Intore Tuyisenge asanga hakiri icyuho mu gutanga ubutumwa kw’abahanzi nyarwanda


Yanditswe kuya 21-01-2012 - Saa 10:05'

Kuba abahanzi benshi baririmba bibanda ku gutanga ubutumwa bw’urukundo gusa, umuhanzi Intore Tuyisenge abifata nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zikigaragara mu gutanga ubutumwa kw’abahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzi avuga ko bibanda ku butumwa bumwe gusa kandi hari ubutumwa butandukanye bagombye kugeza ku banyarwanda.

Intore Tuyisenge washyize ahagaragara indirimbo yise “Uburezi Bufite Ireme”, avuga ko ari gake usanga abahanzi basohoye ibihangano bidashamikiye ku rukundo kandi biba bikenewe.

Akomeza avuga ko kuri we yahisemo kujya mu guhanga mu cyiciro cyo gutanga ubutumwa kuko abibona nk’inshingano ze nk’umunyarwanda. Yagize ati :”Nibwo butumwa numva nageza ku Banyarwanda, niyumvamo ko ari bwo mba ngomba kugeza ku Banyarwanda”.

Uyu muhanzi avuga kandi ko kuba aririmba yibanda ku gutanga ubutumwa butandukanye ari uko asanga abandi bahanzi badakunda guhanga ibihangano nk’ibi.

Yagize ati :”Izi ndirimbo zifite ubutumwa bumwe bw’urukundo ziririmbwa na benshi, si uko nanze kurushanwa n’abandi, ahubwo ni uko mbona ko ubutumwa nk’ubu bukenewe”.

Dore bumwe mu butumwa uyu muhanzi atanga mu bihangano bye :

Intore Tuyisenge JD

Ati : "Mu ndirimbo Uburezi bufite ireme nerekana uburyo abanyarwanda bagiye bahezwa byatumye badindira ntibabashe gutera imbere nkerekana ko ubu Leta yahaye amahirwe umuntu wese ngo abashe kwiga”.

Mu yitwa ‘Unkumbuje u Rwanda’ ; “Nereka amahanga n’Abanyarwanda baba hanze ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, kuko nzi ko hari abavuga u Rwanda uko rutari nkerekana ukuri kw’ishusho y’u Rwanda rw’ubu”.

Muri ‘Ak’imuhana’, “Nkangurira buri wese gutanga serivise nziza ku baza batugana no gukorana umurava mubyo bakora byose kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere”.

Mu yitwa ‘Intore z’abahizi’, “Nashakaga kwigisha Abanyarwanda muri rusange imitwe y’intore zo mu turere twose n’ibyiciro kugira ngo barusheho kumenya no kujijukirwa n’ibikorwa by’intore mu rwego rwo kubigisha kwivuga no gusabana.”

Mu yitwa ‘Intore Izirusha Intambwe’, “Ubutumwa bwo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wagaruye itorero ry’igihugu kugira ngo ritwibutse indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Muri iyi ndirimbo kandi nerekanaga uburyo Abanyarwanda bumvaga Itorero ry’igihugu rikigaruka nkanabasobanurira icyo itorero ry’igihugu ari cyo”.

Umuhanzi Tuyisenge avuga ko mu minsi ya vuba ateganya no gushyira hanze indirimbo yise ‘Filozofiya’ aho azaba asobanura imyigishirize ya gahunda y’iterambere ry’igihugu binyuze mu miyoborere myiza.

Umva indirimbo za Tuyisenge urebe n’amwe mu mafoto ye mu bihe bitandukanye, unamenye ubuzima n’amateka bye ukanda Hano . Reba n’abandi bahanzi nyarwanda ukunda ukanda Hano .



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
IBITEKEREZO
NDMERANYA NUYUMUGBO WIYISE NDAHIRO BARIYA BAHANZI NI ABAHANGA .ARIKO MWIBAGIWE MO MEDY NA KAYIREBWA. Eee na Masamba 'SAMPUTU,NA RUTABANA UUU NA RINIBAGIWE MASABO NYANGEZI.
Musubize21.01.2012 saa 16:04
Ruti
Yego Tuyinge ndakwemera. Kumwe na Mibirizi,Eric Senderi,Kizito mihigo,Mariya yohana warimbye intsinzi ,na kitoko.muzahura kenshi nibigeragezo ariko ntimugacike intege.turabasengera
Musubize21.01.2012 saa 12:57
Ndahiro
Ariko se twemera ko urukundo ari ijambo ryagutse kandi rishobora gufata impu nyinshi ? Keretse niba Tuyisenge uyu yaba yemera ko abahanzi bandi baririmba urukundo baruhaye intumbero imwe wenda iganisha kuri rwa rukundo rwa gisore na kumi, ariko njye nsanga habayeho gusesengura ijambo urukundo abarugize ivomo ry`inganzo yarwo bakarukoresha koko nk`abakunda igihugu, bagakunda abantu, bagaharanira kwamamaza urukundo rutuma Abanyarwanda dukora nk`itsinda rifite umurongo umwe ngenderwaho ntabwo baba bakora ibibi. Kuki mvuze ibi ? Ibi ndabivuga kuko mu by`ukuri usesenguye zimwe muri ziriya ndirimbo za Tuyisenge niba ndetse atari zose nazo zifite intumbiro y`urukundo : Ufashe ubusobanuro yatanze kuri " Unkumbuje u Rwanda" aho ngo aba agamije kwereka amahanga n`Abanyarwanda bariyo ibyiza bagezeho ngo arubakundishe , harimo urukundo. Ese Tuyisenge ukeka ko abari hanze bavuga urwo Rwanda nabi ari uko baba abayobewe koko ukuri kw`ibihabera ? Oya, njye si ko mbibona ahubwo ntibafite rwa rukundo muri bo uri kwamagana ko abahanzi bahaye inganzo, cyangwa se babikora kubera izindi nyungu zabo bibwira njye navuga ko atari na nziza , ariko mu by`ukuri kubera ko ubu abanayarwanda tugenda cyane n`iterambere mu ikoranabuhanga rikataje ,nakubwiza ukuri ko ibyo mu Rwanda baba babizi. Ireme ry`uburezi ryo sinzi niba mu ndirimbo yawe usaba ubuyobozi ko bwarushaho kubishyiramo agatege ngo rigerweho kuko henshi mu mashuri bigaragara ko ntaho riragera. Nibyo Leta yakinguye imiryango abanyarwanda biga ari benshi ariko nk`umuntu ukunda igihugu, twemeranye ko mu ireme ry`uburezi hakiri ikibazo kigomba kubonerwa umuti binyuze mu buyobozi . abarimu n`abanyeshuri ubwabo. Ngira ngo twemeranya ko kwiga kwa benshi ntaho bihuriye no kugera ku ireme ry`uburezi. Tuyisenge rero narangiza nkwifuriza gukomeza gutera imbere mu buhanzi bwawe, ariko kandi uzakomeze utere imbere no mu masomo wenda wowe uzajya kurangiza ireme rimaze gushimangirwa dore ko na Leta imaze kubona ko bikwiye. Wenda mvuze ku ndirimbo yindi " AK`IMUHANA" , naho uvuga ko ubutumwa ari uguhwiturira abantu gutanga service nziza, aha naho nta rukundo rw`igihugu, rw`akazi ukora, rwa company ukorera nta sevice nziza watanga.
Musubize21.01.2012 saa 04:23
Uwacu

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!