00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yakubitiwe i Musanze

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 August 2012 saa 05:25
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz bagiranye imvururu n’abari babatumiye mu gitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2012 i Musanze. Bivugwa ko aba bahanzi bakubiswe ubwo bashakaga kwutwara mudasobwa igendanwa y’aho bari bagiye kuririmba.
Abari bateguye iki gitaramo bavuga ko Urban Boyz bakubiswe ubwo bashakaga kwiba imashini yabo, mu gihe Urban Boyz bo bavuga ko bari banze kwishyurwa barangije gukora akazi kabo bagahitamo kwiyambaza inzego z’umutekano zabakijije. (…)

Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz bagiranye imvururu n’abari babatumiye mu gitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2012 i Musanze. Bivugwa ko aba bahanzi bakubiswe ubwo bashakaga kwutwara mudasobwa igendanwa y’aho bari bagiye kuririmba.

Abari bateguye iki gitaramo bavuga ko Urban Boyz bakubiswe ubwo bashakaga kwiba imashini yabo, mu gihe Urban Boyz bo bavuga ko bari banze kwishyurwa barangije gukora akazi kabo bagahitamo kwiyambaza inzego z’umutekano zabakijije.

Umwe mu basore bakurikiranye ibyabereye aho yabwiye IGIHE ko Urban Boyz bakoze ikosa ryo kutubahiriza amasaha bari basabwe kuririmbiraho. Avuga ko bagombaga gutangira kuririmba saa tanu ariko bo bakaza saa munani. Akomeza avuga ko bakigera i Musanze babwiwe ko abafana bitahiye bagasabwa kutaririmba kuko batari bubishyure. Avuga ariko ko Urban Boyz ibyo banze kubyumva nuko bagasa nk’abaririmba ari nabwo bahise batangira kwishyuza.

Uyu waganiriye na IGIHE ariko wanze ko dutangaza amazina ye, avuga ko ari bwo intambara yarose nuko Urban Boyz irakubitwa kuko ngo bari bashatse gutwara imashini y’abandi mu rwego rwo kwiyishyura.

Yagize ati ”Urban Boyz yaje saa munani noneho ifata imashini y’abandi irayitwara, imaze gutwara iyo mashini y’umuntu witwa Fidèle noneho barayifata bararwana bayibaka. Bageze hano saa munani barababwira ko batari bwishyurwe noneho Muyoboke akoresha imbaraga binjira ku ngufu mu gipangu.

Nyuma yo kubwirwa gutyp ngo Urban Boyz ngo bashatse nibura kwiyereka abafana. Agira ati ”Bamaze kuri stage nk’iminota nk’ibiri noheho bahita bavuga ngo icyo twashakaga turakibonye muhite muduha amafaranga yacu. Ba Boss bati ntabwo dushobora kubaha amafaranga kuko twababwiye amasaha yo kuririmba murayica. Bo bahita baterura imashini”.

Muyoboke, umujyanama wa Urban Boyz we avuga ko bari bagiye kuririmbira abafana bo mu kabyiniro ku buryo bagombaga gutangaira kuririmba saa sita z’ijoro. Muyoboke yemera ko bakererewe kugera ahabereye igitaramo bitewe n’uko imodoka yabapfiriyeho mu nzira. Avuga ariko ko iryo atari ikosa rihambaye kuko ibibazo byose bagiraga mu nzira babimenyeshaga abateguye ibirori (bohereza SMS) n’ubwo avuga ko bo batabasubizaga.

Muyoboke avuga ko baje gusanga abafana bacyuzuye nuko barabaririmbira. Avuga ko nyuma yo kuririmba babuze abateguye iki gitaramo ngo babishyure nk’uko bari babisezeranye. Muyoboke avuga ko bagombaga kwishyurwa kuko bari bageze aho bagombaga kuririmbira (mu Ruhengeri) kandi ko abafana bari baje ari benshi kandi bishyuye batari bivumbiye ngo batahe nk’uko abateguye ibi birori bo babivugaga.

Yagize ati ”Ibyo ntabwo ari ukuri twagiye kuririmba twavuganye n’uwo bita Theo ampa avance mu gitondo arambwira ngo muraririmba saa sita z’ijoro. Tugeze mu ishyamba rya Mukungwa imodoka iradupfana duhamagara Theo. Naraje njya mu Ruhengeri mfata moto kuko batitabaga.

Tugezeyo batubwira ko baduhamagaye kuririmba saa tatu. Manager mwiyerekera ubutumwa bw’uko twavugaga saa tanu z’ijoro ambwira ko bakiri mu gisope kandi twaragombaga kuririmba nyuma yacyo. Manager abibonye yaratubwiye ngo ntabwo muririmba aravuga ngo nimuririmba ntabwo mbishyura n’uko ndamubwira ngo uratwishyura kuko twavuye i Kigali. Twabarimbiye indirimbo bashaka igihe cyo kwishyurwa twarababuze nahamagaye commander wo mu Ruhengeri ni uko twamufashe n’imashini.”

Muyoboke avuga ko Urban Boyz bagiranye imvururu n’abateguye iki gitaramo, ubwo bangaga kubishyura kandi abantu bari baje kureba igitaramo ari benshi kandi bishyuye.

Muyoboke avuga ko ari we wahise utanga ikirego kuri Polisi avuga ko bambuwe kandi baragombaga kwishyurwa.

Muyoboke avuga ko kuri uyu wa mbere azasubira i Musanze kurangiza iby’uru rubanza.

Umva indirimbo "Ifaranga" baheruka gusohora:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Agafaranga By Urban Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages