Umuhanzi Tuyisenge yahawe ubutumire bwo kuzajya kuririmba mu itorero rya Canada


Yanditswe kuya 18-06-2011 - Saa 16:33' na Richard IRAKOZE


Nyuma yo kuva i Chicago muri Amerika, Umuhanzi Intore Jean de Dieu Tuyisenge yagarukanye ubutumire bwo kuzasubirayo kuririmbira abazaba bari mu gikorwa cy’Itorero kizabera muri Canada.

Ubu butumire, Jean de Dieu Tuyisenge avuga ko yabuhawe n’abahagarariye iyi diaspora ya Canada bifuje ko yazifatanya nawe muri ibi bikorwa by’itorero biteganijwe mu minsi ya vuba, nyuma yo kwishimira ibihangano bye, ahanini byibanda ku gukunda igihugu n’itorero ry’igihugu.

Aganira na IGIHE.com kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2011, Tuyisenge avuga ko yishimiye ubu butumire kandi ko ari amahirwe yagize yo kuzarushaho kuririmbira Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bya Amerika, aho ateganya kuzabaririmbira indirimbo ze zivuga ku itorero ry’igihugu.

Avuga ko mu bitaramo bakoreye muri Chicago, ku matariki ya 10-11 Kamena 2011 yasanze indirimbo ze zizwi, cyane cyane izivuga ku itorero ry’igihugu n’izitaka imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda.

Ati : « Iyo nasanze bazi kurusha izindi ni indirimbo Intore Izirusha Intambwe ». Akongeraho ati : « Kuba ibihangano byanjye barabyishimiye bakampa ubwo butumire byatumye numva ko ibihangano byacu bigenda kurusha uko umuntu yabitekereza ».

Anavuga ko yasanze n’ama CD y’indirimbo ze bari bayafite. Akaba avuga ko namara kwemeza neza iby’ubu butumire akanavayo, azahita asubira muri studio kurangiza indirimbo ye nshya arimo ategurira Abanyarwanda yise Uburezi Bufite Ireme. Iyi ndirimbo akaba azayikorera muri Studio The Focus nk’uko abivuga.

Uretse iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi, benshi bakundira inganzo ye izimizanya ubuhanga, avuga ko arimo aranategura gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Unkumbuje u Rwanda’ yakunzwe na benshi. Uyu muhanzi kandi anafite n’ibindi bihangano yagiye ahimba yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

IBITEKEREZO
Courage mama, ufite inganzo ntuzayipfushe ubusa kandi komerezaho turagukunda.
Musubize24.01.2012 saa 06:28
Gogo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!