Uwihirwe Jean de Dieu uzwi ku izina rya Doddy, yatangarije IGIHE ko mu gihe gito kiri imbere agiye gutangira kuririmba mu njyana yihariyeho mu Rwanda ya Afro fusion, imenyerewe cyane mu bihugu nka Gabon, Senegal, Mali no mu bindi bimwe na bimwe byo muri Afurika.
Doddy w’imyaka 23 uvuga ko agiye kuzana injyana yihariyeho mu Rwanda ariko imenyerewe ku mugabane wa Afurika, muri izi ndirimbo azibanda ku gutanga ubutumwa bw’umuco, amahoro, ubuzima n’urukundo, dore ko ibi byose yabikomoye mu bwana bwe kuko ngo akiri muto yakundaga kumva cyane injyana nk’izi, nyuma atangira kugira indoto zo kuzaba nawe umwe mu bahagararira iyi njyana ya Afro fusion mu Rwanda.
Nubwo akirimo kwitegura kugira ngo atangire iyi njyana ifite umwihariko, Doddy kugeza ubu amaze gukora indirimbo enye zirimo iyitwa Kanyange, Mfatacyane, n’indi nshya yitwa Kure y’amaso. Gusa izi zose yaziririmbye mu njyana yari asanzwemo ya RnB na AfroBeat.
Doddy, ngo azajya yifashisha ibikoresho gakondo birimo inanga, imiduri, amakondera, amakembe, imyirongi n’ibindi, ndetse anavangemo n’ibikoresho bya kizungu nk’ingoma, gitari n’ibindi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
G - Squad
21.04.2013 |
|
Umurage-Black Punisher ft Jules Sentore
9.03.2013 |
|
Umuhanzi Rick Password yacanye umubano na Producer Jimmy ahita anahindura injyana
21.02.2013 |
|
N’ubwo bivugwa ko bakundana, Kitoko na Miss Aurore, Mani Martin na Priscilla n’abandi barabihakana
14.02.2013 |
|
Nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo, Knowless, Miss Jojo n’abandi bakundana na bande ?
14.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |