00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biravugwa ko mu ndirimbo bise ‘Wampoye Iki’, Urban Boyz biganye ‘Finally Free’ ya Karl Wolf

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 July 2012 saa 09:04
Yasuwe :

Abahanzi batatu bagize itsinda Urban Boyz bateganya kumurika Album yabo ya gatatu kuwa 24 Ugushyingo 2012, baravugwaho kuba mu ndirimbo yabo bise ‘Wampoye Iki’ bigana injyana y’indirimbo ‘Finally Free’ y’umuhanzi w’umunyamerika Karl Wolf.
Ibi byemezwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda mu gihe Safi wa Urban Boyz we abihakana avuga ko batayiganye, ahubwo ngo ni uko injyana za Reggae zigira byinshi zihuriraho, haba mu magambo, mu njyana no mu bicurangisho.
Umwe mu (…)

Abahanzi batatu bagize itsinda Urban Boyz bateganya kumurika Album yabo ya gatatu kuwa 24 Ugushyingo 2012, baravugwaho kuba mu ndirimbo yabo bise ‘Wampoye Iki’ bigana injyana y’indirimbo ‘Finally Free’ y’umuhanzi w’umunyamerika Karl Wolf.

Ibi byemezwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda mu gihe Safi wa Urban Boyz we abihakana avuga ko batayiganye, ahubwo ngo ni uko injyana za Reggae zigira byinshi zihuriraho, haba mu magambo, mu njyana no mu bicurangisho.

Umwe mu basanzwe bamenyereye umuziki nyarwanda utarifuje ko dutangaza izina rye, aganira na IGIHE, yavuze ko ukoze ubusesenguzi usanga izi ndirimbo zisa, akavuga ko Urban Boyz bakoze indirmbo “Wampoye Iki” bagendeye ku ndirimbo ya Karl Wolf yitwa “Finally Free”.
Yagize ati: ”Melodie, cyane cyane n’uburyo icuranzemo ni bimwe ijana ku ijana.”

Akavuga ko atari uguhura kundi ko ari uko Urban Boyz biganye indirimbo y’umuhanzi Karl Wolf. Yagize ati: ”Iriya ndirimbo “Finally Free” yakundaga gucuragwa cyane mu modoka ya Safi, bivuga ko nta n’aho yahera ahakana.”

Safi aganira na IGIHE, yavuze ko guhura kw’izi ndirimbo byaba bituruka ku njyana zikozwemo. Safi yagize ati:“Reggae navuga ko burya zifite inspiration zimwe ni ibintu biba bivuga true stories, n’amanota bacuranga muri Reggae uba usanga ari amwe. Ntabwo ari ikibazo cyo gushishura kuko dufite ibihangano byinshi.”

Usesenguye amagambo ari mu ndirimbo ya Urban Boyz n’ayo mu ndirimbo ya Karl Wolf usanga zombi zihuriza ku kuvuga inkuru yo gutandukana n’umukobwa n’ubwo uko bayakoresha atari kumwe. Bongera ku guhuriza ku magambo yo gusa n’abicuza ku bihe byahise kuko biba bibibutsa ubutane bagize.

Mu ndirimbo ya Urban Boyz Safi na bagenzi be baba babaza impamvu batandukanye n’umukobwa bakundaga, bamubwira ko badateze kumureka kandi bamusaba ko yagaruka bakibanira bagira bati: ”N’ubwo amarira yashotse ku matama, intimba ikuzura ku mutima njye ndacyagukunda, wampoye iki.”

Naho muri amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo ya Karl Wolf we haba harimo aho avuga ko asigaye abaho mu buzima bwa wenyine, kandi avuga ko bimubabaje agira ati: ”Ese waba uzi uko bimera kuba wenyine, kugira inzira nk’iyo ndimo, ubu ni ubuzima...”

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, ubwo yabazwaga icyo akora kugira ngo aruhuke neza, Safi, wanditse iyi ndirimbo “Wampoye iki” yatangaje ko aruhuka akumva indirimbo za Shayne Ward na Karl Wolf nka bamwe mu bahanzi akunda kurusha abandi ku isi.

Yagize ati: ”Kugira ngo nduhuke ndasinzira nkumva utuziki tw’umuntu bita Shayne Ward cyangwa Karl Wolf, abo nibo bantu numva imiziki yabo ndi kuruhuka nkumva naruhutse cyane.”

Urban Boyz baheruka gushyirwa mu majwi ko biganye indirimbo “Mama Munyana” batabisabiye uburenganzira umuryango wa Sebanani. Izindi ndirimbo bivugwa ko ziganywe ni “Arahebuje” ya Just Family, “Nkoraho” ya Knowless, “Ubuziraherezo” ya Tom Close n’izindi.

Ku wushobora gushaka kumva izo ndirimbo zombi, zikurikire hano

Umva unasoma amagambo y’indirimbo “Finally Free” ya Karl Wolf

Reba amashusho y’indirimbo “Wampoye Iki” ya Urban Boyz


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages