Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Macha Abdallah uba muri Canada ari mu Rwanda


Yanditswe kuya 23-07-2012 - Saa 13:13' na Richard Irakoze

Umuhanzi, umukinnyi w’amafilime, umubyinnyi akaba n’umwe mu bamurika imideri Macha Abdallah yaje mu Rwanda mu gihe kingana n’ukwezi. Yaje aje gutoza ibijyanye no kubyina (Chorégraphie) ku Kacyiru kuri Ishyo Arts Center.

Macha w’imyaka 20 atuye Edmonton Alberta muri Canada. Yagiye atorwa mu marushanwa menshi y’ubuhanzi na muziki yiganjemo ayo kubyina. Muri ayo marushanwa harimo iryitwa Northlands Award Emerging Artist ayitwa 2011 Mayor’s Celebration for the Arts, aya 2010 Award Recipient of Cultural Diversity in the Arts yateguwe na Edmonton Arts Council.

Macha yize mu ishuri rya Edmonton’s Victoria School, ishuri ryigisha ibijyanye no kubyina n’ubugeni ryigishije bamwe mu bahanga muri buhanzi nka Michael J. Fox, Leslie Nielsen n’abandi.

Ku myaka 10, yize amasomo ya muzika ya Hip Hop, Ballet, Lyrical, Jazz, aho yagiye atsindira amarushanwa yo kubyina atandukanye. Aririmba R&B, Reggae, Jazz n’izindi njyana.

Macha ni umwe mu bahanzi mpuzamahanga waririmbye nk’ufasha abahanzi (backing) ahantu henshi hatandukanye harimo no mu bitaramo by’umuhanzi Kidum, umwe mu bakunzwe mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Ni umuhanga mu gucuranga gitari, akaririmba mu ijwi rya Alto, agafatira urugero mu buhanzi kuri Michael Jackson, Alicia Keys, Bob Marley, Adele, Boyonce, Lauryn Hill n’abandi.

Soma ubuzima bwe burambuye na bimwe mu bitaramo yagiye agaragaramo Hano.

Reba uko Macha Abdallah abyina- Aha ni mu ndirimbo T-shirt ya Destiny’s Child (choreography by Melanie Hidalgo)



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Le Coeur fait sa maison "Home is Where" By Macha Abdallah
IBITEKEREZO
Ewana uyu mwanakazi nimba ari umurwandakazi koko azi ibintu kabisa ese buriya nawe azabarurwa koko cg yabaye umunyakanadakazi !!!!!!!!!!
Musubize22.08.2012 saa 10:40
m.j
Uwomwana n'umunyarwandakazi 100% ndi oncle we sekuru yitwa Mazina na Djuma.
Musubize24.07.2012 saa 10:51
dieudonne
Nicyi cyatwemezako ari umunyarwanda namazina ye ntarinyarwanda ririmo keretse niba yarayahinduye.
Musubize24.07.2012 saa 05:25
56MWU
hallo azaza kuri ishyo arts ryari ?
Musubize24.07.2012 saa 03:49
######
Macha Abdallah !!!!!!!! UBWO BIRAHAGIJE KDI NI UMU RDA !!!!!CG UMUSOMALI-KAZI...EGO YAVUTSE ALI ABDALLAH ARIKO MACHA !!!! KO ARI MWIZA UBWO SI ZA NDIRIMBO ZA KNOWLESS NAWE YAKWISHOBORERA KWERI ?????
Musubize23.07.2012 saa 15:15
JEAN
Avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi. Ni umwe mu bajyanama ba Kidum muri Canada !
24.07.2012 saa 04:36
Irakoze
Ariko namwe murakabye yee !Ni ki se kitwereka ko ari umunyarwanda. Nasomye byose nta nahamwe babivuga ( mu buzima bwe)
Musubize23.07.2012 saa 10:03
dolfe
tu es belle ............
Musubize23.07.2012 saa 09:45
######
Ibindi sinabisomye,gusa uri mwiza pe !!!!!!!!
Musubize23.07.2012 saa 08:24
Emilienne Mukamana
uburanga burashukana ibyo nibyo wivugihsa uzi umutima we pool mind p'ple bareba inyuma ahubwo ndashima kubwu musanzu we wo kwigisha wenda
23.07.2012 saa 14:55
jojo
Very nice !
Musubize23.07.2012 saa 07:56
L

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!