI ZIKWIYE .
Musubize31.01.2012 saa 01:23
nzirorera
Umuntu yabuze icyo anenga “inka†,ati dore urwo rucebe rwayo !bijya bimbabaza.kubona umunyamakuru ugomba kuba azi ubwenge ugasanga,ahubwo ugasanga akora ibintu bitagira icyo bimariye society !gusa nizere ko itangazamakuru ryacu rigira abajyanama !Hari icyo bakwiye gukosora.Kuko nabo bumvise weakness y'abobanyamakuru batazi umwuga wabo !
Musubize30.01.2012 saa 19:28
Twubake
Amatiku ngo mutahe ibyo birazwi abanyamakuru bagira amahirwe yo kuvugira kuruhame kandi 80% byo bavuga umuntu aragira ngo nukuri kabone ntubwo byaba ari ikinyoma nuko rero Tom Close mumureke turamukunda murebe comment ziri hano zirerekana ko azatsinda none nabwo yaguze SIM Card nkuko mwamenyereye kubibeshya basomyi bigihe mwakoze kubwa comments zanyu zose
Musubize30.01.2012 saa 16:11
nizeyimana theoneste
Tom komeza utsinde bareke bavuge sibo kamara
Musubize30.01.2012 saa 15:48
Kaka
ako abanyarwanda tuzagezahe namashyari yacu kok ? ubu se koko Tom abatwaye iki ? umva Tom urabizi ko ntawukundwa na bose kandi ntawangwa na bose. turagukunda kandi baca umugani ngo umwanzi agucira akobo Imana igicira akanzu. don't worry God is beside u
Musubize30.01.2012 saa 15:30
Gigi
Jyewe nsanga Tom ari umuntu w'umugabo ! Abo bantu bavuga amagambo atandukanye n'Abanyamakuru bahagurukiye gusebanya aho guteza imbere abahanzi, ndabinginze bazatege amatwi indirimbo "KARIMI KA SHYARI". Nimuyumva muzagerageze muyisanishe na bamwe mu banyamakuru dufite ndetse n'abahanzi ! Murakoze, murakagira ubuzima bwiza kandi mudasenya iby'abandi bageraho.
Musubize30.01.2012 saa 12:55
MUGABO
Basomyi, ntaukundwa na bose nshuti, aliko mumenye ko ahali ijambo umukunzi ninako umwanzi atahabura, gusa ikiriho uyu musore numwana mwiza twaganiriye igihe kirekire kandi kenshi tutanaziranye kuli telephone. Mubyukuri murebye neza mbona hali uko murwanda bamwe bababazwa na succes zabandi, Inama nababwira mwabasore mwe ninkumi, ubu urwanda rugeze kure amatiku yanyu niyo akiba dindiza, uhurira numunyarwanda ahantu nka New york,L.A, londre ukagira ngo yarahindutse aliko wapi !! urugambo ishyari ryo kumva ko abandi bamusize nibindi, Mwishuli ntimuzi ko haba uwambere nuwanyuma ? none uwanbere azapfe ? tujye tugira maturite. Ibihe byiza naho Tom urakundwa kdi ufite ubwenge. courage
Musubize30.01.2012 saa 12:23
guitard
kandi ntituzatera imbere !kwirirwa mumatiku gusa.Mana abantu b'amatiku ubarebe basinziriye,bagenda munzira,bari mukazi n'ahandi ubatere umwete bihane,bahinduke.Imana itubabarire.kwanga Tom utaramuremye byo,na baramu hari abo yagiye kuvumu abaha umugisha,etc.
Musubize30.01.2012 saa 12:03
kayiranga
ariko ajye agabanya gushishura, gusuzugura no guhubuka (mbona agira ikintu cyo guhubuka kandi burya mu buzima sibyiza kuko bituma utabana neza n'abandi:urugero nk'igihe yazaga agahita atuka Dj Adams kuri Radio abantu bose baba umva, by'umwihariko atanabanje kumenya ngo bamuvuze iki, byagenze bite !) burya n'iyo umuntu yakwanga cyangwa akakuvuga nabi hari uburyo ushobora kubinyuzamo ukabivugana ikinyabupfura abantu kandi bakakumva na nyir'ukuwanga akiyumva !ariko rero nakomza kuriya azikururira abanzi benshi kandi bitari ngombwa ! Tom Close wibuke ko itangazamakuru ari ikintu gikomeye burya N'ABO UZI BAKWANGA KUBAGIRIRA AKABANGA BYARUSHAHO KUBA BYIZA AHUBWO UKABASANGA MUKABICOCA NK'ABANTUBAKURU CYANGWA SE NA NONE UKABIHORERA UGAKOMEZA UKIKORERA IBYAWE KUKO NYINE NTIWABUZA UWASHATSE KUKWANGA KUKWANGA !ariko wibuke ko urautse ugiranyeikibazon'itangazamakuru byaba bibi kurushaho ngirago nkawe nk'umuntu mukuru wumvise !urakoze !!!KOMEZAUTSINDE !
Musubize30.01.2012 saa 10:20
Love Ukuri
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!