Umuhanzi Safi Niyibikora wo mu itsinda rya Urban Boyz arabarizwa kuri Station ya Polisi ku Muhima azira kuba yari atwaye imodoka yanyweye ibisindisha birengeje urugero rwagenwe. Akaba yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2011.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE.com yageraga kuri Station ya Polisi ya Muhima, yasanze uyu muhanzi aboshywe mu mapingu ari kumwe na bagenzi be Manzi (uzwi ku izina rya Humble), Nizzo ndetse na Alex Muyoboke, umujyanama wa Dream Boyz nawe wari uri kumwe n’uyu muhanzi ubwo bafatwaga na Polisi. Abo basore bakaba bari baje kureba mugenzi wabo no kumuba hafi.
Muyoboke akaba yavuze ko Safi azafungurwa vuba kuko gufatwa kwe kwatewe n’uko hari habaye impanuka nyinshi mu muhanda bigatuma abapolisi bakora umukwabo ukaze.
Tubamenyeshe ko uyu muhanzi yafashwe nyuma y’uko bari bavuye mu kiganiro bagiriraga kuri City Radio mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, bakaba bari batashye.
Safi afunzwe mu gihe harimo havugwa inkuru y’ifungurwa ry’umuhanzi Marshall Mampa uririmba mu njyana ya Hip-Hop wari umaze imyaka 2 afunzwe azira gukubita umupolisi.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Urban Boyz yitwa ’Sipiriyani’
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urban Boyz iracyekwaho kwiba indirimbo
1er.11.2012 |
|
Urban Boyz na Tigo basabanye n’abakunzi bakaba n’abakiriya babo
6.10.2012 |
|
Urban Boyz yakubitiwe i Musanze
19.08.2012 |
|
Biravugwa ko mu ndirimbo bise ‘Wampoye Iki’, Urban Boyz biganye ‘Finally Free’ ya Karl Wolf
12.07.2012 |
|
Umuryango wa Sebanani ukomeje kwikoma Urban Boyz
17.06.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |